Abayobozi b’amashuri abanza bemerewe gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), cyongereye igihe cyo gupiganira imyanya yo kuyobora amashuri yisumbuye, kugeza tariki ya 21 Nzeri 2020, kandi cyemerera abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza gupiganira kuyobora amashuri yisumbuye.

Dr. Ndayambaje Irené, Umuyobozi Mukuru wa REB
Dr. Ndayambaje Irené, Umuyobozi Mukuru wa REB

Itangazo rya REB ryongera iminsi yo gupiganira iyo myanya kandi ryemerera buri wese ubishaka kandi ubifitiye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu burezi gupiganira iyo myanya, igihe afite uburambe mu kazi bw’imyaka itanu kuzamura yigisha cyangwa yarigishije mu mashuri yisumbuye.

Itangazo kandi ryemerera buri muntu ufite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami iryo ari ryo ryose kuba yapigana, igihe yongeyeho amahugurwa mu burezi akabiherwa impamyabushobozi ya (Diploma).

Iryo tangazo rirakuraho urujijo ku bayobozi b’ibigo by’amashuri abanza bavugaga ko batemerewe gupiganira kuyobora ibigo by’amashuri yisumbuye, kandi rimwe na rimwe ibyo bigo barahoze babiyobora bitarazamurwa mu ntera ngo bigirwe amashuri yisumbuye.

Mu kiganiro Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Irenée Ndayambaje yagiranye na Kigali Today kuri uyu wa 16 nzeri 2020, yavuze ko umuntu umaze imyaka itanu yigisha mu mashuri yisumbuye aba amaze kugira ubunararibonye ku buryo yayobora ikigo.

Yavuze kandi ko umuntu umaze igihe ayobora amashuri abanza yazamuwe akaba ayisumbuye wakoze neza akazi kandi akazamura ikigo cye, ashobora gupiganira kuyobora ishuri ryisumbuye kandi dosiye ye igahabwa agaciro ku bw’ibyo bikorwa byiza yakoze.

Yagize ati “Dosiye zizasuzumwa hakurikijwe uko uwo muntu yakoze, niba yararanzwe no guteza imbere ikigo, agakora neza kandi bigaragarira mu byo yakoze bizarebwa uwo muntu yakwemererwa kuyobora ishuri ryisumbuye”.

Icngo igihe cyose waba ufite uburambe mu kazi kandi ukora neza ariko udafite imyamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza, ntabwo wemerewe gupiganira umwanya ku buyobozi bw’ikigo cy’ishuri ryisumbuye kuko bitemewe mu burezi kuyobora abakurusha amashuri.

Ku bindi bisabwa ngo umuntu yemererwe gupiganira kuyobora mu mashuri yisumbuye harakomeza gukurikizwa ibiri mu itangazo ryo ku wa 25 Kanama 2020.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

ni byiza pe, uyu mugabo we arasobanutse. komereza aho urushe abakubanjirije mugufata ibyemezo bihwitse

vedaste yanditse ku itariki ya: 20-09-2020  →  Musubize

Natwe muzatuvugire tuboneke mu bayobozi byibura kuri iriya myanya ibiri dos na Dod.

Kubwimana Marie claire yanditse ku itariki ya: 20-09-2020  →  Musubize

Natwe dufite A0 twigisha primary mutuvugire kuko turashoboye kd dufite ubushobozi byibura batwemere kuri Dos na Dod kk mu gihe kibizamini natwe twaratsindaga nibareke kuduheza natwe turinkabandi Bose muri status itugenga birasobanutse neza ntavangura rivugwamo kwigisha muri secondary nibyo biyongereyemo .

Kubwimana Marie claire yanditse ku itariki ya: 20-09-2020  →  Musubize

Ntamwarimu usabiriza rwose ntimujye. Mukabya

Augustus yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Hari abantu bize imiyoborere y,amashuri(Educational Management and Planning)basohoka bafite,A0 muri iyo Domaine. Arko ubu imyaka 5 ntirashira.Ese mama no bazabona akazi gute? Ryari ko ibwiriza ribakumira? Mutubarize.Tubaye tubashimye.

Alias yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

ubuse umwarimu wigishya mumashyiri abanza afite impamyabumenyiAo azazamukaryari ariko uzikowe atajya tekerezwaho nukobabita abakozi kumurenge ahodutuye usanga bakwiriye kujya mucyicyiro cyabatishoboye bahora mumyenda ukibaza igihe bizarangirira bikakuyobera

jean yanditse ku itariki ya: 18-09-2020  →  Musubize

Nonese kuki adakora ibizamini nkabandi ngo ajye kwigisha muri secondary?

Bruce yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Mwiriwe njye ndumva abarimu bigisha primaire bafite A0 nabo babemerera kudepoza ariko bakaba bafite experience ya 5ans muburezi kuko buriya umwarimu wigishije imyaka 5akababonye nindi niveau nibindi yabikora
Ababishinzwe babisuzumana ubushishozi kuko harimo kurengana

Alias boss yanditse ku itariki ya: 19-09-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka