Muhanga: Mu cyumweru kimwe hishwe abantu babiri, haracyekwa amakimbirane

Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga buratangaza ko abantu babiri bishwe mu minsi ibiri ikurikiranye ku matariki ya 06 na 07 Kanama 2020, baba barazize amakimbirane hagati yabo n’ababishe.

Abishwe ni Murekatete Euphrasie uri mukigero cy’imyaka 25 umurambo we ukaba warabonywe mu ijoro ryo ku wa 06 Kanama mu Mudugudu wa Nyarucyamo ya III aho yari acumbitse binavugwa ko ari ho yakoreraga akazi ko kwicuruza.

Bukeye bwaho mu Murenge wa Nyarusange ku wa 07 Kanama 2020 na ho habonetse umurambo w’uwitwa Tuyisenge Pamphile uri mu kigero cy’imyaka 24, na we umurambo we uboneka mu Mudugudu wa Ntenderi mu Kagari ka Mbiriri mu Murenge wa Nyarusange.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline, avuga ko bibabaje kubona imfu z’abantu babiri bose bishwe iminsi ikurikiranye, ariko ko uko bishwe ntaho bihuriye n’ubwicanyi buherutse gukorerwa umumotari muri aka karere.

Avuga ko umumotari uherutse kwicirwa mu Murenge wa Shyogwe, we yahitanywe n’abajura kuko banamutwaye moto yakoreshaga mu kazi, naho abishwe muri iki cyumweru bakaba ari abantu bikekwa ko bagiranye amakimbirane hagati yabo.

Agira ati “Nk’uriya wiciwe Gahogo yakoraga umwuga wo kwicuruza buraya, iwe ngo humvikanye ijwi ry’umugabo umunsi apfa, ku buryo bafite ibyo bashobora kuba barapfuye cyangwa yarahaje akurikiye ko uwo mukobwa yicuruza yenda agambiriye kumwica ariko ntabwo ari ukwibasirwa n’abantu bandi bamuteye”.

Ati “Uwaguye i Nyarusange na we ni uko, kuko ubu hamaze gufatwa bagenzi be bane bari biriwe basangira bikekwak ko ari bo bagize uruhare mu kumwica kuko bari biriwe basangira inzoga yenda hakaba hari ibyo bapfuye, inzego z’iperereza ziri kubikurikirana”.

Umuyobozi w’Akarere asaba abaturage gukomeza gutangira amakuru ku gihe babonye abantu batumvikana, cyangwa bafite imyitwarire ishobora kuvamo urugomo ku bandi, bakamenyekana kandi bagakorwaho igenzura ryimbitse.

Avuga ko ubu hamaze gukorwa urutonde rw’abantu bose bafite imyitwarire icyemangwa kugira ngo bakorweho igenzura barebe niba ntabyo bashobora kwangiza, kuko usanga abica bagenzi babo baba bafite indi myitwarire kandi izwi inakemangwa.

Ibyo kandi biri no gukorwa ku bagore n’abakobwa bacaracara mu mujyi bicuruza, kuko na bo haba harimo abitwara nabi kandi bateza umutekano muke, bityo inzego z’ubuyobozi bw’ibanze na zo zikaba zikwiye gukanguka no gukurikiranira hafi abaturage babo bazwiho kwitwara nabi.

Abishwe ubu bajyanywe kwa muganga, aho bari gupimwa ngo harebwe icyaba cyarabahitanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka