Urubyiruko rutitabira ibikorwa by’umutekano ruranengwa

Polisi ikorera mu Karere ka Muhanga iragaya urubyiruko ruhatuye rutitabira ibikorwa byo kubungabunga umutekano.

IP Kayihura avuga ko asaba urubyiruko kuba imbaraga z'igihugu kandi zubaka vuba rukagira uruhare mu gucunga umutekano.
IP Kayihura avuga ko asaba urubyiruko kuba imbaraga z’igihugu kandi zubaka vuba rukagira uruhare mu gucunga umutekano.

Umuyobozi ushinzwe ishami rihuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Muhanga IP Kayihura Claver, avuga ko urubyiruko rutitabira kujya mu myanya y’abayobozi b’inzego z’umutekano mu bayobozi b’inzego z’ibanze.

Avuga ko hafi 80 by’abatowe bashinzwe umutekano mu Midugudu ari abakuze, mu gihe urubyiruko ari rwo rwinshi.

Agira ati “Usanga urubyiruko rufite imbaraga rudashaka gukoresha, nyamara usanga intero yarwo ivuga ngo “urubyiruko imbaraga z’igihugu kandi zubaka vuba.”

Urubyiruko ngo rutanze amakuru y'ahari ibiyobyabwenge byacika.
Urubyiruko ngo rutanze amakuru y’ahari ibiyobyabwenge byacika.

Yongeraho ko imwe mu mpamvu zituma urubyiruko rutitabira ibikorwa byo gucunga umutekano ari uko harimo ibyiza bikeya, bituma iyo abandi banezerewe abashinzwe umutekano bo bagomba kuba bahagaze bigomwe kwishima.

IP Kayihura kandi avuga ko urubyiruko ruhishira ahakorerwa hakanacururizwa ibiyobyabwenge, mu gihe ari na rwo usanga rubikoresha cyane, nyamara ngo rwitabiriye ibikorwa by’umutekano rwabihashya.

Ati “Iyo turi iwacu mu Mudugudu usanga urubyiruko rwihunza umutekano kandi hari imogi, ibikwangari, na za kanyanga, niba urubyiruko turi imbaraga z’igihugu kandi zubaka turashaka kubona urubyiruko mu nzego z’umutekano.”

Polisi igaragaza ko kuba urubyiruko ruhishira abakoresha ibiyobyabwenge bituma rumwe muri rwo rugana inzira yo gukora no gukoresha ibiyobyabwenge, ahatangwa urugero akaba ari ku kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Gitarama haherutse kugaragara umwana wiga mu mwaka wa kane wafashwe anywa kanyanga mu gihe cy’akaruhuko.

Mu Murenge wa Nyarusange naho haherutse gutahurwa umusore wo mu kigero cy’imyaka 23 witwa Gasigwa Jean Damascene na we watekaga kanyanga, agahishirwa n’umubyeyi we kuko ngo yangaga gushyira mu Kaga umuhungu we kandi azi neza ko akora ibiyobyabwenge.

Polisi igaragaza ko igihe urubyiruko rwakwitabira gutanga amakuru ku gihe ahari ibiyobyabwenge n’ababikoresha, byagabanuka rukaba rutanze umusanzu warwo wo kubaka igihugu cy’ejo hazaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka