Bugesera: Ibitaro bya Nyamata byahawe ‘ambulance’ izabifasha kwita ku barwayi

Ibitaro bya Nyamata byahawe imbangukiragutabara (Ambukance) yo kubyunganira mu bikorwa by’iubuvuzi, ikaba yabonetse ku nkunga y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye wita ku Mpunzi (UNHCR).

Uwo muryango usanzwe ufitanye amasezerano y’ubufatanye n’Akarere ka Bugesera, ako Karere n’ibitaro muri rusange bakaba bishimiye iyo nkunga bahawe by’umwihariko muri iki gihe cyo gukumira icyorezo cya COVID-19.

Akamaro k’iyo modoka bagahera ku kuba muri iki gihe ibijyanye n’ingendo bitoroshye, bagasanga iyi mbangukiragutabara izafasha mu kugeza abarwayi kwa muganga. Ubuyobozi bw’Akarere kandi bwishimira ko ari umwe mu mihigo bubashije kugeraho.

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Nyamata, Dr. Rutagengwa William, avuga ko iyi mbangukiragutabara ije mu gihe yari ikenewe kuko muri iki gihe abakora muri serivisi z’ubuzima basabwa kugira ibikoresho byinshi.

Yagize ati “Iki ni igihe gikomeye aho serivisi z’ubuzima zisabwa gukoranwa imbaraga n’ibikoresho byinshi. Buri munsi duhora dushaka abarwayi bakekwaho ubwandu bwa virusi ya corona, ndetse n’ahandi hantu harwariye umurwayi wo mu Bugesera, yaba agiye kwivuza cyangwa uwakize tujya kumufata tukamugeza iwe mu rugo, ku buryo hari abarwayi batindaga kubona serivisi bitewe n’uko ambulance twari dufite zahoraga zigenda.”

Ku ruhande rw’Ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera, Mayor Mutabazi Richard, yishimira ko uyu ari umwe mu mihigo besheje.

Yagize ati “Uyu munsi twesheje umuhigo kuko muri uyu mwaka wa 2019/2020 twari twahize kugira ambulance imwe yiyongera ku zindi dusanganywe. Ije ikenewe cyane mu Karere, ariko kandi izafasha ibitaro kugera ku bantu benshi muri iki gihe duhanganye no kurwanya COVID-19, bityo n’abarwayi biborohere kugera mu ngo zabo.”

Abatanze iyo nkunga na bo bavuga ko ari ikimenyetso cyiza gishimangira umubano mwiza ndetse n’ubufatanye hagati y’Akarere ka Bugesera na UNHRC, nk’uko umuyobozi wa UNHRC ishami rya Bugesera, Lim Gavin, yabisobanuye.

Iyo ambulance ifite agaciro ka miliyoni ziri hagati ya 70 na 75 z’amafaranga y’u Rwanda. Ije yiyongera ku zindi umunani ako karere kari gasanganywe, zifashishwa mu ngendo zikenerwamo cyane cyane hagati y’ibigo nderabuzima 15 byo muri ako karere n’ibitaro bimwe biri muri ako karere bya Nyamata.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka