Abagore baracyari bake mu kwitabira gutanga amaraso - RBC

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso (BTD) yo mu mwaka wa 2020 igaragaza ko abagore bakiri bake mu kwitabira gutanga amaraso ugereranyije n’umubare w’abagabo.

Abagore bo mu Karere ka Ruhango bitabiriye gutanga amaraso
Abagore bo mu Karere ka Ruhango bitabiriye gutanga amaraso

Iyo raporo igaragaza ko mu bantu batanze amaraso muri 2020 abagabo basaga ibihumbi 50 bingana na 73% mu gihe abagore babarirwa mu bihumbi 18 bangana na 27%.

Zimwe mu mpamvu zituma abagore batitabira gutanga amaraso harimo kuba badahabwa amahirwe ngo batange amaraso nk’abagabo, gutwita no konsa, no kuba abagore bagira igihe cyo kujya mu mihango bagatakaza amaraso menshi.

N’ubwo abagore batitabira gutanga amaraso ku bwinshi nk’abagabo, hari n’abatinyutse ku buryo guhera mu mwaka wa 2005 usanga hari abamaze gutanga amaraso inshuro zibarirwa muri 40 mu gihe umugabo umaze gutanga menshi amaze kuyatanga inshuro zirenze 100.

Umwe mu bagore bo mu Karere ka Ruhango watanze amaraso inshuro nyinshi asaba bagenzi be gutinyuka bagatanga amaraso kuko ari ugutanga ubuzima.

Agira ati “Ndishimye kuba naratanze amaraso inshuro nyinshi, ndashishikariza abagore bagenzi banjye guhaguruka bakajya baza gutanga amaraso ahabwa abarwayi, kuva natangira gutanga amaraso kugera ku nshuro 34 nta kibazo ndagira, nashishikariza abagore n’urubyiruko gutanga amaraso tugatabara bagenzi bacu baba bagiye gupfa tukabafasha kugaruka mu buzima”.

Ruhango habonetse udusashi 203 ku munsi hizihizwaho umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso
Ruhango habonetse udusashi 203 ku munsi hizihizwaho umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso

Buri mwaka ku itariki ya 14 Kamena Isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wo gutanga amaraso. Mu Rwanda uyu munsi wizihirijwe mu Karere ka Ruhango hazirikanwa insanganyamatsiko igira iti “Tanga amaraso ahabwa abarwayi abatuye Isi bakomeze bagire ubuzima bwiza”.

Gutanga amaraso ni ugufashanya nk’uko abantu bose bakeneranye

Umuyobozi w’ishami ry’Ubuvuzi mu kigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), Dr. Swaibu Gatare, avuga ko gutanga amaraso ari ugufasha abayakeneye kandi buri wese akeneye mugenzi we kugira ngo ubuzima bwe bumere neza.

Dr. Gatare avuga ko n’ubwo bashishikariza abantu gutanga amaraso, ari na ngombwa kwirinda indwara zishobora gutuma abantu bakenera kongererwa amaraso kuko umuntu atakabaye azahazwa n’indwara kugeza igihe ahawe andi maraso kandi yashoboraga kwirinda.

Agira ati “Ni ngombwa gukomeza kwirinda abantu bakagira isuku. Nka malaria birashoboka ko umuntu ayirinda arwanya ibikurura imibu kandi abantu bagategura neza amafunguro bagafata indyo yuzuye byabarinda gukenera kongererwa amaraso”.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) kigaragaza ko guhaza amaraso ku bitaro bigeze ku gipimo cya 93.12%, icyo kikaba ngo ari igipimo cyiza.

Uyu mugore arashishikariza bagenzi be gutanga amaraso
Uyu mugore arashishikariza bagenzi be gutanga amaraso

Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutanga amaraso (BTD) yo mu mwaka wa 2020 igaragaza ko bimwe mu bituma abarwayi bakenera amaraso kwa muganga harimo ku mwanya wa mbere indwara ya Malaria, kubyara ku bagore babazwe bagatakaza amaraso menshi, n’impanuka zo mu muhanda.

Mu Rwanda abatanga amaraso basaga ibihumbi 47, mu mwaka ushize bakaba baratanze amaraso angana n’udusashi ibihumbi 69, twakuwemo ibikenerwa mu maraso hakaboneka udusashi ibihumbi 93 yahawe abarwayi mu gihe ibitaro byasabye udusashi dusaga ibihumbi 100.

Imibare igaragaza ko abatanga amaraso benshi ari abatuye mu byaro kurusha abo mu mijyi ari na yo mpamvu hakomeje gushyirwa imbaraga mu bukanguramabaga butuma n’abo mu mijyi bitabira gutanga amaraso.

Ntawe ukwiriye guterwa ubwoba no gutanga amaraso

Dr. Gatare Swaib avuga ko umubiri w’umuntu watanze amaraso ukora andi vuba ku buryo mu masaha 24 umubiri uba umaze kongera gukora ingano y’amaraso yatanzwe, mu gihe insoro z’amaraso zitukura zo ziba zongeye kugaruka mu maraso mu minsi 70 naho mu minsi 10 umubiri ukaba umaze gusubirana udufashi two mu maraso.

Agira ati “Usanga abantu bafite imyumvire itandukanye ngo umuntu utanze amaraso ntiyongere agira ibibazo birimo n’uburwayi, ngo umuvuduko w’amaraso n’indwara z’umutima, n’ibindi abantu bavuga babeshya si byo kuko nta kibazo umubiri w’umuntu ugira kuko yatanze amaraso”.

Dr. Gatare avuga ko gutanga amaraso nta kibazo bitera uwayatanze
Dr. Gatare avuga ko gutanga amaraso nta kibazo bitera uwayatanze

Umunsi mpuzamahanga w’abatanga amaraso ugamiie ibintu bitatu birimo guha agaciro umushakashatsi wavumbuye bwa mbere ubwoko bw’amaraso abahanga bagenderaho, gushimira intwari zo ku Isi yose zikomeje gutabara indembe zikeneye amaraso no gukora ubukangurambaga kugira ngo abantu bitabire icyo gikorwa.

Mu Rwanda hari ahantu (site) zisaga 440 zitangirwaho amaraso abantu basaga ibihumbi 34 bakaba ari bo batanga amaraso mu buryo buhoraho. Usibye gutanga amaraso nko kugira neza, ngo ni n’umwanya wo kwisuzumisha uburwayi bushobora kwibasira umuntu ntabimenye kuko iyo bapimye amaraso bagasanga ufite ikibazo babikumenyesha ukaba wajya kwivuza.

Umugore watanze amaraso inshuro nyinshi mu Karere ka Ruhango yahawe ishimwe
Umugore watanze amaraso inshuro nyinshi mu Karere ka Ruhango yahawe ishimwe
Umugabo watanze amaraso inshuro nyinshi na we yashimwe
Umugabo watanze amaraso inshuro nyinshi na we yashimwe
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka