Buri cyumweru hafatwa abagera kuri 20 batwaye ibinyabiziga banyweye ibisindisha
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko ubusinzi bukomeje kwiyongera mu batwara ibinyabiziga kubera ko mu cyumweru kimwe gusa, hafatwa abantu bari hagati ya 15-20, batwaye ibinyabizaga banyweye ibizindisha.
Abafatwa baba biganjemo abamotari, kuko muri 20, 15 baba ari abatwara moto, ari na cyo ubuyobozi bwa Polisi bushingiraho busaba abazitega kujya babanza bakaganira n’abagiye kubatwara, kugira ngo bamenye neza ko batigeze bafata ku bizindisha.
Ni bimwe mu byatangarijwe mu bukangurambaga bwa ‘Turindane-Tugereyo Amahoro’, ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, bwatangirijwe mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro, bwitabiriwe n’abarimo abanyamaguru, abanyonzi, abatwara moto, imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, n’abatwara amakamyo manini by’umwihariko ayambukiranya imipaka.
Imibare igaragaza ko mu myaka itanu ishize, mu Rwanda impanuka zakomeje kugenda ziyongera, kubera ko kuva mu 2021 kugera muri Nzeri 2025, hari hamaze kuba impanuka zirenga 3,500.
Ibi ni bimwe mu byatumye mu ntangiriro z’uku kwezi (Ugushyingo), Polisi y’u Rwanda ifata umwanzuro wo gutangiza ubungurambaga bwa ‘Turindane-Tugereyo Amahoro, hagamijwe gukomeza gushishikariza no kwibutsa abantu inshingano zabo mu gukoresha umuhanda, barushaho kwirinda no kwitwararika, bakubahiriza amategeko y’umuhanda, kuko iyo yubahirijwe neza bigabanya impanuka.
Aha Polisi yagaragaje ko kuva ubwo bukangurambaga bwatangirizwa mu Karere ka Rubavu bugakomereza mu ka Kamonyi, bumaze gutanga umusaruro ufatika, kuko umunsi wabwo wa Gatatu ugeze, impanuka zimaze kugabanuka nk’uko byasobanuwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga.
Yagize ati “Kuva twatangira ubu bukangurambaga, navuga ko hari umusaruro tugenda tubona, ndibuka mu mpera z’ukwezi kwa 10, hari igihe twabaraga nk’impanuka 15 ku munsi mu gihugu hose, ariko zagiye zigabanuka, ndibuka icyumweru cyakurirkiyeho cy’ubukangurambaga twakoreye i Rubavu zaragabanutse, icyumweru cyose twabonye impanuka 10, icyakurikiyeho tubara impanuka 8. Iki dutangiye turareba niba hari umubare ugabanuka.”
Uku kugabanuka kw’impanuka, ariko ngo ntabwo kwatewe n’ubukangurambanga bwakozwe gusa, kubera ko hari n’ibindi bikorwa Polisi yatangije, birimo kongera ibinyabiziga byayo bigenzura umutekano wo mu muhanda birimo imodoka na moto hamwe n’abapolisi.
Uyu muyobozi yanavuze ko hari ubusinzi bukabije mu batwara ibinyabiziga by’umwihariko moto.
Yagize ati “Ni byo koko hari ubusinzi bwinshi mu bamotari, nababwira ko mu cyumweru kimwe mu gihugu hose, dukunze gufata hagati y’abantu 15-20, batwara ibinyabiziga banyoye ibisindisha, ariko muri abo, nta mwari n’umutegarugori uba urimo, ni abagabo gusa, kandi bari hagati y’imyaka 20-40. Muri abo dufata mu cyumweru, nakubwira ko 15 ari abamotari.”
Yongeyeho ati “Jyewe ntega moto, ntabwo nakurira ntagiranye ikiganiro n’umumotari ugiye kuntwara, ntabwo nahita ngenda ngo mwicare inyuma ntamurebye, ngomba kuvugana na we tukarebana amaso ku maso, tukaganira aho ngiye, nkanamubwira uburyo agomba kuntwara. Umuntu wanyoye iyo muvugana murebana umuhumuro urawumva, ariko no mu maso ukabibona. Ibi byanagabanya n’imyitwarire mibi.”
Abatwara ibinyabiziga by’umwihariko amakamyo manini yambukiranya imipaka, bemeza ko kimwe mu bintu bikomeye biteza impanuka, ari ugusuzugura amategeko y’umuhanda, kuko abantu bayiga ariko bagahitamo gukoresha amarangamutima yabo.
Justin Kanyagisaka umaze imyaka 20 atwara imodoka, akaba n’umuyobozi wa Sendika y’abashoferi batwara amakamyo manini, avuga ko nubwo abashoferi biga amategeko y’umuhanda, ariko bayasuzugura.
Ati “Ukurikije amategeko y’umuhanda nta mpanuka zaba, kuko akubiyemo ibintu byinshi cyane, gutwara utasinze, kubaha abapolisi, kubaha ibyapa byose. Ibyo byose biri mu mategeko y’umuhanda.”
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimiye Polisi y’u Rwanda ku ruhare ikomeje kugira mu kugabanya impanuka mu gihugu, binyuze muri ubu bukangurambaga bukorwa ahantu hatandukanye.
Ati “Turashimira ubuyobozi bwa polisi ku bukangurambaga bahora bakora dufatanyije kugira ngo turusheho kugira umutekano wuzuye kandi usesuye. Iyi gahunda ya Turindane Tugereyo Amahoro ni ikimenyetso kigaragaza ubufatanye hagati y’inzego za Leta, inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano kugira ngo turusheho kugira umutekano wuzuye kandi usesuye.”
Imibare ya Polisi igaragaza ko mu mezi atatu ashize (Kanama-Ukwakira), mu Mujyi wa Kigali honyine habaye impanuka zigera kuri 300 zidakomeye cyane, ariko harimo n’izatwaye ubuzima bw’abantu.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|