Biteze ubukire ku mwuga bize wo gukora inkweto

Abasore n’inkumi bishyize hamwe bakorera mu gakiriro ka Kayonza bumva umwuga bize wo gukora inkweto n’ibindi bikomoka ku ruhu uzabageza ku bukire.

Zimwe mu nkweto zikorwa n'urubyiruko rw'i Kayonza
Zimwe mu nkweto zikorwa n’urubyiruko rw’i Kayonza

Babitangaje ubwo abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w’Umurimo n’abakozi ba Leta, Uwizeye Judith, basuraga bamwe mu bihangiye umurimo muri gahunda ya NEP Kora Wigire bo mu turere twa Kayonza na Ngoma, tariki 09 Ugushyingo 2016.

Uwumukiza Espérance ,warangije ayisumbuye muri 2012 akabura akazi, yishyize hamwe n’abandi muri koperative yabo yitwa LEPO, ikora ibikomoka ku ruhu. Yizeye ko uyu mwuga uzamugeza ku bukire.

Agira ati “Gukora inkweto ni umurimo mwiza nkunda kuko zikenerwa na bose, nitubona ibikoresho tuzakora inkweto nyinshi, tugurishe tubone amafaranga yo kwikenura bityo nsezere ku bushomeri.”

Hano urubyiruko rw'i Kayonza rwarimo rukora inkweto ruvuga ko zizatuma rutera imbere
Hano urubyiruko rw’i Kayonza rwarimo rukora inkweto ruvuga ko zizatuma rutera imbere

Niyigena Jean Claude wize uburezi muri kaminuza, ngo kwiga gukora inkweto nta pfunwe bimuteye.

Agira ati “Kwiga uyu mwuga ni ubumenyi bwiyongera ku bundi, kuba nararangije kaminuza ngakora inkweto nta pfunwe binteye kuko numva ntazigera mbura akazi bityo ngatera imbere.”

Aba bakora inkweto ariko ngo bafite ikibazo cy’ibikoresho bigezweho byabafasha gukora ibintu bifite ubwiza bwakurura abaguzi kuko imashini bafite ari iza kera kandi bakaba bazikodesha. Niho bahera basaba bufasha.

Umuyobozi w'uruganda Real Packaging Manufacture Ltd asobanurira bashyitsi uko rukora ambaraje titwarwamo ibintu
Umuyobozi w’uruganda Real Packaging Manufacture Ltd asobanurira bashyitsi uko rukora ambaraje titwarwamo ibintu

Nyuma yo gusura agakiriro, abayobozi basuye uruganda rwitwa “Real Packaging Manufacture Ltd” ruri mu Murenge wa Mukarange, rukora ibijyanye na ambarage z’impapuro (zitwarwamo ibintu).

Ndayirata, Janvier nyir’uru ruganda rwahaye akazi abagera kuri 67, avuga ko ataragera ku musaruro yifuza kuko adahaza isoko.

Agira ati “Nakagombye gukora toni esheshatu buri munsi za ambaraje zihahirwamo ariko dukora eshatu gusa kubera ikibazo cy’imashini zidahagije, nkifuza ko ibigo by’imari byatworohereza kubona inguzanyo”.

Ahandi hasuwe ni ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro rya “IPRC East” riri mu karere ka Ngoma, aho abahigiye imyuga inyuranye muri gahunda ya NEP Kora Wigire batangiye kuyibyaza umusaruro.

Inganda zikora ibyo gupfunyikamo zigiye kwitabwaho n'Ikigega Nzahurabukungu
Inganda zikora ibyo gupfunyikamo zigiye kwitabwaho n’Ikigega Nzahurabukungu

Minisitiri Uwizeye yashimye intambwe Kora Wigire igezeho.

Agira ati “Mu gihe tumaze dusura abize imyuga n’ubumenyingiro, bigaragara ko hejuru ya 90% bahita babona akazi cyangwa bakihangira imirimo”.

Minisitiri Uwizeye avuga ko intambwe NEP Kora Wigire igezeho ishimishije
Minisitiri Uwizeye avuga ko intambwe NEP Kora Wigire igezeho ishimishije

Uyu muyobozi kandi yemereye ubuvugizi abafite imbogamizi zitandukanye zituma batagera ku byo biyemeje.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mwaramutse? Mugizenezakuturangira aho twagurira inkweto.none ko mutatubwiye aho bigiye gukora izo nkweto?.Murakoze.

Harindintwari Francois yanditse ku itariki ya: 26-06-2018  →  Musubize

muturangire ahohantu neza twasanga izonkweto

jennette yanditse ku itariki ya: 20-11-2016  →  Musubize

inkweto zanyu ninzizape mwaturangiye ahomukorera tukazaza kugura

jennette yanditse ku itariki ya: 20-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka