Eid Adhuha: Hari abiyambitse nk’Abayisilamu kugira ngo bahabwe inyama
Mu kwizihiza umunsi wa Eid Adhuha muri Nyagatare, hari abiyambitse umwambaro w’Abayisilamu kugira ngo bahabwe inyama z’inka zatanzweho igitambo.

Mu murenge wa Nyagatare isengesho ribanziriza gutanga ibitambo, ryabereye imbere y’umusigiti wo mu mudugudu wa Gihorobwa mu kagari ka Rutaraka.
Ibimasa bibiri bifite agaciro k’ibihumbi 200Frw, ni byo byabazwe. Inyama zagabanyijwe Abayisilamu n’abatari bo, baturiye umusigiti w’ahabereye isengesho.
Ubusanzwe ku munsi wa Eid Adhuha, Abayisilamu ni bo bahabwa inyama mbere. Abatari bo bakazihabwa nyuma kandi ntibisaba ko baba bambaye nk’Abayisilamu.
Gusa ariko bamwe mu baturage bo muri Nyagatare bemeza ko hari abiyambitse imyambaro y’Abayisilamu kugira ngo bahabwe inyama mbere. Bari bafite impungenge ko ngo kuba atari Abayisilamu bashobora kutazibona.

Umuturage, utifuje ko amazina ye atangazwa, avuga ko we yiboneye abantu batandatu, asanzwe azi neza ko atari abayisilamu ariko bambaye nkabo.
Ati “Ariko inzara ni ingome niba atari ugukunda inyama! Maze kubona abantu batandatu bamwe bambaye ingofero abandi bitandiye kandi ndabazi neza rwose si Abayisilamu. Ari jye nasaba bakampa cyangwa bakanyima ntabeshye.”
Sheikh Jumapiri Mbabajende, umuyobozi w’Abayisilamu mu karere ka Nyagatare, we avuga ko amatungo baba batanzeho igitambo, inyama zayo zihabwa abantu bose hatarebwe idini.

Yemeza ko umunsi wa Eid Adhuha ari uwo gusangira n’abavandimwe babo ndetse n’abaturanyi babo, badahuje imyemerere.
Agira ati “Umuyisilamu n’undi wemera Imana wese agomba kurangwa n’impuhwe n’urukundo, ntawukwiye kwishima abandi ababaye, ntibikwiye ko bazirikanwa uyu munsi gusa ahubwo byagahozeho.”
Mu isengesho rye Sheikh Mbabajende Jumapiri yasabye abayisilamu kurangwa n’umuco mwiza.

Yemeza ko amateka yaranze Ibraham, umugore we Hagari ndetse n’umwana wabo Ismail, afite amasomo akomeye yafasha umuryango Nyarwanda. Hakwiye kubaho ubworoherane, ibiganiro n’ubufatanye hagati y’abashakanye.
Ati “Abana basigaye bica ababyeyi, ababyeyi nabo bakicana bakica n’abo babyaye, izi ni ingaruka zo kudakurikiza amahame y’amadini nyamara ubundi ngo ubufatanye no kuganira bituma abantu bagana aheza.”
Ohereza igitekerezo
|