Kamonyi: Barifuza ko ivuriro bubakiwe rishyirwamo abakozi n’ibikoresho

Abaturage b’Umurenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi barasaba ko ikigo nderabuzima bubakiwe cyashyirwamo abakozi bahagije n’ibikoresho kugira ngo babashe kubona serivisi nziza z’ubuvuzi kandi hafi.

Abakozi baracyari bakeya kuri iki kigo nderabuzima
Abakozi baracyari bakeya kuri iki kigo nderabuzima

Abaturage bavuga ko ubu barimo guhabwa serivisi nkeya kuko nk’ababyeyi batwite bataratangira kwakirwa hakaba hari n’ibizamini batarabasha gupima kuko ibikoresho bikiri bikeya.

Ikigo nderabuzima cya Kayumbu bigaragara ko inyubako zose zuzuye neza ariko nta rujya n’uruza rw’abaza gushaka serivisi z’ubuvuzi ruharangwa, haza abantu bakeya ahanini bigaterwa n’uko ubu harimo gutangwa ubuvuzi bw’ibanze kuko nta bakozi bahagije bahari.

Ibikoresho na byo ni ibyakusanyijwe hirya no hino kuko usanga nk’ahapimirwa ibizamini harimo icyuma gipima malariya n’inzoka gusa, ibyo bituma hari abaturage bagikora ingendo bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Kayenzi, abandi bakajya i Muhanga ari na yo mpamvu bifuza ko hashyirwa ibikenewe byose bakoroherwa kubona ubuvuzi hafi yabo.

Ahapimirwa ibizamini na ho nta bikoresho bihagije bihari
Ahapimirwa ibizamini na ho nta bikoresho bihagije bihari

Mukamutesi Appolinalie umwe mu babyeyi waje kuvuza umwana we avuga ko hashize iminsi ibiri n’ubundi aje kuhavuriza umwana kandi yatangiye koroherwa, akaba yorohewe n’urugendo kuko ubundi byajyaga bimugora kujya kwivuriza i Kayenzi kuko byasaba gutega moto.

Agira ati “Turifuza ko hagezwa ibikoresho bihagije kugira ngo bakire abarwayi batandukanye, nk’ubu byansabaga kujya kwivuriza i Kayenzi cyangwa mu Cyakabiri nagombye gutega, ubu biroroshye kuvuza hano nihaboneka abaganga n’ibikoresho bihagije bizarushaho koroha”.

Umujyanama w’ubuzima Shumbusho Bernard waje gufata imiti y’abana akoresha avura abaturanyi be, avuga ko yakoraga urugendo rurerure rwo kujya kuyifata ku kigo nderabuzima cya Kayenzi ariko ubu ari kubasha guhinira hafi.

Agira ati “Najyanga njya Kayenzi nzindutse ngataha amajoro ariko ubu hano nzajya mbanza nsige utwatsi tw’inka, cyakora hari serivisi tutabona kuko dufite abaganga bane gusa, nta n’ibikoresho bihagije bigari turifuza ko byakorwa ivuriro rikagera ku rwego rushimishije”.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi butangaza ko nyuma yo kuzuza ikigo nderabuzima hakurikiyeho kwaka uburenganzira bwo gukora muri Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), ndetse bakaba baranasabye ibikoresho n’abakozi kandi bijejwe ko umwaka utaha w’ingengo y’imari byose bizaba biri ku murongo.

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamahoro Prisca, avuga ko abaturage bakomeza kwihangana bakaba bahabwa serivisi zishoboka mu gihe hagitegerejwe ko ibya ngombwa byose bibageraho.

Agira ati “Ubu ikigo nderabuzima kirakora gakeya kuko twabaye dukusanyije ibikoresho bikeya bishoboka, tunohereza abakozi bake kugira ngo babe bafasha abaturage ariko MINISANTE yatwemereye ko umwaka utaha w’ingengo y’imari izaduha ibikoresho n’abakozi bakenewe”.

Ikigo nderabuzima cya Kayumbu ni kimwe mu bikorwa byuzuye byari byashyinzwe mu mihigo y’uyu mwaka, gushyiramo ibikoresho n’abakozi bikaba bizatuma abakigana boroherwa kubona serivisi z’ubuvuiz bajyaga gushakira kure.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Murahonezandifuzakuworusesabanjyenoatarekuzwaabanzeahanwe

Seburojakirizositomi yanditse ku itariki ya: 19-06-2021  →  Musubize

Murahonezandifuzakuworusesabanjyenoatarekuzwaabanzeahanwe

Seburojakirizositomi yanditse ku itariki ya: 19-06-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka