Gakenke: Bamwe mu banyeshuri babona ko hari amahirwe mu kwihangira akazi n’ubwo bafite imbogamizi z’ubukene
Rumwe mu rubyiruko rw’abanyeshuri bo mu Karere ka Gakenke batangaza ko babona amahirwe mukwihangira umurimo, kuko usanga bibarinda ubushomeri mu gihe barangije kwiga, ariko ugasanga bakibangamiwe n’uko benshi muri bo bibanira n’amikoro macye.
Bamwe mu biga mu rwunge rw’amashuri rwa Nganzo ya mbere, baganiriye na Kigali Today, bemeza ko uretse no kubura amikoro nta n’umurimo mushya uhari, kuko akenshi umuntu atinya gukora ibyo abandi bakora kugira ngo adahomba.
Feline Mukantwari n’umunyeshuri murwunge rw’amashuri rwa Nganzo I, avuga ko amahirwe abona mu kwihangira akazi ari uko bibafasha kwiteza imbere bitandukanye n’ibihe bya kera aho abakobwa cyangwa abagore basaga nk’ababoshywe.
Ati “Bidufasha kwiteza imbere bitandukanye n’ibihe abakobwa ba cyera babagamo wabonaga basa nk’ababoshwe batisanzuye. Binatuma tujijuka tukamenya uko twakwitwara ndetse n’uko twatwara igihe bitewe n’igihe tugezemo.”
Mukantwari akomeza avuga ko imbogamizi zituma batabigeraho neza hari n’ubucene butuma badashobora kugera kubyo bifuza, gusa ariko akabona ko bakomeza guhugura urubyiruko rukamenya uburyo rwakwitwara.
Ati “Mbona bakomeza guhugura urubyiruko bakarwigisha ku buryo ashobora kugera neza niba ari nk’amafaranga akabasha kwiteza imbere akamenya ko atagomba kuyapfusha ubusa.”
Janvier Nsabimana nawe n’umunyeshuri ku rwunge rw’amashuri rwa Nganzo ya I, avuga ko amahirwe abona mukwihangira akazi n’uko bakwishirahamwe, kuko ari bwo ayo mahirwe aboneka neza bitewe nuko baba aribenshi bituma babona n’inkunga ku buryo buboroheye.
Nsabimana akomeza avuga ko iyo barangije kwiga bakunda guhura n’ikibazo cyo kugira ubushobozi buce kugirango bakore imishinga baba batekereje iyo barangije amashuri yabo. Agasaba ko ababifite mu nshingano zabo bahanga imirimo myinshi kandi mishya kugira ngo urubyiruko ruzajye rurangiza kwiga rubona icyo rukora.
Aline Manishimwe nawe wiga kurwunge rw’amashuri rwa Nganzo I, avuga ko amahirwe abona mu kwihangira akazi aruko hari indi ntera umuntu ageraho bitewe n’akazi aba yahanze.
Ati “Ushobora kuba wakwihangira nka kazi ko gukora imisatsi y’abagore kakaba kakuzamura ukaba wagera aho ubona icyo ukeneye cyose.’
Manishimwe avuga ko uretse ubukene bubera imbogamizi uryubyiruko usanga hari nababiterwa n’ubujiji kuko baba badasobanukiwe ko bashoboye. Asaba ko hajya habaho amahugurwa kugira ngo urubyiruko rurusheho gusobanukirwa uburyo bwo kwihangira uwo murimo.
Uretse kuba runo rubyiruko rw’abanyeshuri rubona ko ubushobozi buce arimbogamizi banabihuriraho nabamwe mu rubyiruko rutiga kuko narwo rwemeza ko kuba batihangira umurimo babiterwa n’ubukene.
Abdul Tarib
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|