Busogo: Urusimbi rukinwa ku manywa y’ihangu
Nyuma y’uko mu Gasentere ka Byangabo mu Murenge wa Busogo, Akarere ka Musanze hagaragaye abasore bakina mukino uzwi nka “kazungunarara” ucuza abaturage utwabo, n’urusimbi rukinirwa ku mugaragaro.
Ni ku gasusuruko nka saa yine z’amanywa, abantu batandukanye baranyuranamo hafi y’isoko rya Byangabo, abasore nka batanu bitaruye abandi bakoze uruziga, ubwo twabegeraga bahise baduhunga ariko babiri bemera kutuvugisha.
Nubwo bakinaga umukino uzwi nk’urusimbi utemewe, umwe muri bo ntiyazuyaje guhakana yivuye inyuma ko adakinaga urusimbi kuko iyo Polisi cyangwa ubuyobozi babafashe babashyikiriza ubutabera.

Abo basore bari mu kigero cy’imyaka 20 na 25 bigaragara ko banyoye inzoga cyangwa ibiyobyabwenge basobanura ko bafata urusimbi nk’ubucuruzi (business) bashoramo biteguye kunguka cyangwa guhomba.
Nubwo aba bakina urusimbi babibona gutya, nyamara urusimbi ni imbarutso y’umutekano muke kuko rushora mu bujura abarukina bashakisha amafaranga yo gushoramo, ikindi kandi rukurura amakimbirane hagati yabo iyo uwariwe atabyishimiye.
Nk’uko byemezwa na Edouard Twagirimana, Umunyambanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busogo, ngo bafite ingamba zo kurwanya uwo mukino mu Isantere ya Byangabo zirimo gufata abawukina no gukangurira urubyiruko gukora.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|