Ngororero: Ushinzwe uburezi yafunzwe azira gusinda agasagarira abubaka amashuri

Umukozi ushinzwe uburezi mu Murenge wa Matyazo mu Karere ka Ngororero akurikiranywe n’Urwego rw’Ubugenzacyaga (RIB) kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus, akanywa agasinda akanasagarira abubaka amashuri muri uwo murenge.

Ikarita y'u Rwanda igaragaza aho Akarere ka Ngororero (mu ibara ry'umutuku) gaherereye
Ikarita y’u Rwanda igaragaza aho Akarere ka Ngororero (mu ibara ry’umutuku) gaherereye

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matyazo Tuyishime Dieudonné avuga ko Batumika yashyikirijwe (RIB) ngo akurikiranweho amakosa yakoze yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 agasinda, ndetse agasagarira abaturage, kandi akaba azisobanura mu rwego rw’akazi nk’uko bikorwa mu mabwiriza agenga abakozi.

Umuyobozi w’Umurenge wa Matyazo avuga ko ku itariki ya 02 Nzeri 2020, Batumika Théogène atigeze agera mu nama itangiza akazi ku murenge kuko yari yanyuze ahubakwa ibyumba by’amashuri mu Kagari ka Rwamiko ari na ho yakoreye ibyo akurikiranyweho.

Ibyo binagaragazwa n’itangazo ry’Akarere ka Ngororero ryashyizwe ku rubuga rwa Twitter rw’Akarere rigaragaza ko Batumika Théogène yasinze ku manywa y’ihangu agasagarira abubakaga kuri ayo mashuri kandi akabikora yarenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19.

Umuyobozi w’Umurenge wa Matyazo avuga ko uwo mukozi iyo anyura kuri ibyo byumba byubakwa akitwara neza nta kibazo yari kugira cyakora ngo kuko atari ko byagenze inzego zibishinzwe zizabimubaza hamwe n’inzego z’ubuyobozi.

Avuga ko Batumika yanabwiye umukobwa wubakishaga kuri ayo mashuri amagambo mabi yo kumusesereza akagira ihungabana akarira, ibyo na byo bikaba bidakwiye umurezi uyobora abandi, naho ku kigiye gukurikira ngo inzego zirimo kumukoraho iperereza ni zo zizabigaragaza.

Agira ati, “Birababaje kuba ushinzwe uburezi ari we ugaragara mu bikorwa nk’ibyo byo gutesha agaciro abaturage bari mu kazi kabo kugera n’aho asesereza umwe mu bubakishaga akarira, kandi yari akwiye kubabera urugero”.

Ku bijyanye n’imyitwarire isanzwe kuri uwo mukozi, Tuyishime avuga ko Batumika yari asanzwe ari umukozi mwiza ku kazi ariko unakora amakosa ku buryo yanaganirijwe kandi akagirwa inama bikanga ari na yo mpamvu hafashwe ingamba zo kumushyikiriza izindi nzego.

Agira ati, “Si ubwa mbere byari bibaye ahubwo asanzwe yaranagiriwe inama kuko hari andi makosa agenda akora mu kazi, afitanye isano n’ibyo yakoze tuzabimubaza mu rwego rw’abakozi, ariko n’inzego zibishinzwe zizamukurikiranaho amakosa yakoze”.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Matyazo avuga ko abayobozi bakwiye gufata iya mbere bakaba intangarugero mu kwirinda Coronavirus kugira ngo abaturage babone abo bareberaho bityo na bo babashe kwitwararika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka