Hoteli zirakora zite muri iki gihe cya Covid-19?

Hashize amezi agera kuri atatu u Rwanda ruhagaritse zimwe mu ngendo z’indege zitwara abantu zinjira mu gihugu cyangwa izijya mu mahanga, ndetse na zimwe mu ngendo zambukiranya imipaka zirahagarara mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus cyugarije isi.

Hoteli ziravuga ko mu gihe cya Covid-19 abakiliya bagabanutse cyane
Hoteli ziravuga ko mu gihe cya Covid-19 abakiliya bagabanutse cyane

Ibyo byahungabanyije ubukungu mu bice bitandukanye, cyane cyane urwego rw’ubukerarugendo, ku buryo bamwe mu bafite za Hoteli bavuga ko bigoye kugira ngo imikorere yazo yongere kugenda neza.

Kuri Hoteli La Palisse Nyamata iherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, Umuyobozi waho witwa Nsengiyumva Hubert yabwiye Kigali Today ko muri iki gihe Hoteli zifite ikibazo cyo kuba nta bakiriya ndetse n’imikorere yazo muri rusange ikaba itameze neza kubera ibi bihe by’icyorezo.

Yagize ati “Hoteli muri iki gihe zifite ikibazo cy’uko nta bakiliya zibona, hakaba hari n’ibikorwa bitaremererwa gufungura. Nk’ubu kuva twafungura, tumaze kwakira inama nka rimwe, abantu baza ni bake cyane, utekereze Hoteli ifite nk’ibyumba birenga 180, usanga nta na kimwe kirimo umuntu, birakomeye gukora muri iki gihe”.

Yongeyeho ati “Hoteli ni abantu bikorera ku giti cyabo, ntibahemba abantu badakora, ubwo byabaye ngombwa ko igabanya abakozi, hasigara bakeya ku buryo uje muri Hoteli abona umwakira, ariko umubare w’abakiliya uracyari muto nyamara muri za Resitora zisanzwe na za Moteli, ubona ko zatangiye kubona abakiliya”.

Uwo muyobozi avuga ko bizasaba ko Leta igira icyo ifasha za Hoteli zimwe na zimwe kugira ngo zongere gukora kuko zaguye hasi cyane, kuko ubu abakiliya baboneka ari bake cyane.

Nsengiyumva Hubert yongeyeho ati “Turizera ko mu bihe biri imbere, bizagenda biza, abakiriya bakiyongera tugatangira kwakira inama n’ibindi bikorwa bizana abakiriya benshi, n’ibikorwa nka za ‘piscine’n’ibibuga by’umupira bikemererwa gukora abantu bazagenda biyongera”.

Uwimana Derrick, ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa bya Hoteli La Palisse Nyamata, yavuze ko muri iki gihe indege zidakora ngo babone abakiliya baturuka mu muhanga, ubu abakiliya bahari ni abo mu gihugu gusa, ibyo bigasaba gukora ibishoboka ngo babashishikarize kubagana.

Mu byo bakoze harimo kugabanya ibiciro ku bashaka kurara mu byumba by’iyo Hoteli ku buryo ngo bagabanyijeho 50%, kimwe no ku biribwa n’ibinyobwa cyane cyane iyo abantu baje ari itsinda nabwo ngo baragabanyirizwa. Hari kandi kuba bemerera abantu gukorera ubukwe mu busitani bw’iyo Hoteli ku buntu, ariko ibyo kwiyakiriza bakabigura muri Hoteli n’ibindi.

Gusa nubwo hari ibyo bakora bagamije gushishikariza abakiliya kubagana, umubare w’abo bakira ngo uracyari muto ugereranyije n’abo Hoteli yagombye kwakira.Ubu ngo umubare w’abakiriya bakiraga wagabanutse ku rugero rwa 90%, ariko ngo bafite icyizere ko bizagenda biza uko ibintu bigenda bisubira mu buryo.

Ikibazo kindi Uwimana avuga Hoteli ihura na cyo muri iki gihe, ni igihombo gikomeza kwiyongera, bitewe n’uko hari ibyo Hoteli itahagarika nko gukoresha umuriro n’amazi kuko ari ngombwa cyane muri Hoteli, n’ibindi ikora byo gutegura, ariko abakiliya ntibaboneke.

Hoteli yitwa ‘Palast Rock Hotel’ na yo iherereye mu Murenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, nk’uko bisobanurwa n’uwitwa Nyirishyaka Christine ushinzwe kwakira abagana iyo Hoteli, na yo yagezweho n’ingaruka za Covid-19 ku buryo nubwo bafunguye, ariko ibintu bigenda gake cyane.

Yagize ati “Ubu tumaze hafi ibyumweru bibiri twongeye gufungura, ariko nta nama n’imwe turakira, ndetse n’abakiliya baza baracyari bakeya cyane.”

Ati “Gusa na none biterwa n’iminsi, mu mibyizi baba ari bakeya cyane, hari nk’abakorera mu rugo muri iki gihe usanga baje gushaka interineti hano akaba yanywa na Fanta cyangwa se akagira icyo arya, ariko mu mpera z’icyumweru usanga hari abaje ari amatsinda, umuryango waje gusangira, cyangwa se umuntu ku giti cye, gusa muri rusange abakiliya ni bakeya”.

Nyirishyaka avuga ko ubundi mbere y’uko icyorezo cya Coronavirus kigera mu Rwanda, Hoteli yabo yashoboraga no kwakira inama eshanu zitandukanye ku munsi, ndetse n’abandi bakiliya baje mu bindi, ariko ubu muri rusange ngo abakiliya babo bagabanutseho 90%.

Yagize ati, “Dufite ibyumba birenga 40, hari ubwo wasangaga byose birimo abantu mu gihe hari inama, cyangwa se nibura hari ibyumba nka 7 bifite abantu ku munsi, ariko ubu usanga ku munsi hafashwe icyumba kimwe gusa, cyangwa se hakaba nubwo habura umukiliya n’umwe ukeneye icyumba”.

Nyirishyaka avuga ko mu rwego rwo gushakisha abakiliya, ubu ngo bahamagara abari abakiliya babo, abajyaga babaha amasoko yo kwakira inama n’ibindi.

Yagize ati, “Nk’abantu bakundaga kuduha amasoko yo kwakira inama, ubu turabahamagara tubibutsa ko twafunguye, kugira ngo nibashaka gukora inama tuzakorane, gusa tubabwira n’impinduka zabayeho mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo guhana intera, icyumba cy’inama cyakiraga abantu 100 ubu cyakwakira 35 gusa”.

Nyirishyaka kandi avuga ko hari serivisi ubundi batangaga zitaremererwa gukora, na byo bigatuma umubare w’abagana iyo Hoteli ukomeza kuba muto. Mu bikorwa bafite bitaremererwa gukora harimo Sauna, Massage, Gym, Piscine ndetse n’ibibuga by’umupira.

Uko kugabanuka kw’abakiliya kwatumye imishahara y’abakozi b’iyo Hoteli igabanukaho nka kimwe cya kabiri, ariko ngo ntawirukanywe nk’uko byagiye bigenda ahandi.

Ubu ngo hakora abakozi bakeya bakajya ibihe byo gusimburana ku kazi ku buryo umukiliya uhageze abona serivisi yifuza. Gusa hari n’abakozi batirirwa bahagera kuko ibyo bakoramo bitaremererwa gukora.

Nyirishyaka avuga ko ibyo Hoteli yabo isohora muri iki gihe bitandukanye cyane n’ibyo yinjiza, kuko ngo nta bakiliya ifite, ariko amatara ahora yaka, ni umuriro kandi ngo urahenda ndetse n’amazi agomba kuhahora kandi aragurwa.

Ikindi ngo ni interineti ihenda kandi ntibareka kuyigura nubwo abakiliya baba ari bakeya bagomba kuyibona, Hari kandi ifatabuguzi ryo kureba amashene atandukanye ku mateleviziyo aba ari mu byumba.

Iryo fatabuguzi ngo rigurwa nk’aho rikoreshwa mu byumwa byose n’iyo icyumba gifite umukiliya cyaba ari kimwe, ibyo byose rero bigatuma Hoteli ubu ngo iri mu gihombo kuko nta bakiliya ifite.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka