Bahombejwe no kutamenya guhinga muri green house

Abagore bo mu Murenge wa Shyogwe mu Karere ka Muhanga bahinze inyanya muri Green house bavuga ko kubera kudahugurwa uko ikoreshwa barumbije bikabateza igihombo.

Abagore bibumbiye muri koperative icyerecyezo bavuga ko madamu wa Perezida wa Repubulika Jeannette Kagame yabahaye green house kugira ngo babashe guhinga inyanya biteze imbere banahabwa ubundi bufasha bwo kubaherekeza mu kuyikoresha ariko ku ikubitiro ntibabona umusaruro.

Iyi green house ngo nta n'ibihumbi ijana bizasarurwamo kandi yarashowemo asaga miliyoni.jpg
Iyi green house ngo nta n’ibihumbi ijana bizasarurwamo kandi yarashowemo asaga miliyoni.jpg

Bavuga ko ubuyobozi butabafashije neza ngo bubahugure uko bayikoresha kuko ngo bahuguwe iminsi ine gusa ku buryo batamenye icyabateye igihombo.

Uwambajimana koreta umwe muri aba bagore agira ati, “Rwose urabona amahugurwa y’iminsi ine gusa yaba aguhaye ubumenyi bwo guhinga muri green, ntabwo twamenya niba twararahumbitse nabi, niba ari umuti niba ari ikindi kibazo”.

Uwambajimana na bagenzi be bifuza ko uwabaha ubufasha bwo gukurikirana imihingire muri green byarushaho kuba byiza.

Bavuga ko ku gishoro gisaga miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, batazasarura arenze ibihumbi 100, kandi bakaba bagiye kongera guhinga.

Mujawamaliya Souzan uyobora Koperative icyerekezo avuga ko igihombo cyo kurumbya gishobora kuba cyaratewe n’imihindagurikire y’ibihe ariko ko bagiye kongera gutera izindi nyanya kandi bizeye kuzabona umusaruro uhagije.

Umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’umuryango Uwimana Beatha avuga ko koperative icyerecyezo yabanje guhabwa inzu ya green ku nkunga y’umuryango women for women bakabona umusaruro ariko ko iya kabiri bahawe n’imbuto foundation ari yo itaratanze umusaruro mwiza.

Cyakora avuga ko agiye kurushaho gukorana n’izindi nzego bakareba ikibazo gihari, agira ati, “Tugiye kubakorera ubuvugizi abashinzwe ubuhinzi mu karere n’umurenge wa Shyogwe babiteho nibibananira bitabaze izindi nzego ariko ikibazo gikemuke”.

Abagore bagera kuri 20 ni bo bibumbiye muri Koperative icyerecyezo bakaba bakora imirimo itandukanye irimo no guhinga inyanya muri green house bakazikoramo isosi zishyirwa ku byo kurya, ndetse n’imitobe itandukanye.

Bakifuza ko ubuyobozi n’abandi babishoboye bababa hafi kugira ngo babashe kubyaza umusaruro inkunga bahawe aho kubateza ibihombo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

uwo mushinga wa women for women ukorera mu tuhe turere ko nanjye nifuza kubasaba kuduhugura natwe

MUKAGASHEMA PERUTH yanditse ku itariki ya: 17-02-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka