Nsabimana Callixte, Rusesabagina na Herman Nsengimana bashobora kuburanira hamwe

Nsabimana Callixte ushinjwa ibyaha by’ubugizi bwa nabi yakoze ubwo yari umuvugizi w’umutwe witwara gisirikare wa FLN arasaba ko dosiye y’urubanza rwe itahuzwa n’iya Herman Nsengimana wamusimbuye ku buvugizi bw’uwo mutwe.

Nsabimana Callixte, Paul Rusesabagina na Herman Nsengimana bose batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bifitanye isano
Nsabimana Callixte, Paul Rusesabagina na Herman Nsengimana bose batawe muri yombi bashinjwa ibyaha bifitanye isano

Icyakora ngo igihe dosiye ye y’urubanza yaburanishirizwa hamwe n’iya Herman Nsengimana, ubucamanza bwahita bunazana dosiye ya Paul Rusesabagina wayoboraga impuzamashyaka ya MRCD yanashinze uwo mutwe wa FLN bose bakoreraga bakaburanira hamwe.

Ni urubanza rwari rwasubukuwe kuri uyu wa 10 Nzeri 2020 iburanisha rikaba hakoreshejwe ikoranabuhanga, Nsabimana Callixte ari muri gereza ya Mageragere aho afungiye, ubushinjacyaha buri ku kicaro cyabwo ku Kimihurura, inteko iburanisha n’abaregera indishyi bari i Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo ku rugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha imanza mpuzamahanga n’ibyaha byambukiranya imipaka.

Me Ndutiye Yousuf wunganira abaregera indishyi, yashyigikiye ko dosiye ya Paul Rusesabagina na yo yazanwa hamwe n’iya Nsabimana Callixte ariko Umucamanza agaragaza ko Rusesabagina atararegerwa Urukiko ngo rufate umwanzuro kuri icyo cyifuzo.

Ubwo urubanza rwasubukurwaga ngo hakomeze kumvwa ubwiregure bwa Nsabimana Callixte ku byaha aregwa yakoze ubwo yari umuvugizi wa FLN, ubushinjacyaha bwagaragaje impapuro zisaba ko urubanza rwa Nsabimana Callixte rwakomatanywa n’urwa Herman Nsabimana kuko bose baregwa ibyaha bakoze ari abavugizi ba FLN.

Ibyo ngo bikaba byatuma urubanza rwihutishwa kuko ibyaha bombi bakurikiranyweho ari bimwe. Nsabimana Callixte ubwo yahabwaga umwanya ngo agire icyo avuga kuri iyo nyandiko y’ubushinjacyaha, yagaragaje imbogamizi z’uko dosiye ya Herman Nsengimana wamusimbuye ku mwanya w’umuvugizi wa FLN yamuvangira kuko urubanza rwe rwari rumaze igihe ruburanishwa.

Ibyo kandi byanashimangiwe n’umwunganizi we mu mategeko Me Moise Nkundabarashi aho yagaragaje ko Nsabimana Callixte aburana yemera ibyaha byose ashinjwa, bikaba byasubiza inyuma urubanza igihe dosiye ye yahuzwa n’iya Herman Nsengimana.

Me Nkundabarashi yongeyeho ko ubushinjacyaha bukwiye kugaragaza ibisobanuro birambuye bushingiraho buhuza dosiye zombi maze bwisobanura ko hashingiwe ku iperereza ry’ibanze ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ko ibyaha byakozwe n’umutwe w’ingabo z’inyeshyamba za FLN abo bose babereye abavugizi, bityo ko gutandukanya imanza byatwara igihe kirekire.

Ubucamanza bwafashe umwanya wo kwiherera ngo busuzume ibyifuzo bya buri ruhande maze bwanzura ko urubanza rusubikwa rukazasubukurwa ku wa 01 Ukwakira 2020.

Nsabimana Callixte wiyise Sankara yaherukaga imbere y’urukiko ku wa 13 Nyakanga 2020, ubwo yireguraga ku byaha 17 ashinjwa, akaba yari amaze kwiregura ku byaha icyenda hasigaye ibindi umunani, byose akaba abyemera akanabisabira imbabazi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka