Samuel Sembagare ntabwo atangaza igihe nyacyo iyo nzu izatangira kubakwa, ariko avuga ko iri mu mihigo y’umwaka wa 2013-2014.
Iyo nzu izaba ari isoko mpuzamahanga, izatuma ubucuruzi bwo mu karere ka Burera butezwa imbere, nk’uko Sembagare abihamya.

Agira ati: “Hazubakwa inzu ya Miliyari enye. Ni inzu y’ubucuruzi izubakwa hano ku mupaka kugira ngo natwe tumenye ibyo twohereza hanze, tumenye ibyinjiye…iyo ufite umupaka ntuhakirire aba ari ikibazo.”
Iyo nzu izaba igizwe amagorofa atatu. Izubakwa ku nkunga ya Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM). Umuyobozi w’akarere ka Burera ashishikariza abikorera bo muri ako karere kuzagira uruhare mu iyubakwa ryayo.
Ikindi ngo ni uko MINICOM yateganyije amafaranga agomba kubaka iryo soko. Ariko bashyize ho gahunda y’imigabane kugira ngo abaturage bazaryubakirwa bazumve ko ari iryabo. Abanyaburera barashishikariza kugura imigabane kuko umugabane umwe ugura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10.

Abanyaburera bamarwa impungenge babwirwa ko amafaranga bazagura imigabane batazayahomba, kuko uko iryo soko rizajya ryinjiza amafaranga, amafaranga yabo nayo azajya yunguka.
Ubusanzwe ku mupaka wa Cyanika nta mazu y’ubucuruzi akomeye ahagaragara. Inzu y’ubucuruzi ihari, nayo itangiye gukorerwa mo vuba ni “Selling Point”, ihurizwa mo ibicuruzwa bitandukanye byera muri Burera, bigacururizwamo.
Umupaka wa Cyanika ukoreshwa cyane n’abanyarwanda, bajya muri Uganda, Abagande baza mu Rwanda, ndetse n’abanyekongo baza mu Rwanda, baturutse mu mujyi wa Bunagaga uri hafi y’akarere ka Burera.
Ibyo bigaragaza ko urwo rujya n’uruza rubyara ubuhahirane. Usibye iryo soko rigiye kubakwa ku mupaka wa Cyanika. Hari n’irindi soko riri kubakwa muri santere ya Nyagahinga, mu murenge wa Cyanika, hafi y’umupaka ugabanya u Rwanda na Uganda.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|