Umugore witwa Sinzamuhara Sabine utuye mu murenge wa Butaro, akarere ka Burera, ni rwiyemezamirimo wihangiye umurimo, ashinga uruganda rutunganya umusaruro w’ibigori abibyaza mo “umuceri w’ibigori”.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) yamurikiye abikorera bo mu karere ka Burera umushinga w’isoko mpuzamahanga rizubakwa ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka.
Umugore witwa Nyiransabimana Foibe utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera yafashe umwanzuro wo gukorera ubushake yigisha gusoma, kubara no kwandika abaturage batari babizi mu mudugudu atuyemo kuko hari hari abantu benshi batazi gusoma no kwandika barasabitswe n’ubujiji.
Umuyobozi w’akarere ka Burera atangaza ko inzu y’ubucuruzi igiye kubakwa ku mupaka ugabanya u Rwanda na Uganda, uri mu Cyanika, izuzura itwaye amafaranga y’u Rwanda Miliyari enye.
Abagize urugaga rw’abikorera (PSF), mu karere ka Burera, bagera kuri 57, mu basaga 100 bari bitabiriye, nibo biyemeje kujya mu Itsinda ry’Abikorera b’Indashyikirwa, rigamije guteza imbere ubucuruzi mu Rwanda.
Umusore witwa Jean Bosco Karahanyuze utuye mu murenge wa Bungwe, akarere ka Burera ahamya ko icuguti cyangwa igitogotogo cye yakoze mu biti kimurutira igare rikoze mu byuma ngo kuko cyimwinjiriza amafaranga igare ridashobora kwinjiza.
Umuyobozi w’akarere ka Burera asaba abaturage bo muri ako karere kwirinda imanza za hato na hato ngo kuko umuntu uhora mu manza akena bitewe nuko agurisha ibyo atunze kugira ngo abone amafaranga yo kujya muri izo manza.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu karere ka Burera kugira umuco wo kwizigamira bategura ejo hazaza habo kuko nta numwe ku isi wakize atazigamye ngo yake n’inguzanyo.
Litiro 180 z’ikiyobyabwenge cya kanyanga, ibiro 8,5 by’urumogi ndetse n’amaduzeni 30 y’inzoga zo mu mashashi zirimo SKYS Vodka nibyo byamenwe mu murenge wa Cyanika, mu karere ka Burera ubwo bakanguriraga urubyiruko rw’abanyeshuri kwirinda ibiyobyabwenge.
Umugore witwa Nyiranshimiyimana Consolata utuye mu murenge wa Rugengabari, akarere ka Burera, avuga ko aterwa ubwoba n’umugabo we witwa Nshakirabandi Emmanuel wamubwiye ko azamwica kubera amakimbirane bafitanye yaturutse ku mafaranga.
Guverineri w’intara y’amajyaruguru asaba abaturage bo mu murenge wa Rugengabari, mu karere ka Burera, gukura amaboko mu mufuka bagakora baharanira kwigira kuko kwigira bya mbere bihera mu rugo.
Urubyiruko rwo mu karere ka Burera ruracyakeneye ibiganiro ku mateka y’u Rwanda cyane cyane avuga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi kuko batarayasobanukirwa neza; nk’uko byagaragaye mu biganiro “Youth CONNEKT Dialogue”, tariki 11/05/2013.
Umusore witwa Pierre Canisius Dushimimana utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, atangaza ko guhinga ibihumyo bimuha amafaranga bikamufasha kwikenura nk’urubyiruko ruri kubaka ejo hazaza harwo.
Urubyiruko rwo mu karere ka Burera rwaremeye umusore witwa Jean Claude Ishimwe, utuye mu murenge wa Kagogo, akarere ka Burera, rumuha ibikoresho byo kubaza kuko yize ububaji ariko kubera ubukene akaba yari yarabuze uko ashyira mu bikorwa ibyo yize.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi mu Rwanda (REB) cyemereye ikigo cy’amashuri yisumbuye cya E.S.Kirambo giherereye mu murenge wa Cyeru, akarere ka Burera, inkunga y’amafaranga miliyoni 40 yo kubaka “dortoire” y’abanyeshuri biga muri icyo kigo yibasiwe n’inkongi y’umuriro iturutse ku mashanyarazi.
Umwongereza Sir Andrew Witty ukuriye uruganda GSK (GlaxoSmithKline) rukomeye ku isi mu gukora imiti ivura indwara zitandukanye zirimo na kanseri, kuri uyu wa 08/05/2013 yasuye ibitaro bya Butaro biri mu karere ka Burera, mu rwego rwo kureba imikorere yabyo.
Amakuru aturuka mu buyobozi bw’akarere ka Burera atangaza ko hamaze kugaragara abana b’abakobwa umunani biga mu mashuri yisumbuye bamaze gutwara inda z’indaro, bamwe muri bo bazitewe n’abarezi babigisha.
Ubwo Guverineri Bosenibamwe yagiriraga uruzinduko mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera, tariki 02/05/2013, yasabye Abanyaburera muri rusange kujya bajya muri Uganda bafite ibyangombwa byemewe mu rwego rwo kwirindira mutekano.
Umugabo witwa Hategekimana Sebastien utuye mu murenge wa Kinyababa, mu karere ka Burera, arasaba ubuyobozi bw’uwo murenge kumwishyura amafaranga bumurimo hashize umwaka wose.
Umusore witwa Sekaziga Innocent utuye mu kagari ka Kidakama, umurenge wa Gahunga, akarere ka Burera, yitabye Imana nyuma yo guterwa icyuma munsi y’ugutwi n’umugabo witwa Ndayambaje Jean de Dieu.
Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA) cyahagaritse by’agateganyo ibikorwa byo kwagura inyubako ikoreramo SACCO y’umurenge wa Cyanika, mu karere ka Burera, guhera tariki 30/04/2013, kubera ko iyo nyubako yari isakajwe amabati arimo Asibesitosi kandi mu kuyisakambura kugira ngo yagurwe ntihrubahirijwe (…)
Buri mwaka tariki ya 29 Mata isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe “Imbyino” cyangwa Kubyina (Journee Internationale de la Danse) mu rwego rwo guha agaciro umuco wo kubyina ndetse no kwibuka uwitwa Jean-Georges Noverre, umubyinnyi ukomeye w’umufaransa wabaye ho mu bihe bya kera.
Ubuyobozi bw’akarere ka Burera butangaza ko kuva mu kwezi kwa 03/2013, ibiza bimaze guhitana umuntu umwe no kwangiza ibintu byinshi birimo amazu y’abaturage ndetse n’imyaka yabo.
Umugore witwa Nyamvura Bernadette, utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, ashimira ubuyobozi bwamugabiye inka kuko izatuma ava mu bukene yatewe n’umugabo we wamutaye akaba amaze imyaka ine atazi aho aherereye.
Abajura binjiye mu biro bivunja byitwa Izere by’uwitwa Semanywa Sylvain biri ku mupaka wa Cyanika, mu karere ka Burera, maze bamwiba Amashilingi y’Amagande miliyoni 13 n’ibihumbi 105 n’Amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 988.
Abakozi bakora umuyoboro w’amazi wa Nyabizi, uherereye mu murenge wa Kinyababa, akarere ka Burera, batangiye guhembwa nyuma yo gutakambira ubuyobozi bavuga ko bamaze amezi atatu badahembwa kandi bakora.
Umugabo witwa Rwabuhungu Frederic, utuye mu murenge wa Kinyababa, akarere ka Burera, avuga ko umushinga akora uzatera imbere nawe ukamuteza imbere kurushaho mu gihe mu murenge atuyemo hazaba hageze umuriro w’amashanyarazi.
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Burera badatunze ubwisungane mu kwivuza (Mituelle de Santé), bavuga ko bazi akamaro ka mitiweri ariko kuba batayitunze ngo ni uko amafaranga bisaba kugira ngo bayitunge asigaye ari menshi kuburyo kuyabona bibagora.
Mu cyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 19 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, abaturage bo mu karere ka Burera bakusanyije inkunga y’amafaranga miliyoni 23 n’ibihumbi 489 ndetse n’amashilingi ya Uganda 7800 byo gufasha abacitse ku icumu.
Abakora umuyoboro w’amazi wa Nyabizi, uri mu murenge wa Kinyababa mu karere ka Burera, barasaba ubuyobozi bw’ako karere ko bwabasabira rwiyemezamirimo ubakoresha akabahemba kuko bamaze amezi atatu badahembwa.