Kigali yatangije gahunda nshya izatuma bisi zigarurira imitima y’abagenzi
Kuva mu myaka mirongo itatu ishize na mbere yaho, abagenzi muri Kigali bararize barihanagura, ababishoboye bakajya baka amadeni ngo bagure imodoka zabo bwite maze banki zirabahenda, zikabafatanya n’ibiciro bya lisansi bidahwema kuzamuka.
Abandi bahitamo gukoresha umushahara bakawumarira mu kwishyura moto bajya cyangwa bava ku kazi, ariko abandi bakemera bakagenda muri bisi kuko ica macye, ariko bakagenda bayituka, ngo ni Shirumuteto.
Bisi muri Kigali zifite izina ridahesheje icyubahiro, aho zizwiho kuba imodoka zikerereza abagenzi, zikabiriza muri gare, ariko banazigeramo, zikabaraza mu nzira. Si uko zigira moteri ntoya, cyangwa se ngo zibe zishaje, ahubwo zigenda mu mihanda mito isaranganywa n’ikintu cyose gifite imitende/amapine yikaraga.
Uburyo bwinshi bwarageragejwe kugira ngo bisi igarurirwe ikizere, maze bitanga umusaruro mucye, ariko noneho uyu munsi, Minisiteri y’Ibikorwa Remezo n’abafatanyabikorwa bayo, iravuga ko yatangiye urugendo ruzashyira akadomo kuri ibi bibazo.
Bahereye mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa Kabiri, kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Ukuboza 2025, Minisiteri y’ibikorwa remezo yatangije uburyo bushya bwo gutwara abagenzi bagomba kugenda batavuma bisi bagendamo, bakagerayo amahoro kandi ku gihe.
Leta izanye Eco Fleet, izingiro ry’uburyo bushya bugamije gutwara abantu neza
Mu buryo busanzwe, Kompanyi zatsindiye isoko ryo gutwara abagenzi muri bisi, zigirana amasezerano n’ikigo cy’igihugu kigenzura imwe mu mirimo ifite igihugu akamaro, RURA, maze zigahabwa imihanda zigomba gukoreramo. Bisi ziganjemo iz’imyanya irenga mirongo itandatu zijya muri gare, zigategereza abagenzi, kugeza zuzuye, zikabona guhaguruka, zititaye ku mwanya umugenzi waje mbere amaze yicaye.
Ubu rero, Eco Fleet, Kampani ya Leta imaze umwaka ihabwa umurongo, ubushobozi n’ubumenyi yinjiye mu gucunga imitwarire y’abantu muri bisi I Kigali.
Iyi Kompanyi, yatanze isoko ku bikorera, maze hatsinda kampani enye zahawe isoko ryo gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.
Izindi Kompanyi eshatu, na zo zatsindiye isoko ryo gukodesha imodoka kuri Eco Fleet
Leta, binyuze muri Eco Fleet ni yo izajya yakira amafaranga yinjiye h bizajya byakirwa na Ecofleet, hanyuma inishyure abagiye batanga serivisi batandukanye.
Nk’uko Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo, Jean de Dieu Uwihanganye yabitubwiye mu kiganiro cyihariye, iri soko rizamara umwaka mu gihe twakwita igerageza ry’uburyo bushya, risaba abatsinze ibintu bisaga icumi.
Icy’ingenzi muri byo ku ikubitiro, ni uko bisi itagomba kurenza iminota icumi muri gare, cyangwa iminota itatu ku cyapa.
Agira ati “Na gare ubwazo zizagera ubwo zisigaramo imodoka zijya mu ntara gusa, naho izo mu mujyi, zigomba guhora zigenda, umugenzi akazisanga ku cyapa kiri hafi ye.
Aha rero, bisi ngo izaba igomba kubahiriza iminota, n’iyo yaba ifite abagenzi babarirwa ku mitwe y’intoki.
Aha, Umunyamabanga wa Leta avuga ko mu bizajya bisuzumwa kugira ngo Kampani yatsindiye isoko ihemberwe akazi yakoze, n’aho yatwaye bacye icyo cyuho Leta ikizibe, si umubare w’abantu yatwaye, ni uburyo itanga serivise neza.”
Mu bindi, avuga ko amakuru azajya atangwa n’abagenzi ku myitwarire y’ababatwara, ku isuku y’imodoka bagendamo, na byo bizajya bishingirwaho mu kongerera cyangwa kugabanya amanota ya Kampani, ndetse byaba ubugira kenshi iyo kampani ikaba yatakaza isoko, rigahabwa abandi mu ipiganwa.
Uwihanganye agira ari “Mu masezerano hariho uburyo buvuga igihe uwashyize akarusho ka serivisi ubihemberwa, igihe yagiye hasi abihanirwa byaba bibi cyane bikazagera igihe akavanwa muri serivisi.”
Uretse isoko ryo gutwara abagenzi, hari kandi na kampani zapiganwe zihabwa isoko ryo gutanga ibikomoka kuiri peteroli, ndetse izindi zihabwa isoko ryo gukora/gukanika imodoka, kugira ngo zizakomeze kugira ubuzima bwiza.
Ikigo Youtong cyo mu Bushinwa gisanzwe gifite isoko ryo kugurisha bisi mu Rwanda, ubu ni cyo cyatsindiye isoko ryo gukora izagira ikibazo.
Uburenganzira bwo gutambuka mbere
Muri ubu buryo bushya bwo gutwara abagenzi, ubundi buryo bushya buzafasha kwihutisha bisi, ni ukuzifasha kugenda mbere. Ibi, nk’uko bitangira muri iki cyumweru, bizahera ku masangano y’imihanda, ndetse no ku matara ayobora imodoka – street lights.
Aha, hagiye hongerwaho itara rishya, aho rizajya rikoreshwa rikerekana ko bisi ari yo ibanza, izindi modoka z’abantu ki giti cyabo zikabona gukurikira.
Ibi rero, bizajyana no gukoresha imihanda yihariye, ahagiye handikwa ngo “bus only”, kikaba ari igisate cy’umuhanda kizajya giharirwa bisi mu gihe zigiye kugera mu masangano, zigacomoka mu murongo w’izindi, kugira ngo zize guhabwa amahirwe yo guhita.
Umunyamabanga wa Leta avuga ko ubu buryo buzakjya bukomeza kunozwa, ari nako hashyirwaho ibikorwa remezo byorohereza imodoka zitwarira hamwe abagenzi kwihuta.
Ikoranabuhanga ryo kumenyesha abagenzi aho bisi bari bugendemo igeze, nabwo ngo rizagenda ryongerwa mu mitwarire y’abagenzi, ku buryo nko mu Kwezi kwa Gashyantare 2026, umugenzi azaba ashobora guhaguruka mu biro, akajya aho bisi imusanga mu minota micye, atiriwe ajya gutegereza muri gare.
Igihe bisi izira n’andi makuru ku modoka umugenzi akeneye ngo bizajya bishobora gushyirwa nko ku matelefoni.
Hagati aho, kugira ngo Rwanda rukomeze ruteze imbere ubwikorezi butangiza ibidukikije, hateganyijwe ko mu Mujyi wa Kigali hazaba hakora bisi z’amashanyarazi gusa, guhera mu mpera za 2026.
Kuba ubu hari imodoka nyinshi zinywa ibikomoka kuri peteroli, ndetse zikaba ari nshya, Uwihanganye ntabibonamo ikibazo. Avuga ko zizajya zikora mu mijyi yunganira Kigali, ndetse no mu zindi serivisi zitandukanye.
Nk’urugero, yavuze ko bateganya ko n’abana bajya ku mashuri, bajya batwarwa ku buryo bwa rusange, izo modoka zikaba ari bo zagenerwa.
Minisitiri Uwihanganye, avuga ko ikigamijwe muri iyi gahunda kuri Leta, atari inyungu y’ako kanya y’amafaranga, ahubwo ni ukwihutisha transport ya za bisi, abantu bakagera ku kazi ku gihe, bikazamura ubukungu bw’Igihugu muri rusange.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|