Ikigo nderabuzima cya Mukarange kiravugwaho kurangarana abarwayi

Abaturage batandukanye bivuriza ku Kigo nderabuzima cya Mukarange kiri muri Kayonza barinubira serivisi mbi bahabwa n’iryo vuriro.

Aba ni bamwe mu barwayi bari baje kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange. Bavuga ko serivisi bahabwa ari mbi kuko bategereza amasaha menshi
Aba ni bamwe mu barwayi bari baje kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Mukarange. Bavuga ko serivisi bahabwa ari mbi kuko bategereza amasaha menshi

Bamwe mu bo umunyamakuru wa Kigali Today yahasanze ku gicamunsi cyo ku wa kabiri tariki ya 24 Mutarama 2017, bicaye abandi bahagaze byagaragaraga ko barambiwe kubera kuhamara amasaha menshi badahabwa serivisi.

Abarwayi batandukanye baganiriye na Kigali Today bavuga ko baza kwivuza mu gitondo kare bakabarangarana ntibabavure ngo batahe; nkuko umwe muri bo witwa Mukamana Claudine abivuga.

Agira ati “Nageze aha saa kumi n’ebyiri za mu gitondo, none bigeze saa kumi(z’umugoroba) ntaravurwa ngo ntahe nahereye kare mbasaba ikarita yanjye ya Mitiweri ngo njye kwivuza mu ivuriro ryigenga kuko ndembye nabyo babyanze.”

Akomeza avuga ko ahivuriza kenshi, atari ubwa mbere bamurangaranye.

Abandi barwayi nabo batifuje ko amazina yabo atangazwa bahamya ko bahivuriza kenshi ariko ko inshuro nyinshi babarangarana bigatuma barushaho kuremba.

Aha bavuga ko serivisi zitinda cyane ari izo muri Mutuweri, mu gutanga ibizamini no kubarisha.

Umuyobozi w’Ikigo nderabuzima cya Mukarange, Uwanyirigira Chantal ntiyifuje kugira icyo atangaza ku byo abo baturage bavuga. Yabwiye Kigali Today ko nta makuru afite yo gutangaza.

Umukozi ushinzwe iby’ubuzima mu Karere ka Kayonza, Ngarambe Alphonse avuga ko icyo kibazo atari akizi.

Agira ati“ Ntabwo icyo kibazo nari nkizi ariko nabyo byashoboka ko abaganga, abaforomo cyangwa undi mukozi ukora mu buvuzi yarangarana abarwayi bitewe na kamere ye mbi ariko bishobora nanone guterwa n’uko mu buvuzi tugifite abakozi bake.”

Akomeza avuga ko bagiye gukurikirana icyo kibazo bagakebura abakozi baba bakora amakosa yo kurangarana abarwayi.

Ahamagarira abarwayi kujya bavuga ishami ryabarangaranye kugira ngo bamenye neza ishami runaka bagomba guheraho bakebura mu mitangire ya serivisi.

Abaturage bivuriza mu kigo nderabuzima cya Mukarange batangaje ko bahabwa serivisi mbi nyuma y’igihe gito abakora mu rwego rw’ubuvuzi muri Kayonza, bavuye mu itorero.

Ubwo bari baririmo icya mbere bashyize mu mihigo ni ugutanga servisi nziza ku babagana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

ariko nkawe wiyise kayarwanda, waba uzi aho ikigo nderabuzima cya Nyamirama cyavuye? iyaba waruhazi ntiwavuga gutyo, jake n’umukozi, yaje I Nyamirama nta nyubako ihari ari poste de sante ikorera muri komine kayonza ariko uzaze uhagere urebe wagira ngo ni ibitaro, uzaze urebe isuku ihaba, ntabwo ari ukubeshya nta murwayi umara amasaha abiri I nyamirama twebwe tuhivuriza uzaze utubaze,abakozi ba nyamirama bashyira hamwe,uzaze saa tanu zijoro akenshinjake aba azenguruka areba abarwayi bari mu bitaro, munye mureka gusebanya twebwe abaturage b’inyamirama ni twe tuzi ukuri, uzaze ubaze uwitwa bujeniya wa shyogo patinasi yamuhaye inka yinzugu kubera kugira uruhare mu guca bwaki nyamirama biteguwe na jake, niba mubishaka muzagere nyamirama saa munanini nta murongo wabarwayi muzahasanga jake we korera I gihugu nudashimwa n’abantu uzashimwa n’Imana.

NIYONSABA yanditse ku itariki ya: 29-01-2017  →  Musubize

ariko nkawe wiyise kayarwanda, waba uzi aho ikigo nderabuzima cya Nyamirama cyavuye? iyaba waruhazi ntiwavuga gutyo, jake n’umukozi, yaje I Nyamirama nta nyubako ihari ari poste de sante ikorera muri komine kayonza ariko uzaze uhagere urebe wagira ngo ni ibitaro, uzaze urebe isuku ihaba, ntabwo ari ukubeshya nta murwayi umara amasaha abiri I nyamirama twebwe tuhivuriza uzaze utubaze,abakozi ba nyamirama bashyira hamwe,uzaze saa tanu zijoro akenshinjake aba azenguruka areba abarwayi bari mu bitaro, munye mureka gusebanya twebwe abaturage b’inyamirama ni twe tuzi ukuri, uzaze ubaze uwitwa bujeniya wa shyogo patinasi yamuhaye inka yinzugu kubera kugira uruhare mu guca bwaki nyamirama biteguwe na jake, niba mubishaka muzagere nyamirama saa munanin

NIYONSABA yanditse ku itariki ya: 29-01-2017  →  Musubize

Ku kigonderabuzima cya Nyamirama ho wagirango nta buyobozi bugira nigeze gushaka titulaire wabo icyumweru cyose ngirango ansinyire hari ibyangombwa nashakaga ndamubura habe nuwo kumusimbura bose ndababura

kadogo yanditse ku itariki ya: 28-01-2017  →  Musubize

Birababaje kujya kwaka service by’umwihariko kwa muganga ukahirirwa. Si ndi umuvugizi w’abaganga kandi sindi no guhakana ko hari abakora amakosa ariko na none numva guhita uvuga ko ari ukurangaranwa byaba ari ukwihuta kuko hari impamvu nyinshi zirimo n’abakozi bake . Guhora dushinja abakozi amakosa nk’uburangare rimwe na rimwe bigaragara ko bakoze ibyo bashoboye byose bica intege cyane ndetse bigatuma hari abatangira kutishimira akazi kabo birumvikana ko n’umusaruro urushaho kuba mubi. Twe kuba nka ba bandi basangira ubusa bakitana ibisambo ahubwo hashakwe umuti w’ikibazo cy’abakozi bake mu mavuriro hafi ya yose ya leta kandi twese tunamenye amikoro igihug gifite uko angana.

Elie yanditse ku itariki ya: 27-01-2017  →  Musubize

Ikibazo cyo kurangarana abarwayi no gucunga nabi muri rusange ibigo nderabuzima, ndetse n’ibitaro bimwe na bimwe gikwiye guhagurukirwa.

Murebe na Nyamirama (Kayonza) ukuntu uhayobora (Jack)yahamunze!

Kanyarwanda yanditse ku itariki ya: 26-01-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka