Ruhango: Ibiza byatumye umusaruro w’umuceri ugabanukaho hafi 1/2

Abanyamuryango ba Koperative CORIBARU ihinga umuceri mu gishanga cya Base mu Murenge wa Bweramana mu Karere ka Ruhango, baravuga ko umusaruro w’umuceri wagabanutse hafi icya kabiri cyose, kubera ko ubuso bahingagaho bwatwawe n’isuri yatewe n’ibiza.

Abaturage basabwe guca imirwanyasuri abatabikoze bakabihanirwa
Abaturage basabwe guca imirwanyasuri abatabikoze bakabihanirwa

Ibiza by’imvura nyinshi byangije icyo gishanga kuva muri 2017, ku buryo toni zisaga 600 z’umuceri basaruraga ubu zagabanutse zikajya munsi ya toni 400, abahinzi bakaba bari mu gihombo gikomeye.

Koperative CORIBARU ifite abanyamuryango 926 bahingaga ku buso bwa ya hegitari 100, ariko ubu barahinga gusa hegitari 36 kuko ahandi hangiritse kubera ibiza byamanuyemo isayo nyinshi.

Umuyobozi wa Koperative CORIBARU Ndagijimana Etienne, avuga ko kugabanuka k’ubuso bwahingwagaho byatumye hari n’abahinzi batakigera mu mirima, akifuza ko bakomeza gufashwa gutunganya igishanga hanyuma abahinzi bakongera kukibyaza umusaruro.

Ndagijimana avuga ko abahinzi basaga 500 babuze aho bahinga
Ndagijimana avuga ko abahinzi basaga 500 babuze aho bahinga

Agira ati “Ibiza byatangiye kutugeraho muri 2017, umusaruro munini waratakaye kandi bigira ingaruka ku banyamuryango bacu kuko hari abatakibona aho bahinga, ubu abarenga 500 nta butaka bwo guhinga bafite”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Kayitesi Alice, avuga ko Intara yose y’Amajyepfo yatangije ibikorwa byo kurwanya isuri hagamijwe kurengera ibishanga, agasaba abaturage kubishyiramo imbaraga kuko ahanini isuri iterwa no kurangara imirwanyasuri ikaba yasibama, no kuba hari ahadacukuye ibyobo bifata amazi.

Guverineri Kayitesi avuga ko Intara y'Amajyepfo yatangije ibikorwa byo kurwanya isuri hose
Guverineri Kayitesi avuga ko Intara y’Amajyepfo yatangije ibikorwa byo kurwanya isuri hose

Agira ati “Nta mirima imeze nk’ikibuga cy’umupira ikenewe, imirima igomba kuba irimo ibihingwa, kandi murumva ko bitashoboka igihe amazi yakukumbye ubutaka. Ikibuga cy’umupira ni cyo kitagira uburyo bwo kwitsa amazi, murasabwa rero gucukura ibyobo bifata amazi kandi mugasibura imirwanyasuri”.

Umujyanama wa Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi Dr. Ndabamenye Telesphore, avuga ko igice kinini cy’abaturage batunzwe n’ubuhinzi n’ubworozi, kandi ko umutekano w’ibyo kurya ugomba gusigasirwa hakorwa imirimo irimo no kurinda ko ubutaka butwarwa n’isuri.

Hari gupimwa imirwanyasuri mishya aho itari iciye
Hari gupimwa imirwanyasuri mishya aho itari iciye

Ati “Ubuhinzi ntabwo buzajegajega igihe abaturage bakomeza gufata neza ubutaka, twitegure ihinga kuko ikirere cyatangiye guca amarenga ko imvura izagwa, natwe turi kwitegura ku buryo imbuto zo guhinga n’ifumbire bigerera ku bahinzi ku gihe”.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyehsuri bize iby’ubuhinzi mu gihugu cya Isiraheri Ndayizigiye Emmanuel, avuga ko itsinda ayoboye mu turere tw’Amayaga rigiye gufasha abaturage mu kongera gutunganya icyo gishanga, ariko na bo bagasabwa gutanga umusanzu wabo barwanya isuri.

Avuga ko abatazabikora bazajya bahabwa ibihano kuko ari bo bagira uruhare mu kwangiza ubuso bwo mu bishanga ku buryo byasaba kujya bahora basana.

Avuga ko kurwanya isuri mu misozi ikikije ibishanga ari wo muti wonyine wo kurwanya isuri ku misozi kugira ngo itaka ritamanuka, hanyuma Leta ikazabunganira mu bikorwa bisaba amikoro ahambaye.

Abize ubuhinzi mhri Isiraheri bagiye gufasha abahinga muri Base kongera kubona aho bahinga
Abize ubuhinzi mhri Isiraheri bagiye gufasha abahinga muri Base kongera kubona aho bahinga

Agira ati “Twafashe ikipe y’abantu bazi gupima imirwanyasuri, tuzakomezanya ariko namwe muzicira imirwanyasuri, nimutabikora tuzabibahanira kuko ni bwo tuzabasha kurinda ibyangiza igishanga”.

Aba bahanga mu by’ubuhinzi bagaragaza ko igihe isuri itarwanyijwe hakiri kare haba imusozi no mu bishanga, byazateza ibibazo by’inzara ikibasira abaturage ari na yo mpamvu basaba abayobozi guhozaho, bibutsa abaturage gukomeza kubungabunga inkengero z’ibishanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka