Mugihe cy’amezi atatu bazigishwa imyuga irimo iyo gusudira ibyuma bakuramo ibikoresho bitandukanye ndetse n’amasomo mu byamashanyarazi.

Ubuyobozi bwa IPRC East butangaza ko uru rubyiruko rw’abanyonzi ruzajya rwiga amasaha atatu kumugoroba barangije akazi kabo ko gutwara abantu kumagari kandi bukemeza ko aba banyonzi bazarangiza bazi neza iyi myuga.
Muri ruru rubyiruko 60 rw’abanyonzi bamwe baziga iby’amashanyarazi abandi bige ibijyanye no gusudira bitewe n’ibyo umuntu yahisemo.
Umuyobozi wa koperative y’abanyonzi ikorera mu murenge wa Kibungo,Kubwimana Jean Claude bakunda kwita Kabongo,mu ijambo rye ubwo hatangizwaga aya masomo ku mugoroba wo kuri uyu wa 14/05/2014 yashimye cyane ubuyobozi bwa IPRC-East.
Yagze ati” Ndashima cyane ubuyobozi bwa IPRC East bwadutekerejeho nkatwe urubyiruko bakadufasha mugikorwa nkiki kizatugirira akamaro ejo hacu hazaza. Nka koperative twahoraga tubitekereza ariko bikatunanira kubera ubushobozi buke.”
Uwaje ahagarariye umurenge wa Kibungo uru rubyiruko ruherereyemo yavuze ko bashima igikorwa IPRC East yakoze cyo gufungura irembo ry’imibereho y’uru rubyiruko ngo ruzibesheho atari ugukora ubunyonzi gusa ahubwo ko banakora umwuga wabo.
Umuyobizi wungirirje wa IPRC East,ushinzwe imari n’ubutegetsi Habimana Kizito, yavuze ko bateganirije aya masomo kugirango babunganire mu rugamba batangiye rwo kwiteza imbere. Yabasabye ko ubumenyi bazakura muri iryo shuri bwazabafasha mu kwiyubaka bubaka n’igihugu.
Yasabye kandi abo banyeshuri kuzashyiraho umwete mu kwiga kandi bakirinda gusiba kuko abazasiba batazahabwa impamyabushobozi barangije kwiga kuko azaba adafite ubushobozi bwuzuye mu mwuga.
Yagize ati” Turashaka ko imibereho yanyu ihinduka mukiteza imbere mubikesha umwuga. Nusiba inzuro zirenga 20% ntituzaguha certificate kuko impapuro tuzabaha muzaba muzikwiye mufite ubumenyi kuburyo utadusebya ugeze hanze.”
Umuyobozi w’akarere ka Ngoma wungirirje ushinzwe imibereho myiza Kirenga Providence, yabwiye uru rubyiruko ko ari amahirwe akomeye bahawe kubuntu bityo ko bagomba kuyabyaza umusaruro biga neza kandi barangwa na displine.
Yagize ati” Mubonye amahirwe akomeye ataragera kurundi rubyiruko rwinshi. Iki ni ikigaragaza ko leta ibaha agaciro gakomeye nkurubyiruko zo mbaraga zubaka. Aya ni amahirwe abageza kubisubizo kandi kuburyo burambye. Muzagira uruhare mu kwifasha no gufasha abandi ndetse n’igihugu muri rusange.”
Urubyiruko rw’abanyonzi 60 rutangiye aya masomo y’imyuga mugihe abandi bagera kuri 42 b’abakobwa bari barangije amasomo mu mwuga w’ikoranabuhanga( mantainance ande networking) .
Ubuyobozi bwa IPRC East bwatangaje ko bwishimiye ko abo bakobwa bacikirije amashuri rwize ikoranabuhanga mugihe gito nabo ku buntu,ubu bahise babona akazi kuburyo bari mukazi hirya no hino aho bari.
IPRC East ivuga ko izakomeza kwigisha ibindi byiciro bitandukanye mu rwego rwo gufasha aho rituye mu kwiga imyuga izabafasha mu buzima burambye.
Jean Claude Gakwaya
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Turashima cyane rwose icyo kigo IPRC EAst kiri kuzana impinduka muri Kibungo.Ahubwo iyaba leta yaduhaga ibindi nkacyo 4 natwe twapfa gutera imbere dore ko dusigaye turi inyuma.