Ngororero: Umugabo arashakishwa nyuma yo gukubita ifuni umugore we

Umugabo wo mu Karere ka Ngororero witwa Baraturwango François utuye mu Murenge wa Ndaro arashakishwa nyuma yo gukubita ifuni mu mutwe umugore we amuziza ko yamutanze kugera mu rugo ku mugoroba wo ku Kabiri tariki 06 Nyakanga 2021.

Akarere ka Ngororero gaherereye mu Ntara y'Iburengerazuba
Akarere ka Ngororero gaherereye mu Ntara y’Iburengerazuba

Ibyo byabaye mu masaha ya saa yine z’ijoro mu Kagari ka Bijyojyo mu Murenge wa Ndaro ubwo umugore wa Baraturwango yatahaga agasanga umugabo we yageze mu rugo, bagakimbirana kugeza igihe ngo umugabo yeguye ifuni akayikubita umugore.

Umugore ngo yahise ata ubwenge asa nk’upfuye ajyanwa kwa muganga ariko mu masaha ya nimugoroba kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Nyakanga 2021, umugore atangira gutora agatege aho ari kwa muganga.

Nyuma yo gushaka kwica umugore we Baraturwango ngo yahise ahunga aburirwa irengero inzego zibishinzwe zikaba rizimo kumushakisha kugira ngo ashyikirizwe ubutabera, icyakora ubwo twakoraga iyi nkuru uwo mugabo akaba yari ataraboneka.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ndaro, Nzabakurikiza Alphonse, avuga ko umugore wa Baraturwango yari asanzwe afitanye amakimbirane n’umugabo we ashingiye ku mitungo ari na yo bapfaga.

Agira ati “Amakuru abana baduha n’abaturanyi ni uko umugore afite utwo yishabikira ntaheho umugabo kandi umugabo we ntagire icyo azana mu rugo, uwo mugabo kandi ngo yaba akeka ko umugore we yaba afite abandi bagabo bamuha ibituma yimeza neza kuko ngo yiyitaho agasa neza”.
Icyakora ngo ibyo binakubitiraho kuba umugabo nta kintu yinjiza mu rugo bigatuma n’iyo hateguwe amafunguro uwo mugore ataraza umugabo akahagera mbere ahita abirya umugore yaza akabura icyo afata.

Nzabakurikiza avuga ko mu masaha ya saa yine z’ijoro zo ku wa 07 Nyakanga 2021, ari bwo inzego zamenyeshejwe ko icyo kibazo kibaye nijoro bakihutira gutabara uwo mugore akajyanwa kwa muganga aho yaje no kuzanzamuka.

Nzabakurikiza akaba agira inama abaturage bafite ingo kurushaho gutera intambwe bakamenyekanisha ikibazo bafite mu nshuti n’abavandimwe mu rwego rwo kurwanya ibyago biterwa n’amakimbirane.

Agira ati “Mu by’ukuri umugore yari atashye nyuma y’umugabo we nta makimbirane yandi yari yabayeho uretse ibyari bisanzwe, imiryango ikwiye kugaragaza ibibazo ifitanye mu nshuti n’abavandimwe aho binaniranye bigashyikirizwa izindi nzego kuko ingaruka zabyo ni uko habaho ibyago nk’ibyo kandi imitungo ikahahombera”.

Ubuyobozi buvuga ko ikibazo gikomeye ari uko iyo ibibazo nk’ibyo bibaye usanga biteza ibihombo birimo no kubura ubuzima bugasaba abashakanye kwihanganirana kandi abaturanyi bagatangira amakuru ku gihe ahagaragaye ibibazo bigasuzumwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ese uwo mudamu yageze mu rugo saa 4 zijoro !!cyangwa yali yahageze,saa 12 barwana saa 4!!

lg yanditse ku itariki ya: 8-07-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka