Abanyeshuri batakoze ikizamini cya Leta cy’umunsi wa mbere bemerewe gukora ibikurikiyeho

Umuyobozi w’ishami rishinzwe uburezi mu karere ka Muhanga Habyarimana Daniel aratangaza ko abanyeshuri batakoze ikizamini gisoza umwaka wa gatandatu w’amashuri abanza ku munsi wa mbere w’ibizamini kubera impamvu zitandukanye bemerewe kuza gukora ibikurikiyeho.

Baganirijwe mbere yo gutangira ibizamini
Baganirijwe mbere yo gutangira ibizamini

Abana basaga 110 babarirwa ku ijanisha rya 2% ni bo basibye ikizamini cy’umunsi wa mbere hakaba haramenyekanye babiri basibye kubera uburwayi, hagakekwa ko haba hari n’abimukiye mu tundi turere baba barakoreye aho bimukiye.

Habyarimana avuga ko abanyeshuri basaga ibihumbi 82 byari biteganyijwe gukora ikizamini cya Leta gisoza amashuri abanza 2020-2021, bitabiriye ku gipimo cya 98%. Abana batatu bari barwaye COVID-19 bitabiriye ikizamini ku munsi wa mbere bakaba bakoze bakarangiza kandi banitabiriye umunsi wa kabiri.

Kugeza mu masaha ya saa sita z’amanywa ku wa 13 Nyakanga 2021, hari hataratangazwa imibare ntakuka y’abitabiriye ku munsi wa kabiri ariko Habyarimana yabwiye Kigali Today ko abana bakoze ibizamnini nta zindi mpinduka zigaragara usibye nk’abashobora kuba bataritabiriye ku munsi wa mbere bakiriwe ku munsi wa kabiri.

Agira ati “Birumvikana ibizamini by’umunsi wa mbere ntabwo babikoze ariko abari basibye uwo munsi bemerewe gukora ibikurikiraho ni na byo bizabarwa kuko ibya mbere byari byamenyekanye abandi babikoze. Rero abasibye ntabwo babihabwa ngo babikore”.

Habyarimana avuga ko nta mwana mushya wagaragaweho n’icyorezo cya COVID-19 yaba ku munsi wa mbere w’ibizamini n’umunsi wa kabiri kugeza saa sita z’amajywa, naho ku kijyanye n’umwana wari wanze kuza gukora ibizamini akazanwa n’ubuyobozi ngo yamenyereye ari gukorana n’abandi nta kibazo.

Asaba abayeyi gukomeza kuba hafi y’abana muri iki gihe hari gukorwa ibizamini hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda COVID-19 bakabaha ibikenewe byose kugira ngo bakore bisanzuye. Biteganyijwe ko ibizamini bisoza amashuri abanza 2020-2021 bisozwa kuri uyu wa 14 Nyakanga 2021, mu gihugu hose hakaba hari gukora abana basaga ibihumbi 200.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Nibyiza ko abo bana bakoze ibizamini, gusa twizereko mineduc yakosoye itegeko rivuga ko iyo hari ikizamini umunyeshuri adakoze amanotaye adasohoka, bityo iba ritaravuguruwe baba baravuniye ubusa kandi batasohora manota yabo kimwe n’abandi, kuko hari aho nzi byabaye 2019, kubana batakoze ibizamini byose.

NSHIMIYIMANA EDSON yanditse ku itariki ya: 14-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka