Abanyeshuri barwaye Covid-19 bashyiriweho uburyo bubafasha gukora ikizamini

Abanyeshuri basaga 8,200 bo mu Karere ka Muhanga ni bo bakora ibizamini bya Leta by’amashuri abanza. Abanyeshuri batatu muri bo barwaye COVID-19 ariko bakaba na bo batahejwe mu bizamini, kuko bashyiriweho uburyo bwo kubikora.

I Muhanga kuri GS Gitarama abanyeshuri babanje guhabwa amabwiriza mbere yo gutangira ibizamini
I Muhanga kuri GS Gitarama abanyeshuri babanje guhabwa amabwiriza mbere yo gutangira ibizamini

Abanyeshuri barwaye bakoreye kuri GS Munyinya, GS Saint-Etienne, na GS Kivumu. Abo bana bose ni ababonetse mu Mujyi wa Muhanga.

Inzego zibishinzwe zitangaza ko hashyizweho uburyo bwo gufasha aba bana gukora neza kuko batarembye cyane ariko hanashyizweho uburyo bwo kubafasha igihe haboneka undi mwana wagaragaraho ikibazo.

Aho abana barwaye bakoreye hari umwarimu ushinzwe kugenzura niba nta kindi kibazo bagira, uburiri n’icyumba cyo kuruhukiramo n’umuganga uri hafi ku buryo umunyeshuri agize ikibazo yahita yitabwaho. Abanyeshuri bashobora kugaragaraho ubwandu bushya na bo bashyiriweho uko bahita bafashwa batoherejwe mu ngo, bagakomeza gukora ibizamini.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, atangaza ko muri rusange abana biteguye neza kandi bishimiye gukora ibizamini kugira ngo bazibe icyuho cy’umwaka ushize batakoze.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yatangije ibizamini kuri GS Gitarama
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yatangije ibizamini kuri GS Gitarama
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka