Bugesera: Gutonda umurongo n’ibyansi bashaka amata birarangirana n’impeshyi

Ku ikusanyirizo rya Cooperative y’aborozi ryitwa ‘Bugesera Milk Collection Center’ riherereye mu Mujyi wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, muri iki gihe hahora umurongo w’abantu baje gukamisha, rimwe na rimwe bakayabona ubundi bakayabura bitewe n’uko ngo izuba ryatse umukamo ukaba muke.

Abantu baba batonze umurongo n'ibyansi bategereje amata
Abantu baba batonze umurongo n’ibyansi bategereje amata

Musigwa Julien, umucungamutungo w’iryo kusanyirizo avuga ko ubusanzwe mu gihe cy’imvura inka zikamwa neza, ngo bakiraga litiro z’amata hagati ya 1,400 na 1,700 ku munsi, icyo gihe abayashaka bose, barayabonaga ndetse no mu cyuma gikonjesha bayabikamo (Cooler) agahoramo, ku buryo umuntu uje ashaka amata ayabona isaha yazira yose.

Ubu avuga ko bakira litiro z’amata hagati ya 900na 1,000 ku munsi, bitewe n’uko hari inka zororerwaga mu Murenge wa Mwogo, amata yazo akazanwa kuri iryo kusanyirizo, ariko ubwatsi bumaze kubura bazigishisha mu Murenge wa Musenyi, ahegereye ibishanga zibona ubwatsi n’amazi, kandi ubu ntibagemura amata yazo kuri iryo kusanyirizo.

Musigwa ati “Abagemura amata hano baza guhera mu gitondo saa moya kugeza saa sita n’igice, ni na bwo umurongo w’abantu uba umeze utya. Iyo ugemura agejeje amata hano turapima tukareba ubuzirange bwayo dufite igikoresho gipima, yaba yapfuye cyangwa arimo amazi ntituyakire, gusa nabo bagenda babimenya iyo arengeje amasaha abiri akamwe batarayageza aha, ubwo aba yatangiye kuba umubanji ntituyakira.

Musigwa Julien, umucungamutungo w'ikusanyirizo rya Bugesera
Musigwa Julien, umucungamutungo w’ikusanyirizo rya Bugesera

Ibyansi bitondekwa hakurikijwe uko abantu bahageze, uwakererewe aba ashobora kuyabura. Gusa ibyansi bito tubitandukanya n’ibyansi binini kugira ngo mu gihe cyo kubuganiza tugende dufata kuri byombi ibito n’ibinini”.

Musigwa yongeraho ko abakiriya bakomeye bagira kuri iryo kusanyirizo ari abacuruza amata kuko bo bagura litiro nyinshi icyarimwe, ariko n’ushaka litiro imwe ngo barayimuha.

Ku bijyanye n’ibiciro, ngo litiro y’amata kuri iryo kusanyirizo igura amafaranga 300 kandi ku byuma bicuruza amata y’uruganda rwa Inyange ngo litiro ni 400 arenga gato, iyo ikaba ari yo mpamvu ahanini ituma abacuruza muri za butike zigurisha amata bagura ayo kuri iryo kusanyirizo, kugira ngo na bo babone inyungu.

Umwe mu baturage bakamisha kuri iryo kusanyirizo witwa Mukagasana, avuga ko bahitamo kuza gutonda umurongo aho nubwo bazi ko ku Nyange batatonda, ngo kuko bakunda ayo atanyuze mu ruganda kuko ngo yumva ari yo amuryohera, ikindi kandi ngo no ku biciro biratandukanye.

Abaturage bemera kwirirwa bategereje kuko amata yo ku ikusanyirizo adahenda
Abaturage bemera kwirirwa bategereje kuko amata yo ku ikusanyirizo adahenda

Icyo cy’uburyohe agihuriyeho na mugenzi we witwa Mukamurenzi Esther, uvuga ko nubwo abantu bakunda ibitandukanye, kuri we ngo amata yanyuze mu ruganda ataryoha kimwe n’ayo agura aho ku ikusanyirizo, ngo ayo atanyuze mu ruganda amuryohera cyane, bigatuma yemera kuza gutonda umurongo atanizeye neza ko ayabona.

Musigwa atanga icyizere ku bajya bataha batabonye amata kuko asigaye aboneka ari makeya, yagize ati “Nibahumure, impeshyi igiye kurangira ndabona igicu cyatangiye guhinduka, kandi imvura nigwa ubwatsi buzaboneka n’amazi yiyongere”.

Kuri iryo kusanyirizo kandi bagira umuganga w’amatungo witwa Uwera Diane, ufasha aborozi barigemurira mu bijyanye no kuvura amatungo yabo, ndetse agafasha no kumenya ibijyanye n’ubuziranenge bw’amata.

Ubundi ngo uretse imiti y’inzoka n’amavitamine, indi miti ivura indwara zitandukanye ku nka, ijyana n’amabwiriza asaba umworozi kutagemura amata mu minsi runaka inka ihawe umuti, kugira ngo itangiza ubuzima bw’abanywa amata.

Umworozi uhawe umuti aha inka kubera indwara runaka, abwirwa iminsi azamara atagemura amata kandi na we atayanywa, ahubwo ayabikira (kuyamena), kugira ngo iyo miti ibanze ishiremo.

Iyo abirenzeho akayazana muri icyo gihe ngo ku ikusanyirizo bashobora kubimenya kuko hari imiti inuka ku buryo ubyumva no mu mata.

Iyi ni farumasi y'amatungo yo kuri iryo kusanyirizo
Iyi ni farumasi y’amatungo yo kuri iryo kusanyirizo

Gusa ngo hari n’ibikoresha byerekana niba amata yakamwe inka yahawe umuti runaka, uri mu mata nubwo byaba ku rugero ruto, icyo gihe ntibabe bayaha abantu, ibyo bikoresho ngo bateganya kubikura ku kigo cyitwa ‘LARIS’ (Gifasha abahinzi n’aborozi kinagenzura amakusanyirizo) nk’uko bisobanurwa na Uwera.

Gusa Uwera avuga ko na mbere yo kubona ibyo bikoresho, ubu ngo iyo bashyize amata mu cyuma kiyakonjesha akagera ku bukonje bwa dogire selisiyusi enye (4°C), ngo hari za mikorobe zipfa kandi n’umuti ubaye urimo muke ntacyo waba ugitwaye ku bantu.

Ni kimwe no kuyateka, ngo umuntu atetse amata neza akamara nibura iminota ibiri abira, ari twa mikorobe turimo turapfa ndetse n’imiti yaba irimo ikaba itagira icyo itwara ku buzima bw’abantu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka