Yagabiwe inka yo kumufasha nyuma yo kumara imyaka 4 umugabo we yaramutaye
Umugore witwa Nyamvura Bernadette, utuye mu murenge wa Cyanika, akarere ka Burera, ashimira ubuyobozi bwamugabiye inka kuko izatuma ava mu bukene yatewe n’umugabo we wamutaye akaba amaze imyaka ine atazi aho aherereye.
Nyamvura ufite abana bane yagabiwe inka mu rwego rwa Girinka Munyarwanda kubera ko atishoboye.
N’ibyishimo byinshi ashimira uwayimugabiye agira ati “Ibyishimo mfite jye birarenze! Uyu mugabo Kagame wacu (Perezida w’u Rwanda) nta n’ikintu nabona namuha! Yantangiye Mitiweli naraburaga uko nigenza, none ikigeretse kuri ibyo ampaye inka mu bintu ntatekerezaga, nta narotaga no mu nzozi, Mana yanjye! Nuwamunyereka nagenda ndasasa ibitekenge ahari akagenderaho!”

Akomeza avuga ko yacaga inshuro kugira ngo abashe kubona ibyo atungisha umuryango we, rimwe na rimwe ntabibone bakaburara. Ngo ariko ubu afite ikizere kinshi ko inka yagabiwe izamuzamura kandi azakora uko ashoboye afate neza inka yagabiwe.
Nyamvura ni umwe mu yindi miryango 50 ituruka mirenge ya Cyanika, Rugarama, Kagogo, Gahunga na Kinoni, igize akarere ka Burera, yagabiwe inka tariki 25/04/2013. Buri murenge wagabiwe inka icumi.

Sembagare Samuel, umuyobozi w’akarere ka Burera, wari witabiriye umuhango wo kugabira inka iyo miryango mu murenge wa Cyanika, yababwiye ko inka ari nziza kuko ari nk’uruganda.
Agira ati “Nta kibi kiva ku nka. Icya mbere iyo ibyaye unywa amata. Icya kabiri ifumbire muzi akamaro kayo: iyo mwayikoresheje neza mu itaka mureza. Icya gatatu noneho n’iyo ibyaye, igihe umwana agiye mu ishuri wagurishaho imwe umwana akajya kwiga.”

Akomeza abasobanurira ko kandi iyo umuntu afite inka, atuye mu nzu itari nziza, ashobora kugurisha inka imwe mu zororotse maze akabasha kubaka nzu nziza. Sembagare asaba abagabiwe gufata neza inka bagabiwe batazikenesha kugira ngo nazo zizabafate neza.
Mu miryango ibihumbi 70 yo mu karere ka Burera igomba kugerwaho na gahunda ya Girinka, igera ku bihumbi 50 imaze kuzibona.
Norbert Niyizurugero
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|