Reba ibiro bishya by’Akarere ka Kayonza byuzuye bitwaye miliyoni 700RWf
Abaturage b’i Kayonza bavuga ko biteze serivisi zinoze ku bayobozi kubera ko bagiye kujya bakorera mu biro bishya ahantu hisanzuye.

Barabitanga mu gihe ubuyobozi bw’ako karere bumaze iminsi butashye inyubako nshya y’amagorofa atatu bazajya bakoreramo, yuzuye itwaye asaga miliyoni 700RWf.
Abaturage bo muri Kayonza bahamya ko ibiro bishya by’akarere kabo bizatuma babona serivisi nziza nta kabusa; nkuko umwe muri bo witwa Mukandanga Marie Odette.
Agira ati “Nk’ubu aho twicaraga mbere dutegereje kwakirwa hari mu ihema izuba rikatwica ntibanatubone kuko ahari hari hihishe tukarinda dutaha tudakorewe. Ariko ubu urinjira bagahita bakubona batwakiriye neza ntazuba, harisanzuye.
Mugenzi we witwa Muganwa James ahamya ko ibiro bishya by’akarere kabo bibereye ubuyobozi kuko nta kajagari gahari kandi hakaba hari isuku.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude avuga ko kuba bari gukorera mu nyubako nshyashya ari kimwe mu bizatuma imiyoborere myiza irushaho kunozwa batangira serivisi ahantu heza kandi hagutse.
Agira ati “Kuba turi gukorera mu nyubako nshyashya y’Akarere ahantu heza kandi hisanzuye kurusha inyubako y’Akarere ifunganye twakoreragamo mbere, bizatuma turushaho gutanga serivisi nziza kandi zihuse twakira abantu benshi mu gihe gito.”
Akomeza avuga ko nyuma yo kubona ibiro bishya by’akarere hagiye gukurikiraho kuvugurura ibiro by’imirenge n’iby’utugari.








Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
byakabaye byiza ariko imitangire ya service yanyu kubaturage nishyano.umuntu agashaka icyangombwa cyubutaka hagashira imyaka itabarika ntakibone nimuhe abaturage service nziza maze tubashimire ko mwubatse neza.!!!! niryo terambere nyakuri dukeniye muri kayonza.yenda nayo yaza muzambere nkutunduturere?
ariko hari uko mbobona bikancanga, izi nzu koko ni ngombwa? is it the priority? mukarere bafitite ibi korwa remezo bihagije? ibitaro, amashuli, isoko imihanda? kuko nibyo byungura benshi.
Ni byiza kubaka ibiro bishya,ariko ubwabyo ntibihagije. nihashyirwe imbaraga mu gukora imihanda, kubaka isoko rya Kayonza, guca akajagari mu isoko no mu mihanda ikikije isoko rihari ritajyanye n’igihe kandi ridahagije.Niharwanywe ruswa kandi hanozwe itangwa rya serivisi nziza ( urugero: ibiro bishinzwe ubutaka,...) Gushyira abaturage,cyane cyane urubyiruko ku milimo,rukareka kwirirwa ruzerera mu muhanda. Kurwanya ubujura bwo mu mazu,... Ibibazo ni byinshi. Kayonza ni nziza,ariko ikeneye byinshi.
Ibyo GGG avuga ni byo . Biriya bigega iyo bigize ikibazo bigasandara byangiza byinshi. Izuba rirabyangiza nyine kuko ari muri PLASTIC cg PVC.
Ibiro ni byiza. Ariko izo intebe (banc) abaturage bicayeho wapi, ni nyakatsi. Hanyuma kandi, biriya byuma bijya kuri biriya bidomoro by’amazi bigomba kuvaho, mu gashaka andi mayeri yo kugerayo. Kandi nabyo ntibigomba kugarara. On dirait que mwa byibutse nyuma. Biragaragara nabi kabisa.
Nanjye rwose ndanenga urwo rwego rwibyuma ruzamuka hejuru yinyubako hamwe niyo ndebe yimbaho nibyuma bikora inzugi ibi nibintu bigaragaza ubuturage bwuwakoze design ndetse nabamugenzuye
Inyubako ni nziza, dushimiye ubuyobozi bw’akarere ka Kayinza, ariko bazashake n’intebe zijyanye n’iyo nyubako kuko intebe z’imbaho ndende mbona bitajyanye na gake.
Ahubwo intebe zo gutegererezaho si ngombwa. N’iriya niveho, nta mpamvu yo kugira intebezo gutegererezaho kandi service zigomba gutangwa mu buryo bwihuse. Ndizera ko mu biro harimo izisobanutse: Iy’utanga service n’iy’uwo ayiha. naho izo gutegererezaho wapi