Tariki 29 Mata: Umunsi mpuzamahanga wahariwe kubyina

Buri mwaka tariki ya 29 Mata isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe “Imbyino” cyangwa Kubyina (Journee Internationale de la Danse) mu rwego rwo guha agaciro umuco wo kubyina ndetse no kwibuka uwitwa Jean-Georges Noverre, umubyinnyi ukomeye w’umufaransa wabaye ho mu bihe bya kera.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku burezi, ubumenyi n’umuco (UNESCO) rifatanyije n’Ishyirahamwe mpuzamahanga ryita ku mbyino (CDI) nibo bashyizeho uwo munsi mu mwaka wa 1982.

Mu Rwanda nubwo hari imbyino zitandukanye zituruka hanze yarwo, hari n’ubundi bwoko bw’imbyino gakondo butandukanye: burimo ikinimba, umushayayo, intore, igishakamba, n’izindi.

Gusa ariko hari zimwe mu mbyino zigenda zicika nk’imbyino yitwa “Urusengo” kuko ubu isigaye igaragara mu karere ka Burera gusa.

Bamwe mu basengo bo muri Burera bari kuvuza Urusengo.
Bamwe mu basengo bo muri Burera bari kuvuza Urusengo.

Abanyaburera batuye hafi y’ikirunga cya Muhabura, mu mirenge ya Gahunga, Cyanika, Rugarama, Kagogo, na Kinoni, nibo babyina iyo mbyino cyane.

Ababyina iyo mbyino bagendera ku njyana itangwa n’abavuza “Urusengo” bita “Abasengo”. Urusengo ni igikoresho cya muzika gakondo yo mu Rwanda. Injyana y’imbyino itangwa n’abavuza icyo gikoresho nayo yitwa “Urusengo”.

Mu bijyanye na Muzika, imbyino y’Urusengo igenda ku gipimo cya gatanu k’umunani (5/8), aho Abanyaburera bayibyina bitera hejuru bavuza amashyi n’ingoma ariko nta ndirimbo baririmba.

Abacuranzi b’Urusengo, mu karere ka Burera, bavuga ko mu Rwanda rwa kera barucurangiraga abami mu bitaramo bitandukanye. Bakemeza ko Urusengo ari umwihariko w’Abanyaburera gusa.

Urusengo barubyina bitera hejuru, bakoma amashyi ndetse n'ingoma.
Urusengo barubyina bitera hejuru, bakoma amashyi ndetse n’ingoma.

Urusengo ariko rutandukanye n’ikondera risanzwe. Ikondera rikorwa mu mugano rikanavuzwa intambike mu gihe Urusengo rubazwa mu giti cy’umumero cyangwa umusave kandi rukavuzwa impagarike nk’uvuza umwirongi. Ngo kuvuza Urusengo ni ibintu byigwa, si ugupfa kuruvuza.

Abahanga mu mateka y’u Rwanda barimo Padiri Alexis Kagame yanditse mu gitabo yise “Inganji Karinga” ko Urusengo rwaba rwarazanywe mu Rwanda bwa mbere n’umwami wa mbere w’u Rwanda Gihanga mu kinyejana cya 18. Uyu mwami yari afite urusengo rwarangaga ingoma ye rwitwa Nyamiringa.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka