Musanze: Yishe uwamuhaye akazi ko kwica nyina ngo yigarurire amasambu
Nsabimana Emmanuel wo mu Kagali ka Bisoke mu Murenge wa Kinigi mu Karere ka Musanze acumbikiwe kuri Stasiyo ya Polisi ya Muhoza kuva tariki 07/08/2014 akurikiranweho kwica umusore witwa Sagahutu Enock wari wamuhaye akazi ko kwica nyina umubyara kugira ngo abashe kugurisha amasambu.
Ahagana saa munani z’ijoro rishyira tariki 08/08/2014, Nsabimana yishe Sagahutu w’imyaka 38 akoresheje inyundo nyuma y’uko nyakwigendera ngo yari amaze iminsi amusaba ko yamufasha kwica mama we witwa Mukasoni Eline kugira ngo abone uko agurisha isambu abashe kumwishyura amafaranga yari amurimo.
Nsabimana w’imyaka 34 utagaragaza kwicuza kubera ibyo yakoze, avuga ko yari asanzwe abana neza na nyakwigendera kuko babanaga mu nzu ziteganye imiryango rimwe na rimwe bakanararana.
Ibyo kumwambura ubuzima ngo byaturutse ko Nsabimana yajyaga yishyuza Sagahutu amafaranga ibihumbi 50 yamugurije, Sagahutu abura ubwishyu agira inama Nsabimana yo kujya batega abantu bafite amafaranga bakabambura barangiza bakabica.
Nk’uko Nsabimana abisobanura, ngo ibyo yarabyanze maze Sagahutu amubwira ko kugira ngo abashe kumwishyura amafaranga ye, agomba kumufasha kwica nyina, ngo ni bwo azabasha gushyira ku isoko isambu akabona kumwushyura kuko nyina yamubuzaga kugurisha.

Kuwa Kabiri tariki 06/08/2014 yarabimusabye ngo akomeje guhatiriza aramukwepa maze ajya kumushakira ku gasentere na ho aramwihisha yumvishe mu ma saa yine z’ijoro atashye ni bwo yaje kumureba arangije azana kanyanga barasangira bicaye ku gitanda.
Aho ni ho yongeye kumusaba kwica nyina, amuha urumogi rwo kunywa kugira ngo atinyuke n’inyundo yo kumukubita mu mutwe. Nsabimana yasohotse nk’ubyemeye ageze hanze nyuma y’igihe gito ngo yagarutse mu nzu ahita yica Sagahutu akoresha na ya nyundo yari yamuhaye.
Nsabimana akimwica yafunze inzu ngo ashaka gutorokera i Bugande ariko bimwanga mu nda afata icyemezo cyo kwishyira mu maboko ya Polisi ya Muhoza kuko yabonaga abaturage bashobora na we kumwica.
Akomeza avuga ko icyamuteye kumwica ari ko yamusabye gufatanya nawe mu bikorwa bw’ubwicanyi inshuro nyinshi akabyanga, abona ko kubera ayo mabanga azi ari we uzamwica aramutanga.
“Njye yambwiye ngo nice nyina kandi amfitiye n’amafaranga kandi hari n’abantu yambwiraga ngo twice mbonye ko ibyo yambwira byose byanga ndavuga ngo uyu muntu hari igihe azanyubira akanyica yampaye mission yo kwica ampa n’inyundo nahisemo kumwica ari we.” Nsabimana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, Supt. Hitayezu Emmanuel yabwiye Kigali Today ko uwo musore na nyakwegendera nta makimbirane bari bafitanye ahubwo bari inshuti zikomeye.
Yakomeje avuga ko intandaro y’ibyo byose ari amakimbirane y’amasambu hagati ya Sagahutu na nyina, bityo asaba ko abafitanye amakimbirane guhana amakuru n’izego z’umutekano n’ubuyobozi aho kugeza aho kwicana. Ikindi ngo ni uko ibyo Nsabimana yakoze ibiyobyabwenge byabigizemo uruhare, agakangurira abantu kubyirinda kuko ari bibi.
Hagati aho, Polisi ikomeje iperereza ngo hamenyekane koko icyatumye Nsabimana yivugana mugenzi we basangiraga akabisi n’agahiye.
Nsabimana aramutse ahamwe n’icyaha cyo kwica yahanishwa igihano cyo gufungwa ubuzima bwe bwose hashingiwe ku ngingo 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turabashimiye kumakuru mutujyezaho ariko igitekerezo natanga nuko abantu nkabo bajya batabwa muri yombi bakabafunga ubuzima bwose kandi tukimika umuco wo gutanga amakuru mu buryo bwo gukumira ibyaha bitaraba