
Ibi yabivugiye mu imurikabikorwa ry’Intara y’Amajyepfo riri kubera mu karere ka Muhanga, asobanura ko ibi bikorwa byita ku bikorerwa mu Rwanda, bikwiye guhera hasi, aho bakeneye ubundi bushobozi bakunganirwa.
Yagize ati “Nta karere cyangwa umurenge udafite ibikorwa runaka byaherwaho hatezwa imbere iby’iwacu, kandi nibidahera aha ntabyo tuzabona tutabikoze”.
Bamwe mu bitabiriye Imurikabikorwa ry’Intara y’Amajyepfo nabo bavuga ko barajwe ishinga no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, (Made in Rwanda).
Twihanga Daniel ukora amakara mu bisigazwa by’imyanda agakora n’ibibiriti avuga ko hari byinshi abantu bapfusha ubusa kandi byabyazwa ibindi bikoresho bikenerwa.
Ati “Ibi mubona ni ibirere by’ingabo bivamo amakara, n’iyi mitumbatumba ivamo amakara, natangiye mbikora banyita umusazi none njyeze ku rwego nkora ibibiriti, ndahamya ko nanjye nshobora kuzakora ibibiriti nzageza no ku isoko mpuzamahanga.”
Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyepfo Jean Bosco Bigirimana avuga ko n’ubwo ibisabwa ngo abanyarwanda babashe kwikorera ibikenerwa, ku isoko bigihenze kuko bitumizwa hanze.

Avuga ko kumurika ibyagezweho ari intambwe ya mbere ngo ababikeneye babikunde bityo nibyiyongera biva hanze bigabanuke.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda itangaza ko mu rwego rwo guteza imbere iby’iwacu bahereye ku myenda, hagiye gukurwaho imisoro ku bikenerwa n’inganda ziyikora, kugira ngo ibikorerwa mu Rwanda bigabanye ibiciro, byajyaga bigaragara ko biri hejuru ugereranyije n’ibituruka hanze.
Uyu mwanzuro MINICOM iwufashe nyuma y’uko, abacuruzi n’abaguzi bagaragazaga impungenge z’uko igihe imyenda ya Caguwa izaba itakinjizwa mu gihugu, bizabagora kubona imyenda ihagije isoko ry’u Rwanda.
Ohereza igitekerezo
|