Kayonza: Impanuka ikomeye yahitanye babiri ikomeretsa 70
Imodoka yo mu bwoko bwa Fuso ifite Plaque RAB864L yakoze impanuka ikomeye ihitana babiri mu bari bayirimo, abandi 70 barakomereka.
Iyi mpanuka yabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2016, ibera mu Murenge wa Kabare mu Karere ka Kayonza.

Aba baturage yari itwaye ngo bavaga ku biro by’Umurenge wa Kabare guhabwa ibiribwa, nyuma y’amapfa bahuye nayo ntibabashe kweza.
CIP Emmanuel Kabanda, umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yahamije amakuru y’iyi mpanuka, avuga ko bagishakisha uwari utwaye iyi modoka wahise utoroka.
Yagize ati “ Aba baturage batse lifuti umushoferi w’iyi modoka arayibaha, bageze ahitwa kamarashavu ihita yibirandura hapfamo babiri ako kanya, abandi 70 barakomereka”.
CIP Kabanda akomeza avuga ko muri abo 70 barokotse 15 bakomeretse bikomeye, bakaba bahise bajyanwa kwa muganga mu Bitaro bikuru bya Rwinkwavu, abandi ku kigo nderabuzima cya Cyarubale, abandi baherezwa i Kigali ku Bitaro bikuru bya CHUK.
Yavuze ko mu gihe polisi ikiri gukora iperereza ngo imenye icyateye iyi mpanuka, igikomeje no gushakisha umushoferi w’iyi modoka wahise utoroka ikimara kugwa.

Bamwe mu baturage bari muri iyi modoka bavuga ko ngo mbere, iyo modoka yashatse kugwa inshuro zirenga eshatu bagasaba kuvamo, ariko shoferi akababwira ngo nibihangane bakomeze urugendo ntakibazo.
Ubwanyuma imodoka ijya kugwa ngo ni bwo shoferi yababwiye ko ifite ikibazo cya feri abasaba gufata cyane bagakomeza.

Ibitekerezo ( 9 )
Ohereza igitekerezo
|
Yooooo.
Twihanganishije imiryango yavuze ababo.
Ikigaragara nuko amakosa Ari ayashofeli waruziko imodoka itarinzima urumva ko imodoka yahereyekare ishaka kugwa
Ndasabako abashoferi bajyabitondera gutwara imodoka zitujuje ubuzintenge
Olala! Nibihangane ntakundi.
Yo ndababaye gsa bihangane imana irabazi kd abavuye mu mubiri nabo ibakire mubayo kd twifanije nabo!
1 uwo mushoferi numusazii fuso se itwara abantu 70 gîte 2 abashinzwe ubuzira nenge nabo bakwiye gusobanura ziliya modoka batema bakazihindura zigiye kumara abantu bazice cy zize uko zakozwe
TWIHANGANISHIJE IMIRYANGO YAGIZE IBYAGO BIHANGANE IMANA YITEGUYE GUKIZA IZO NKOMERE.
ABA BATURAGE NIBIHANE
Abazize Iyi Mpanuka Imana Ikire Mu Bayo. Ariko N’abatwara Ibinyabiziga Bakurikize Amategeko Kuko Ubuzima Burahenze.
twihanganishije abagize impanuka imana ibakire mubayo