Georgette Umuringa wahoze ari umwarimu mu gihe cya Jenoside atangaza ko aterwa ipfunwe kubera uburezi bwa mbere ya Jenoside yakozemo, bwavanguraga abanyeshuri bugendeye ku moko yagejeje igihugu kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu rwego rwo kuvugurura inyubako zo mu kigo cyigisha ubumenyingiro IPRC-South, hakozwe inyigo y’inyubako nshya zizaba zikirimo. Igishushanyombonera cyashyizwe ahagaragara ku itariki ya 4/4/2014, nigishyirwa mu bikorwa uko cyakabaye bizatwara amafaranga asaga miliyari zisaga 100.
Abanyeshuri biga mu kigo cya Saint Paul international School bageneye inkunga igizwe n’ibiribwa n’imyenda abanyarwanda birukanwe muri Tanzania bari mu karere ka Ngoma mu murenge wa Zaza.
Umuyobozi w’itorero ry’igihugu, Rucagu Boniface, atangiza itorero muri Kaminuza yigenga ya ULK ishami rya Gisenyi taliki 02/04/2014 yatangaje ko ULK ishimirwa kuba intangarugero mu gutangiza Kaminuza yigenga mu Rwanda bijyanye n’indangagaciro z’Ubunyarwanda.
Ishuri ry’Imyuga rya Rubona mu karere ka Rwamagana ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014, ryitezweho kuzamura ubumenyingiro mu rubyiruko rw’aka karere ku buryo rizabafungurira inzira yo kwihangira imirimo aho gutegereza kujya gusabiriza akazi.
Umuyobozi w’umuryango Imbuto Foundation, Ladegonde Ndejuru, kuri uyu wa 31 Werurwe 2014, yatangaje ko mu myaka iri imbere uyu muryango uzajya uhemba abana bose muri rusange aho guhemba abakobwa gusa.
Abatuye umurenge wa Mutendeli mu karere ka Ngoma barashima ikigo cy’imyidagaduro n’ikoranabuhanga (Mutendeli Community Center) cyafunguwe iwabo cyubatswe n’umukorerabushake w’Umunyamerika witwa Brian Lee ukorera mu muryango U.S. Peace corps.
Ku cyumweru tariki 30/03/2014, Imbuto Foundation yahembye abana b’abakobwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye, babonye amanota ya mbere mu mwaka ushize w’amashuri. Ibi ngo bigamije kubafasha kuzasarura imbuto nziza zereye igihe, nk’uko Umukuru w’abadepite, Donatilla Mukabalisa yabibamenyesheje.
Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Kicikiro na bamwe mu bo ryahaye impamyabushobozi kuri uyu wa kane tariki 27/3/2014, baremeza ko ubumenyi buhatangirwa bukenewe ku isoko ry’umurimo, ku buryo ngo badashobora kuba abashomeri.
Abaturage b’akarere ka Gatsibo barasabwa gukomeza gushyigikira uburezi bw’umwana w’umukobwa nk’imwe mu nkingi z’ibanze zo kuzamura ubukungu bw’igihugu kuko umukobwa wize agatera imbere adasiga inyuma umuryango we.
Abaturage babarirwa muri 555 bo mu Karere ka Karongi basoje amasomo yo kwandika, gusoma no kubara , kuri uyu wa gatanu tariki 21 Werurwe 2014, binyuze mu iterero rya ADPR ku nkunga y’umuryango Global Communities ubicishije mu mushinga USAID EJO HEZA barishimira ko bavuye mu mubare w’injiji bakaba bagiye kujyana n’abandi (…)
Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga mu rwunge rw’amashuri rwa Gahini (GS Gahini) bavuga ko n’ubwo batabona bashoboye, kuko babasha kwigana na bagenzi ba bo badafite ikibazo kandi kenshi abatabona bagatsinda cyane kurusha abanyeshuri badafite ikibazo.
Kaminuza ya gikirisitu ya Oklahoma muri Leta zunze, Oklahoma Christian University iratanga bwa mbere mu Rwanda impamyabumenyi ku banyeshuri 38 barangije icyiciro cya gatatu mu ishami ryayo yigishirizamo iby’ubukungu mu Rwanda.
Abahawe impamyabushobozi mu Ishuri rikuru ry’abalayiki b’abadivantisiti rya Kigali (INILAK), basabwe kuba intangarugero rwiza mu nzego zitandukanye z’igihugu bazakorera; iryo shuri naryo rikaba rigomba kwigisha ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo nk’uko abafashe amagambo babisaba.
Ishuri rya Gashora Girls Academy ryegukanye insinzi mu biganiro mpaka byahuzaga amashuri atandukanye yo mu mujyi wa Kigali, nyuma y’uko amakipe yaryo abiri ariyo yageze ku mukino wa nyuma.
Umuhuzabikorwa w’ikigo cy’urubyiruko cya Kayonza, Mwiseneza Jean Claude avuga ko isomero ryafunguwe muri icyo kigo rizagira uruhare runini mu kugabanya umubare w’urubyiruko rwishoraga mu bikorwa bibi.
Bamwe mu barezi bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, baratangaza ko kimwe mu byo basanga bihungabanya ireme ry’uburezi ari uburyo bwo kwigishamo bwaje; aho buri somo riba rifite umwarimu waryo mu mashuri abanza.
Abasenateri bari muri komisiyo y’imibereho myiza, uburengazira bwa muntu n’ibibazo by’abaturage baganiriye n’abayobozi b’ibigo by’amashuli abanza n’ayisumbuye yo mu karere ka Nyanza kuwa 13/03/2014, biga ku kibazo cyo kuzamura ireme ry’uburezi no gushakira umuti imbogamizi zose zibubangamiye.
Mu rwego rwo gufasha abanyeshuli guhabwa uburezi bufite ireme no gufasha Abanyarwanda bafite amikoro make abana babo bagahabwa amasomo y’ubumenyi kandi mu ishuri rigezweho, akarere ka Gatsibo harimo kubaka ishuli ry’icyitegererezo ryitwa Gatsibo Model School.
Isomero ryashyizweho n’ishuri rikuru ry’amahoteri n’ubukerarugendo (RTC) ishami rya Rubavu ku bufatanye n’Ambasade y’Amerika mu Rwanda, taliki ya 12/3/2014, ryizihije imyaka 2 ritangiye gukora mu kwigisha abaturage bo mu karere ka Rubavu Icyongereza no kubagezaho serivise bibashishikariza gusoma.
Abarimu bo mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo basoje amahugurwa ku kwimika amahoro arambye mu Rwanda, baratangaza ko biyemeje kuba abigisha b’amahoro bahereye ku bana basanzwe barera.
Mu gihe impunzi ziri mu Rwanda zitabasha kubona uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 nk’uko Abanyarwanda babasha kububona bikaba imbogamizi ku rubyiruko rw’impunzi, minisiteri ifite imicungire y’ibiza n’impunzi mu nshingano zayo (MIDIMAR) iratangaza ko hari icyizere ko iki kibazo cyazakemuka maze urwo rubyiruko narwo rukabasha (…)
Nyuma y’ibyumweru hafi bibiri hatangijwe itorero mu mashuri abanza n’ayisumbuye, ryanatangijwe muri kaminuza no mu mashuri makuru. Iki gikorwa cyabereye kuri sitade ya Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, ku itariki ya 4/3/2014.
Abanyeshuri 25 bari bageze mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza ku kigo cy’amashuri abanza cya Nkombo mu karere ka Rusizi basubijwe mu mwaka wa gatanu n’uwa kane kubera ubumenyi buke.
Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga mu rwunge rw’amashuri rwa Gahini mu karere ka Kayonza bavuga ko kuba abafite ubwo bumuga batiga mu mashami ya siyansi atari uko batayashobora, ahubwo ngo biterwa n’uko nta bikoresho byabugenewe bihari abo banyeshuri bakoresha igihe biga ayo masomo.
Umuyobozi wungirirje mu nteko nyarwanda y’ururimi, Dr Kayishema Jean Marie Vianney, arihanangiriza ibigo by’amashuri usanga babuza abanyeshuri kuvuga Ikinyarwanda igihe bari ku ishuri ngo babashe kumenya izindi ndimi z’amahanga.
Muri gahunda yabo yo gusura ibigo by’amashuri y’isumbuye y’icyitegererezo mu Rwanda,komisiyo y’abadepite mu nteko ishingamategeko ifite uburezi munsingano yasuye ikigo cya Lyce de Zaza maze yishimira uburyo gicunzwe.
Hakizimana Jean Bosco ushinzwe uburezi mu Karere ka Gakenke atangaza ko abarezi bazagaragaho ko bagize uruhare mu buriganya bwo gukopeza abanyeshuri mu bizamini bya Leta bazabibazwa.
Abanyeshuri biga mu mwaka wa gatandatu mu ishami ry’amashanyarazi ku Ishuri Ryisumbuye rya APRODESOC-Nemba mu Karere ka Gakenke, mu gitondo cyo ku wa Kabiri tariki 25/02/2014 bigaragambije kubera kutiga neza bahanishwa icyumweru bari iwabo maze bajya ku karere kwibariza ikibazo cyabo.
Kirenga Chris, ishimwe Ange, Kayitare Jean Michel Toussaint na Ingabire Tricia ni bo banyeshuri bazahagararira abandi bo mu Turere twa Nyanza na Huye mu marushanwa ku rwego rw’Akarere k’ibiyaga bigari ku bijyanye no kuvugira mu ruhame (public speaking).