Rubona VTC yatanze impamyabushobozi ku banyeshuri 235 basoje amasomo y’imyuga
Abanyeshuri 235 barangije amasomo y’ubumenyingiro mu Ishuri ry’Imyuga rya Rubona (Rubona Vocational Training Cennter) mu karere ka Rwamagana, tariki 30/05/2014 bahawe impamyabushobozi nyuma y’igihe kigera ku mwaka bamaze biga aya masomo y’ubumenyingiro.
Abahawe impamyabushobozi batangaje ko kwiga imyuga atari ukubura icyo umuntu akora ahubwo ko imyuga itanga ibisubizo ku kibazo cy’akazi kuko uwize imyuga neza adashobora kubura akazi.

Abanyeshuri bahawe impamyabushobozi barimo 145 barangije mu mwaka wa 2012 ndetse n’abanyeshuri 90 barangije mu mwaka wa 2013. Aba bose bakaba bararangije amasomo yabo mu mashami y’ubudozi, ububaji, ubwubatsi ndetse n’ubutetsi.
Umuyobozi w’Ishuri ry’Imyuga rya Rubona, Kimonyo Jean Marie Vianney, yavuze ko kwiga amashuri y’imyuga ari ukwiteganyiriza kuko uwize aya masomo abona akazi mu buryo bworoshye kandi akaba ashobora no kukihangira.

Abarangije amasomo y’ubumenyingiro muri iri shuri bemeza ko aya masomo ari ingirakamaro cyane kandi ko kuyigamo bitari ukubura uko umuntu agira, nk’uko bikunze gutekerezwa na bamwe.
Mu baganiriye n’itangazamakuru harimo umusore Ndindiriyimana Dismas waje kwiga muri iri shuri, none ngo akaba anejejwe n’uko nyuma yo gukora imenyerezwa (stage) gusa, yahise abona akazi, aho ashobora gukorera amafaranga 6000 ku munsi.

Mu basoje muri iri shuri kandi harimo Mukakalisa Leatitia, umubyeyi wubatse ufite abana batatu wemeye agasiga abana n’umugabo mu rugo akajya kwiga none akaba yararangije mu ishami ry’ubutetsi. Uyu mubyeyi ngo yishimira ko noneho agiye kuzajya akora ariko agakora ibyo asobanukiwe neza bishingiye ku masomo yakuye muri iri shuri.
Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Madame Muhongayire Yvonne na we yatsindagiye ko amasomo y’ubumenyingiro ari impamba ituma urubyiruko rwihangira imirimo igira impinduka haba kuri bo no mu buzima rusange, maze asaba ababyeyi gufatanya n’abana babo mu kuyashyigikira.

Ubutumwa bwatanzwe n’abahagarariye ababyeyi muri ibi birori ni ukongera gukangura ababyeyi kugira ngo bumve neza ko kwiga imyuga bidakwiriye gufatwa nk’amaburakindi ahubwo ko ari uburezi bw’ireme butuma uwabwize abasha kubona akazi byihuse ku isoko ry’umurimo.


Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|