Habakurama uherutse kuburanishwa mu ruhame yahamijwe icyaha cy’ubwicanyi

Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwatangaje ko Habakurama Wellars waregwaga kwica Nsengiyumva Iriniga ahamwa n’icyaha, ahita ahanishwa igifungo cya burundu.

Habakurama wo mu Kagari ka Cyanya mu Mrenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana azwi cyane ku izina rya Dongoli, akaba yarishe Iriniga tariki 29 Kanama 2015.

Habakurama ubwo imbere y'abacamanza ubwo basomaga imyanzuro y'urubanza.
Habakurama ubwo imbere y’abacamanza ubwo basomaga imyanzuro y’urubanza.

Icyo gihe Habakurama yari yarwanye n’umugore we, umugore ahungira kwa Iriniga, Habakurama amusangayo akomeza kumukubita Iriniga aramwirukana. Habakurama amaze kwirukanwa yihishe inyuma y’urugo, maze Iriniga asohotse Habakurama amukubita umuhini mu mutwe ahita apfa.

Tariki 24 Ugushyingo 2015, Urukiko Rwisumbuye rwa Ngoma rwaburanishije Habakurama mu ruhame ku Biro by’Umurenge wa Kigabiro yakoreyemo icyo cyaha, ku wa 01 Ugushyingo 2015 rukaba rwagarutse gusomera imyanzuro y’urwo rubanza imbere y’abaturage.

Perezida w’urwo rukiko, Mugeyo Jerome, yagize ati “Urukiko rumaze gusuzuma ibyo Habakurama aregwa n’ibyo yemera, rumaze gusuzuma imiburanire y’impande zose, rumaze gusuzuma ibimenyetso ndetse n’ibyo abatangabuhamya bavuga, rumaze gusuzuma niba kwemera icyaha kwa Habakurama kwatuma yoroherezwa ibihano, rwasanze icyaha cy’ubwicanyi kimuhama akaba agomba kugihanirwa.”

Habakurama ubwo yari aje kumva imyanzuro y'urubanza rwe.
Habakurama ubwo yari aje kumva imyanzuro y’urubanza rwe.

Ingingo y’140 y’itegeko ngenga nimero 101/2012OR ryo kuwa 02/05/2012 rishyiraho igitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda iteganya ko kwica umuntu ubishaka byitwa ubwicanyi bigahanishwa igifungo cya burundu, nk’uko Mugeyo yabivuze.

Habakurama yiregura yavugaga ko yishe Iriniga kubera ko yamusambanyirije umugore, ndetse ngo barwana akamutema ugutwi. Gusa urukiko ngo rwasanze ari uburyo bwo guhunga icyaha no gushinyagura, bikagaragaza ko nta kwicuza afite ku buryo nubwo yemera icyaha bitaba impamvu y’inyoroshyacyaha.

Abaturage bishimiye imyanzuro y’urwo rubanza, bamwe bavuga ko iyo habaho igihano kirenze igifungo cya burundu ari cyo bari gusabira Habakurama nk’uko Akimana Hamida yabivuze.

Abaturage bari bafite amatsiko yo kumva imyanzuro y'urubanza rwa Habakurama.
Abaturage bari bafite amatsiko yo kumva imyanzuro y’urubanza rwa Habakurama.

Ati “Ni ukuri n’iyo bagira ikindi gihano kirenze bamuha twajurira kuko ukurikije ukuntu yishe umuturanyi akwiye igihano kiremereye (...) buriya n’umugore we yakuyemo n’inda kubera izo ntambara.”

Abaturage banashimye uburyo urukiko rwahisemo kuburanishiriza Habakurama mu ruhame aho yakoreye icyaha, bikaba ngo byabasigiye isomo rikomeye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka