Burera: Avuga ko ateze amakiriro k’umuriro w’amashanyarazi ategereje kuva kera

Umugabo witwa Rwabuhungu Frederic, utuye mu murenge wa Kinyababa, akarere ka Burera, avuga ko umushinga akora uzatera imbere nawe ukamuteza imbere kurushaho mu gihe mu murenge atuyemo hazaba hageze umuriro w’amashanyarazi.

Rwabuhungu bakunze kwita Sahane, afite “Salon de Coiffure” ikorera muri Santere ya Kinyababa, aho yogosha abantu batandukanye bakamuha amafaranga 200 cyangwa 100 bitewe n’uwiyogoshesha.

Nubwo nta muriro w’amashanyarazi uragera muri iyo santere, Sahani yogosha abakiriya be yifashishije batiri (batteries) z’imodoka.

Kugira ngo haboneke umuriro mwinshi wo kogosha abakiriya benshi, Sahane akoresha batiri ebyiri ariko afite enye. Batiri imwe igura amafaranga ibihumbi 52 naho kuyishyiramo umuriro (charging) bimutwara amafaranga 1100; nk’uko Sahane abisobanura.

Akoresha batiri z'imodoka kugira ngo abone umuriro wo gukoresha yogosha abakiriya be.
Akoresha batiri z’imodoka kugira ngo abone umuriro wo gukoresha yogosha abakiriya be.

Akomeza avuga ko gukoresha bateri bimuhombya ngo kuko amafaranga yose agendera mu gushyira umuriro muri izo batiri akoresha.

Agira ati “…hari igihe nirirwa wenda nkoreye 3000. Urumva asigara yose ajya ku muriro, asigara ni yo aba ari ayanjye. Hari igihe nyabura noneho ngataha.”

Sahane avuga ko abona amafaranga menshi ku munsi w’isoko. Kuri uwo munsi ngo ashobora gutahana amafaranga 5000 cyangwa arenga.

Yongeraho ko andi mafaranga y’inyungu ayakura ku bantu baza gushyirisha umuriro (charging) muri telefone zabo. Telefone imwe ayica amafaranga 100.

Uyu mugabo avuga ko muri santere akoreramo haramutse hageze umuriro w’amashanyarazi byamworohera kandi akabona inyungu nyinshi bityo agatera imbere kurusha ho.

Sahane avuga ko aramutse abonye umuriro w'amashanyarazi yatera imbere kurushaho.
Sahane avuga ko aramutse abonye umuriro w’amashanyarazi yatera imbere kurushaho.

Agira ati “Byakoroha. Hari igihe nshobora gushyira mo uwa 1000 nkawukoresha nk’icyumweru, urumva ko ayo mba natanze ku muriro ari makeya, mba nayabonye.”

Bashonje bahishiwe

Sahani avuga ko bamaze iminsi itari mike babona amapoto atwara umuriro w’amashanyarazi ahagaze muri santere ya Kinyababa ariko ngo bategereje amashanyarazi baraheba. Ngo abayobozi batandukanye bababwira ko bagiye kuyabona vuba nyamara bigatinda.

Nsabimana Fabrice, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Kinyababa, yizeza abanyakinyababa ko bashonje bahishiwe kuko umuriro w’amashanyarazi bategereje kuva kera utangira kubagera ho mu mpera z’ukwezi kwa 04/2013.

Aho Sahane yogoshera.
Aho Sahane yogoshera.

Agira ati “Turimo turavugana n’abakozi ba EWSA kuburyo mu mpera z’uku kwezi kwa kane, abaturage ba mbere bazaba batangiye gukoresha uwo muriro w’amashanyarazi.”

Muri Santere ya Kinyababa umuriro wagezemo, ngo kuba abaturage bataratangira kuwucana ni uko uwahageze ufite ubukana bwinshi. Birasaba ko bawugabanya kugira ngo abaturage babashe kuwukoresha nta nkomyi.

Norbert Niyizurugero

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka