Inyubako za ES Byimana zari zarahiye zatashywe ku mugaragaro
Nyuma y’aho ishuri rya Ecole de Science de Byimana rihiriye inshuro eshatu mu mwaka ushize wa 2013, imirimo yo kuzisana yahise itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/06/2014, akaba ari bwo inyubako zari zarahiye zatashywe ku mugaragaro.
Izi nyubako zigizwe n’icumbi ry’abanyeshuri b’abahungu ndetse n’urusengero (chappelle) zikaba zaruzuye zitwaye akayabo ka miliyoni 250 z’amafaranga y’u Rwanda hakaba harimo inkunga ya ministeri y’uburezi ndetse n’inkunga y’abize muri icyo kigo mu bihe bitandukanye.

Abiga muri ikigo bagaragarije abitabiriye uyu muhango ko kugeza ubu nta kibazo bafite haba ku myigire ndetse n’umutekano.
Uwimana Denyse wiga mu mwaka wa Gatandatu muri iri shuri, avuga ko kugeza ubu nta kibazo bafite nyuma y’ibibazo byababayeho. Ati “ubu turiga neza nta kibazo kandi imitsindire yacu yakomeje nk’ibisanzwe turizeza ababyeyi bacu ko ibyabaye aha bitazongera kubaho.”
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri mato n’ay’isumbuye, Dr Harebamungu Mathias, wari umushyitsi murkuru muru uyu muhango, yashimiye ubwitange inzego zose zagize kugirango iri shuri ribe ritekanye ugereranyije n’akaga ryahuye naryo.

Yongeye gushimira cyane abanyeshuri bahiga ubutwari bagaragarije, ariko anagaya abanyeshuri bagenzi babo babahemukiye. Nyuma y’uko ishuri ES Byimana ryibasiwe n’inkongi y’umuriro inshuro eshatu zose, byaje gutahurwa ko ryatwikaga n’abanyeshuri baryigagamo bakaba baragejejwe imbere y’ubutabera.
Uhagarariye ababyeyi barerera muri ES Byimana, Dr Mugabo Leon, yavuze ko kugeza ubu bishimye, kuko bagerageje guhuriza hamwe nk’ababyeyi ntihagire umubyeyi n’umwe utererana abandi mu kibazo ngo ahakure umwana we.

Ubwo umuriro wibasiraga ikigo cya ES Byimana ku nshuro ya mbere tariki 23/04/2013, hahiye icumbi ry’abana b’abahungu bigaga mu cyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye.
Ku nshuro ya kabiri 20/05/2013 umuriro wahereye mu nyubako abanyeshuri bari bamaze icyumweru kimwe bimukiyemo kuko indi bararagamo yari imaze iminsi ihiye, ndetse unafata aho basengera “chapelle”.

Ku nsuro ya gatatu tariki 02/06/2013, umuriro wibasiye inyubako abanyeshuri b’abahungu biga mu cyiciro cya kabiri bararagamo.
Tubibutse ko iki kigo byaje gutahurwa ko cyatwikwaga n’abanyeshuri bahigaga, aho bamwe bakatiwe igihano cyo gufungwa abandi bakajyanwa mu bigo ngororamuco kuko batari bujuje imyaka yo gufungwa.
Eric Muvara
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
zaMayibobo zatwiste ishuri ibyabo bimeze bite? guhombya igihugu kweli!
Ndabona Leta n’abafurere barakoze igikorwa cy’agaciro. Amashuri yabaye meza cyane. Ntagusesagura kwabaye mu gushyira mu bikorwa isanwa ryayo.
HARAKABAHO LETA Y’UBUMWE BW’ABANYARWANDA.
Erega Leta yacu ni umubyeyi!
twizere ko hatazongera kugaragara ikibazo nk’iki kuko byatuma reta yongera kuhatakariza akayabo mu gusana. buri wese abe ijisho tya mugenzi we