Isoko ridasakaye ryateye umwuka mubi hagati y’abarema isoko n’abarituriye

Abaturage barema isoko rya Gasogororo ryo mu Karere ka Kayonza bavuga ko batarebanye neza n’abarituriye kubera kwanga kubugamisha mu gihe cy’imvura.

Abacururiza mu isoko rishyashya rya Gasogororo barinubira ko barinyagirirwamo n'imvura kuko ridafite ho kuyugama.
Abacururiza mu isoko rishyashya rya Gasogororo barinubira ko barinyagirirwamo n’imvura kuko ridafite ho kuyugama.

Iryo soko ry’imyaka riherereye mu Mudugudu wa Gasogororo, Akagari ka Kayonza mu Murenge wa Mukarange, ni himuriwe isoko rya Kayonza kubera ko ririmo gusanwa.

Muri iki gihe cy’imvura igwa idateguje, kandi iryo soko rikaba ritanasakaye, usanga byangiza imyaka icururizwa mu isoko n’abariremye bakabura aho bugama, bagahitamo kujya kugama mu ngo z’abaturage barituriye.

Iyo imvurai iguye babura aho bugama ugasanga bagiye kugama mu ngo z'abaturiye iri soko.
Iyo imvurai iguye babura aho bugama ugasanga bagiye kugama mu ngo z’abaturiye iri soko.

Uwayezu Jeanne, umwe mu bacururiza muri iryo soko, avuga ko bimura isoko barishyize ahantu mu murima hadatunganije. Avuga ko bituma iyo imvura iguye babura aho bayugamana n’imyaka yabo bacuruza ikangirika.

Agira ati “Turabangamiwe pe turanyagirwa imvura ikaduhitiraho bimwe biteye ubwoba nk’ubu ibirayi byanjye byaraboze hafi ya byose kubera kunyagirwa, amafu n’amasukari ni uko.”

Abacururiza mu isoko rishyashya rya Gasogororo barinubira ko barinyagirirwamo n'imvura kuko ridafite aho kuyugama
Abacururiza mu isoko rishyashya rya Gasogororo barinubira ko barinyagirirwamo n’imvura kuko ridafite aho kuyugama

Sabizerwa Jean Paul avuga ko iyo imvura iguye bajya kunyagirirwa munsi y’amakoma y’intoki zihegereye.

Mukeshimana Anasitaziya uturiye iryo soko rya Gasogororo, avuga ko bavuga ko babangamiwe n’ubwinshi bw’abantu barema isoko baza kuhugama no gutira ubwiherero buri kanya kuko bibateza umwanda.

Ati “Ntitwanze isoko ariko ubuyobozi nibububakire aho kugama ndetse n’ubwiherero, kuko iyo baje baba ari benshi cyane bameze nk’ibijumba bisotse ku gataro.”

Abahaturiye nabo bavuga ko babangamiwe n'ingaruka zo kuba iri soko ritagira ubwugamo n'ubwiherero
Abahaturiye nabo bavuga ko babangamiwe n’ingaruka zo kuba iri soko ritagira ubwugamo n’ubwiherero

Avuga kandi ko atari ibintu byoroshye kuba ingo nke zihaturiye zakugamisha isoko ryose. Ngo kandi bituma banatira ubwiherero buri kanya bakabasigira umwanda mwinshi.

Murenzi Jean Claude Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza, avuga ko kwimura iryo soko byatewe n’uko bari bagiye gutunganya ahari hasanzwe haremera isoko ry’imyaka.

imirimo yo kubaka ubwiherero bw'agateganyo bazaba bifashisha yatangiye ngo ariko gusakara isoko byo biteganyijwe mu mwaka utaha
imirimo yo kubaka ubwiherero bw’agateganyo bazaba bifashisha yatangiye ngo ariko gusakara isoko byo biteganyijwe mu mwaka utaha

Ati “Turi gutunganya ahari ahasanzwe haremera igice cy’isoko ry’imyaka naho ntihari hameze neza kandi naho ntihanasakaye kandi hari na hatoya.

Avuga ko bagiye kubaka ubwiherero bw’agateganyo bazaba bifashisha mu gihe bagitegereje kububakira ubwiherero burambye, n’aho gusakara isoko bikaba biteganijwe mu ngengo y’imari y’umwaka wa 2018.

Muri uyu murima niho isoko rya Gasogororo riremera.
Muri uyu murima niho isoko rya Gasogororo riremera.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka