‎DRC isabwa iki ngo ikine Igikombe cy’Isi nyuma y’igice cy’ikinyejana? ‎

Nyuma yo kugera mu ijonjora rya nyuma rya kamparamaka mpuzamigabane mu gushaka itike cy’isi 2026, isezereye Nigeria kuri penaliti 4-3 banganyije igitego 1-1 mu minota 120, ‎Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo isigaje nibura imikino ibiri ngo yongere gukina iri rushanwa iherukamo mu myaka 51 ishize mu 1974.

Igitego cya Elie Meschack ku munota wa 32 cyishyuraga icya Frank Onyeka wari watsindiye Nigeria ku munota wa gatatu ‎muri uyu mukino wa nyuma wa kamarampaka yo ku Mugabane wa Afurika wabaye mu ijoro ryo ku Cyumweru, tariki ya 16 Ugushyingo 2025 muri Maroc, nicyo cyahaye DRC gukomeza kwizera ko yasubira mu gikombe cy’Isi, nyuma n’ubundi yo gutsindira Cameroun muri 1/2 cy’irangiza.

‎DR Congo yisanze muri kamarampaka za Afurika, nyuma yo gusoza ari iya Kabiri mu itsinda rya kabiri n’amanota 22 inahakura itike yo gukina kamparamaka mpuzamigabane, ari nayo izatanga amakipe abiri azakina igikombe cy’Isi cya 2026.

‎DRC izahagararira Afurika muri iyi mikino yabaye ikipe ya gatatu ibonye itike y’imikino ya kamparamaka mpuzamigabane nyuma ya Bolivia ihagarariye Amerika y’Epfo na New Caledonia ihagarariye Oceania , mu gihe hasigaye imyanya itatu mu makipe atandatu azakina iyi mikino mu kwezi kwa Werurwe 2026, aho nk’izahagararira Asia imenyekana kuri uyu wa Kabiri hagati ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu na Iraq bari guhatanira guhagararira uyu mugabane. Kuri aya makipe kandi haziyongeraho abiri azahagararira Amerika y’Amajyarugu nayo azamenyekana mbere y’uko tombola iba kuri uyu wa Kane.

‎Aya makipe atandatu ahagarariye imigabane itanu yose, ane muri yo ahagaze nabi ku rutonde ngarukakwezi rwa FIFA, muri Werurwe 2026 hakinwa iyi mikino azahita ahura akine 1/2 mu gihe abiri azaba ahagaze neza kuri uru rutonde ruzakurikizwa biteganyijwe ko ruzasohoka tariki 19 Ugushyingo 2025, yo azategereza azava muri aya ahagaze nabi bagakina imikino ya nyuma izavamo amakipe abiri azabona itike yo gukina Igikombe cy’Isi 2026.

‎DR Congo kugira ngo yerekeze mu mikino ya nyuma y’Igikombe cy’Isi 2026, irasabwa gutsinda imikino ibiri gusa, mu gihe yaba itari mu makipe abiri meza ku rutonde mu gihe ariko urutonde rusohotse iri mu makipe abiri meza muri aya atandatu yakina umukino umwe wa nyuma, yawutsinda ikaba mu makipe abiri azakina Igikombe cy’Isi kizabera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada na Mexico hagati ya tariki ya 11 Kamena na 19 Nyakanga 2026.

Tombola izagaragaza uko amakipe azahura muri iyi mikino ya kamarampa mpuzamigabane, iteganyijwe kuba tariki 20 Ugushyingo 2025 mu mikino izakinirwa muri Mexico.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka