Kuki Inteko Rusange idasanzwe ya Rayon Sports isubitswe by’ikubagahu?

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nibwo binyuze mu itangazo ryatanzwe na Paul Muvunyi uyobora Inama y’Ubutegetsi, hatangajwe ko Inteko Rusange idasanzwe ya Rayon Sports yari yatumije isubitswe.

Ni inteko rusange yatumije tariki 14 Ugushgingo 2025 igomba kuba tariki 22 Ugushgingo 2025, ariko bitunguranye irasubikwa, abanyamuryango babwirwa ko bazamenyeshwa undi munsi izaberaho.

Kuzamenyeshwa undi munsi ariko bishobora kuba noneho bitazakorwa na Paul Muvunyi nk’uko yabikoze ayitumiza akanayisubika, kuko atabyemererwa n’amategeko shingiro y’Umuryango wa Rayon Sports.

Amakuru Kigali Today yamenye ni uko Paul Muvunyi usanzwe ari Perezida w’Inama y’Ubutegetsi wari wayitumije, yabwiwe ko atari mu mwanya wo gutumiza Inteko Rusange, kuko urwego ahagarariye rutazwi mu mategeko shingiro y’Umuryango wa Rayon Sports.

Ibi bituruka ku kuba mu mategeko shingiro yo mu 2020 asanzwe agenga umuryango wa Rayon Sports, adateganya inama y’ubutegetsi Paul Muvunyi ayoboye, ahubwo uru rwego rukaba rwari gushyirwaho n’andi mashya yateguwe ariko Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere rukagaragaza ko akirimo ibihanga akaba atari yemezwa, dore ko na n’ubu akiri kunononsorwa.

Rayon Sports ikomeje kugaragaramo kugongana ku inzego zayo, bishingiye cyane cyane ku cyuho kiri mu mategeko dore ko kuva ubuyobozi bushya bwajyayo tariki 16 Ugushgingo 2024, hatangiye gutegurwa amategeko mashya na n’ubu atari yarangira, gusa Perezida Twagirayezu Thaddée akaba aheruka gutangaza ko muri Mutarama 2026 azaba yabonetse.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka