Leta ntizongera gutera amashyamba izajya iyakira yakuze

Minisiteri y’umutungo kamere iratangaza ko Leta itazongera gutera amashyamba ahubwo bizajya bikorwa na ba rwiyemezamirimo Leta iyakire yakuze.

Minisitiri w'umutungo kamere Dr Vincent Biruta atera ibiti
Minisitiri w’umutungo kamere Dr Vincent Biruta atera ibiti

Banki ya Kigali (BK), yafashe iyambere itera inkunga gahunda yo gutera ibiti, mu kagari ka Kizirakome umurenge wa Karangazi karere ka Nyagatare, kuri uyu wa 22 Ukwakira 2016.

Dr Vincent Biruta Minisitiri w’umutungo kamere avuga ko, kubera ikibazo cy’amashyamba yaterwaga ariko hagakura mbarwa, Leta yahisemo kubiharira ba rwiyemezamirimo.

Yagize ati “Ubundi ntibikura byose ariko tugomba gusimbuza ibyapfuye tunongera ubuso.
Twahisemo kugirana amasezerano na ba rwiyemezamirimo bakabikurikirana bakazabishyikiriza Leta nyuma y’imyaka ibiri bikuze bitagipfuye.”

Minisitiri Biruta kandi avuga ku kibazo cy’umuswa ukunze kurya ibiti byinshi cyane mu karere ka Nyagatare, yavuze ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye kizashakirwa umuti.

Yasabye ibindi bigo byigenga bitandukanye gufatira ku rugero rwa BK nabo bagafasha kongera amashyamba.

Diane Karusisi umuyobozi mukuru w’ikigo cy’imari BK avuga ko batekereje iki gikorwa cyo gutera amashyamba kugira ngo bafashe abakiriya babo kugira imibereho myiza.

Minisitiri Biruta n'umuyobozi wa BK batera ibiti i Nyagatare
Minisitiri Biruta n’umuyobozi wa BK batera ibiti i Nyagatare

Avuga ko kubungabunga ibidukikije ari inshingano za buri wese by’umwihariko nk’ikigo cy’imari kuko iyo abakiriya babo badafite imibereho myiza nabo ntibunguka.

Ati “Kugira ngo tuzakomeze gutera imbere mu myaka 100 ni ngombwa ko tubungabunga ibidukikije.
Ikigo cy’imari cyangwa icy’ubucuruzi ni ngombwa ko tubikora kuko iyo abaturage bafite ibibazo natwe ntitubasha gukora.”

Mu kubungabunga ibidukikije kandi ngo BK irashaka kugabanya impapuro ikoresha muri banki ahubwo hifashishwe ikoranabuhanga gusa.

Mu kagari ka Kirazirakome BK izahatera ibiti ibihumbi 150 mu myaka 2.

BK igiye muri gahunda yo gutera amashyamba mu gihe yizihiza imyaka 50 imaze ishinzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibi bintu ni byiza pe!
Kurengera ibidukikije nti bikwiye guharirwa leta gusa kuko ingaruka zirimo imihindagurikire y’ikirere (amapfa etc) zigera kuri bose . Felicitations kuri BK kandi n’abandi ba investors ndetse n’abaturage tubigire ibyacu.

Elie yanditse ku itariki ya: 25-10-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka