Musanze: Abanyabugeni bafite ikibazo cy’isoko

Abakora umwuga w’ubugeni bo mu Karere ka Musanze bemeza ko umwuga wabo utanga mafaranga menshi kuko bashora make bakagurisha kuri menshi ariko ikibazo bagira ni isoko rito ry’ibihangano byabo.

Mbarushimana Van wize ubugeni muri Kaminuza avuga ko bakura inyungu mu gukora igihangano runaka kuko ukoresha amafaranga nk’ibihumbi 10 ku bikoresho ariko ukakigurisha amafaranga agera ku bihumbi 70 cyangwa arenga.

Agira ati: “Inyungu turayibona cyane cyane ibi bintu dukora ni ibintu bishimisha; ni ibintu bigaragara nk’umutako. Kugira ngo ukore painting (gushushanya ukoresheje irangi) birimo inyungu cyane iyo ubonye abakiriya ushora make ukabona menshi cyane.”

Nubwo ubugeni bwo gukora amashusho bubyara amafaranga atubutse, abanyabugeni bahuje ikibazo cyo kubura isoko. Muri rusange, ibihangano bigurwa n’abanyamahanga usanga ari bake n’ Abanyarwanda bifite nabo bake cyane.

Uwilingiyimana Theogene, umunyamugeni wiga muri Kaminuza, na we ashimangira ko isoko ry’ibihangano by’ubugeni ari rito cyane, asanga biterwa n’imyumvire idaha agaciro ibihangano.

Ariko nubwo bimeze gutyo, mu mafaranga make akura mu bugeni amufasha kwikemurira ibibazo byose bisaba amafaranga bitabaye ngombwa ko atega amaboko ababyeyi be.

Icyakora ngo mu gukora ibihangano umunyabugeni ntagomba gushyira imbere inyungu z’amafaranga gusa ahubwo agomba no kwita ku butumwa ashaka kugeza ku bantu bazabona igihangano cye.

“Gukora ibi bihangano ntabwo ubikora kubera ko bwa mbere na mbere itumbiriye amafaranga, nk’ubungubu turimo kugaragaraza amahoro n’ubumwe n’ubwiyunge bwa mbere na mbere ugomba kuba wifitemo umutima wo kugira ikintu wagaragariza abandi cyangwa icyo wakora ugahindura sosiyete, ” Uwilingiyimana Theogene.

Abanyabugeni bakorana n’ikigo cy’umuco Open Land gikorera mu Karere ka Musanze, bavuga ko isoko ry’ibihangano byabo rizamuka buhoro buhoro kuko babonye aho babimurikira, abantu batandukanye babisanga.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka