Padiri ukekwaho gusambanya umwana yafatiwe ku mupaka wa Rusumo agerageza gutoroka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ruratangaza ko Padiri Habimfura Jean Baptiste afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyamabuye akekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umuhungu w’imyaka 17 y’amavuko.

Padiri Habimfura Jean Baptiste yafashwe ku wa Kane tariki ya 11 Gashyantare 2021, afatirwa ku mupaka wa Rusumo agerageza kwambuka agana muri Tanzaniya.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) Dr Murangira B. Thierry yabwiye Kigali Today ko aya makuru ari yo, avuga ko iki cyaha cyakozwe mu mpera z’umwaka ushize.

Yagize ati "Ni byo koko ku wa 11 Gashyantare 2021, Padiri Habimfura Jean Baptiste yarafashwe agerageza gutorokera muri Tanzaniya kubera icyaha akekwaho cyo gusambanya umwana w’umuhungu wabakoreraga."

Avuga ko uyu mwana yakoreraga abapadiri muri Paruwasi ya Ntarabana muri Diyosezi ya Kabgayi.

Kugira ngo iki cyaha kimenyekane ngo umwana wasambanyijwe ni we ubwe witangiye amakuru y’ihohoterwa yakorerwaga na Padiri.

Aramutse ahamijwe n’inkiko iki cyaha yahanishwa igihano kiri hagati y’imyaka 20 na 25 y’igifungo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Uyu mupadiri Habimfura jean Baptiste urukiko rwasanze arengana niyo mpamvu rwamurekuye. Gusa burya ikinyoma gikwira cyane kuruta ukuri. Ariko ukuri guca muziko ntigushya. Nihanganishije uyu mu padiri k’ubwo igisebo yagize ariko nanashimira urukiko ko rwamuburanishije rukumva ukuri.

Kwizera Samuel yanditse ku itariki ya: 3-01-2022  →  Musubize

Reports nyinshi zerekana ko ibihumbi byinshi by’abapadiri,Abasenyeri na Cardinals bashinjwa icyaha cy’ubusambanyi.Muribuka Abasenyeri 34 bo muli Chili bose baherutse kwegura kubera ubusambanyi.Ikinyamakuru The New York Times cya February 05,2019,cyavuze inkuru yo muli Malawi,aho Abapadiri bo muli Diocese imwe bateye inda Ababikira 29 mu mwaka wa 1988. Cardinal Donald WUERL hamwe n’uwo yasimbuye,Cardinal Theodore Edgar Mc CARRICK,bombi bayoboye Archdiocese ya Washington DC bashinjwa ubusambanyi.Cardinal Philippe BARBARIN,Archbishop wa LYON,yakatiwe amezi 6 y’igifungo,le 06/03/2019 kubera ubusambanyi.Ibi byose biterwa nuko Kiliziya yirengagiza itegeko ry’imana rivuga ko “Niba unaniwe kwifata ugomba kurongora”.Byisomere muli 1 Abakorinto 7:9. Nubwo bavuga ko Petero yabaye Paapa wa mbere , ntabwo aribyo kuko Bible ivuga ko Petero yali afite umugore.Byisomere muli Matayo 8,umurongo wa 14.

cyemayire yanditse ku itariki ya: 13-02-2021  →  Musubize

Mana we Birababaje pe aha niho twize gusa biduteye agahinda. Gusa ntakundi

Iradukunda yanditse ku itariki ya: 12-02-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka