Nyanza: Ikigo cya St Antoine cyizihije imyaka 25 kimaze gishinzwe

Ikigo cy’imfubyi cyitiriwe Mutagatifu Antoine giherereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza cyizihije isabukuru y’imyaka 25 kimaze gishinzwe n’abapadiri bo mu muryango w’abalogasiyonisite.

Mu byaranze iyi sabukuru y’imyaka 25 yizihijwe tariki 07/06/2014 ni ugushima ahanini padiri Padiri Eros Borile na mugenzi we Gorgio Vito ku bw’urukundo berekanye bakarokora abana barenga 800 bahigwaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Padiri Eros Borile wayoboraga iki kigo mu gihe cya Jenoside bamwe mu bana yarokoye ubu bakaba bamaze kuba abantu bakuru bavuga ko bagiye bahungira ku bihayimana benshi ariko ntibabahe ubuhungiro.

Musenyeri Filipo Rukamba akata umugati w'isabukuru y'umyaka 25 ikigo St Antoine kimaze.
Musenyeri Filipo Rukamba akata umugati w’isabukuru y’umyaka 25 ikigo St Antoine kimaze.

Umwe muri aba bana uzwi ku izina rya Peter washoboye kurokokera Jenoside muri iki kigo cyitiriwe mutagatifu Antoine yatanze ubuhamya avuga ko ibyo Padiri Eros yakoze akabaha ubuhungiro kandi ari umunyamahanga hari abapadiri bagenzi be b’abanyarwanda byananiye babahungiraho bakabirukana ndetse akaba ari nabo babashyira mu maboko y’Interahamwe.

Yagize ati: “Abana benshi ba hano mu mujyi wa Nyanza ndetse n’inkengero zaho bari baturutse mu cyahahoze ari Gikongoro nta n’umwe Padiri Etos yasubije inyuma mu baje bamuhungiraho muri Jenoside yakorewe Abatutsi”.

Ngo padiri Eros muri Jenoside yakorewe Abatutsi yeretse aba bana barokotse ko muri we yifitemo urukundo rushimangira inshingano ze afite nk’umwe mu bihayimana zo gukiza intama ze zari zije zimuhungiraho.

Bamwe mu bana ku giti cyabo bashimiye uyu mupadiri wabahaye ubuhingiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Bamwe mu bana ku giti cyabo bashimiye uyu mupadiri wabahaye ubuhingiro muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Abarokokeye Jenoside mu kigo cy’imfubyi cya St Antoine banashimira undi mupadiri witwa Gorgio Vito washoboye gukomeza kwita ku bantu bari bahahungiye nyuma y’uko padiri Eros yari amaze kugenda.
Nk’uko ubuhamya bw’abarokokeye muri iki kigo bubivuga ngo byari bimaze kumenyekana ko hari amakiriro ngo kuko uhageze wese yarakirwaga agahabwa ubuhungiro.

Mu rwego rwo kuzirikana urukundo bagaragarijwe n’aba bapadiri bera abarokokeye mu kigo cya St Antoine bagihaye inka ebyiri nk’uburyo bwo gukomeza kuzirikana igihango bagiranye bakahahungira ndetse bakanaharokokera.

Inka ebyiri zatanzwe ku kigo cya St Antoine n'abaharokokeye.
Inka ebyiri zatanzwe ku kigo cya St Antoine n’abaharokokeye.

Nyiricyubahiro umushumba wa Diyoseze gatorika ya Butare Filipo Rukamba yagarutse ku rukundo aba bapadiri bagaragarije abantu bose babahungiyeho avuga ko ikintu bakoze gikomeye ari ukumva ko umuntu agomba kubaho hatitawe ku bwoko bwe ndetse n’aho akomoka.

Yabashimiye ko mu bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bakomeje kwerekana ubwiza bw’Imana bakarokora ababahungiyeho batitaye ko nabo bashoboraga kubizira.

Bamwe mu barokokeye mu kigo cya St Antoine bamaze kwiyubaka mu buzima busanzwe.
Bamwe mu barokokeye mu kigo cya St Antoine bamaze kwiyubaka mu buzima busanzwe.

Ikigo cyitiriwe Mutagatifu Antoine cyashinzwe n’umuryango w’Abapadiri b’Abarogasiyonisite kuri ubu barera abana 46 ndetse bakanafasha abandi bana 300 mu kubishyurira ubwisungane mu kwivuza.

Jean Pierre Twizeyeyezu

Ibitekerezo   ( 4 )

Imana yo mu ijuru izarebe ubwitanjye bw’uru rugo rwatanze ibyangombwa byakujije abana b’u Rwanda!Mana uzatange umugisha kuri buri wese!uwavuga yavuga byinshiibindi Mana wowe ntiwibagirwa nkabantu ariko uzibuke ineza twagiriwe

louis yanditse ku itariki ya: 14-11-2016  →  Musubize

Ndi umwe mu bana barezwe nuru Rugo Imana izaruhe umugisha .
nahagiye ndi agahinja mfite amezi ubu ndi umugabo kandi mfite ubuzima bwiza ,byose mbikesha urukundo Imana yangaragarije muri aba bantu .

Jason yanditse ku itariki ya: 4-11-2015  →  Musubize

Imana yonyine niyo ireba mu mitima yacu.ngewe naje muri orpherinat muri 1990.georgi vito niwe wanyakiriye arambatiza. Ntacyo twababuranye none ubu twabaye abagabo. Imana izabaduhembere. Kandi urukundo batwigishije ruzahora ruturanga.

Annibale yanditse ku itariki ya: 26-07-2020  →  Musubize

Aba babyeyi Imana izabagororere

Jojo yanditse ku itariki ya: 9-06-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka