Mukandayambaje Epiphanie wo mu Murenge wa Katabagemu avuga ko gutera umuti wica imibu mu mazu bigitangira, ari mu bangaga kuwutererwa atinya imbaragasa.
Avuga ko ariko, nyuma yasanze ikibazo atari umuti ahubwo ari isuku nke yabaga iri mu nzu ye, noneho bateramo umuti udukoko twihishe twose tukazamuka.
Yagize ati “Naje kumenya ko burya imbaragasa zabaga zisanzwe mu nzu yanjye kubera isuku nke. Ahubwo bateraga umuti kubera ko nazo uzica zikazamuka maze zikarara ziturya.”
Hakizimana Emmanuel umukozi w’ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC ushinzwe guhangana n’udukoko dutera indwara cyane Malariya avuga ko, uyu muti udatera imbaragasa mu nzu.
Avuga ahubwo isuku nke ariyo izana imbaragasa zikabyutswa n’umuti wica imibu uterwa mu nzu.
Asaba abaturage kugira isuku mu mazu yabo, bayakurungira hasi no ku nkuta, ndetse n’ibinogo biri ku nkuta bigasibwa udukoko tukabura aho twihisha.
Ati “Twarwanyije Nyakatsi iracika.
Dufatanye turwanye udukoko tudutera indwara. Dukurungire amazu imbaragasa n’ibiheri bibure aho byihisha. Umuti wica imibu uzaterwe ku rukuta rutarimo ikinogo, Malariya izacika.”
Gahunda yo gutera imiti yica imibu mu mazu yatangira mu mwaka wa 2007.
RBC ivuga ko malariya yari yagabanutse ariko izakwiyongera cyane mu burasirazuba, mu mwaka wa 2011.
Hakizimana avuga ko ibi byatumye bongera ubushobozi bw’umuti batera, ubu bakaba bizeye ko uzahashya imibu itera malariya kuruta mbere.
Mu mirenge 14 igize akarere ka Nyagatare hatangiye igikorwa cyo gutera umuti wica imibu mu mazu, kuva mu kwezi kwa Nzeli.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Bakomeze batere umuti munzu zitandukanye