U Rwanda na Turukiya byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu gukora ibikoresho bya Gisirikare

U Rwanda rwashyize umukono ku masezerano y’ubufatanye na Turukiya mu gukora ibikoresho bya gisirikare. Iyi ni intambwe ikomeye u Rwanda rwateye mu rugendo rwo kubaka inganda z’Igihugu zishobora kwihaza mu bikoresho by’ingabo.

Abakuru b'ibihugu byombi baherutse kugirana ibiganiro, ndetse impande zombi ziyemeza kurushaho kwagura imikoranire
Abakuru b’ibihugu byombi baherutse kugirana ibiganiro, ndetse impande zombi ziyemeza kurushaho kwagura imikoranire

Aya masezerano akubiyemo ubufatanye mu gukora indege nto zitagira abapilote (drones), imbunda nto n’ibindi bikoresho bifitanye isano na byo, ndetse no kubaka uruganda rugezweho rwo guteranyirizamo ibikoresho bya gisirikare i Kigali.

Aya masezerano azongerera ingufu igisirikare cy’u Rwanda kuko azagabanya ibikoresho bya Gisirikare u Rwanda rwatumizaga mu mahanga, ahubwo ateze imbere ubushobozi bw’inganda zo mu Rwanda.

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka