Abana mu nkambi ya Mahama bemeza ko ururimi rw’Icyongereza ruri mu bituma bamwe bava mu ishuri kuko iwabo i Burundi bari bamenyereye kwiga mu rurimi rw’Igifaransa.
Abarangije muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) barangizanyije umugambi wo kwihangira imirimo barwanya ubushomeri bakorana na ma banki.
Bamwe mu babyeyi barerera ku kigo cy’amashuri abanza cya Gatebe muri Nyagatare, bavuga ko iyo RDB itabubakira amashuri nta mwana wari kwiga.
Abarimu bo mu Karere ka Rutsiro batangaza ko mudasobwa bagiye guhabwa ku nguzanyo na ASID (African Smart Investment Distribution) zizabafasha kunoza akazi kabo.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, yateguje ibihumbi birenga umunani by’abarangije muri Kaminuza y’u Rwanda, ko bagiye kwiga irindi shuri ryo guhatanira imirimo.
Ababyeyi bo mu Karere ka Nyabibu bibukijwe gukurikirana abana babo mu biruhuko, nyuma y’uko habonetse abana batanu batwariye inda mu mashuri.
Abiga mu ishuri ribanza rya Gitantu, mu Murenge wa Gasaka bishimira ishuri begerejwe ariko ariko bakavuga ko bidahagije kuko abanyeshuri bagicucikiranye.
Kaminuza y’Ubukerarugendo na Businesi (UTB yahoze ari RTUC) ifite gahunda yo gufasha abanyeshuri bayigamo gutinyuka isoko ry’umurimo, ibinyujije mu marushanwa y’ubwiza.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buranenga abayobozi bashinzwe uburezi mu mirenge(Sector Education Officer)kudakora inshingano bahawe zo gukora ubugenzuzi ku bigo by’amashuri.
“Kenyatta University” yasabwe ibisobanuro n’abanyamategeko bo muri Kenya ku kayabo k’amafaranga imaze gushora mu Rwanda nyamara itaruzuza ibisabwa.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burabuza abayobozi b’ibigo by’amashuri bitanga imibare idahuye n’abanyeshuri bafite ku bigo, bagamije guhabwa amafaranga menshi yo gukoresha.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro butangaza ko abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye bataye ishuri batararisubizwamo ari 800 mu 3780.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro burasaba abayobozi b’ibigo by’amashuri kwitwararika bagatanga urugero ku bandi birinda ingeso mbi.
Muganza baravuga ko ishuri ry’incuke begerejwe rizarinda abana babo ubuzererezi bagakura bakunze ishuri bityo ntihazabeho ikibazo cyo guta amashuri kigaragara ubu.
Abatuye mu Karere ka Bugesera barizihiza imyaka 22 u Rwanda rwibohoye bishimira amashuri yisumbuye 36, mu gihe mbere habarizwaga rimwe.
Abana bagize amahuriro akora ubukangurambaga ku burengenzira bw’abana mu karere ka Nyaruguru, biyemeje ko mu myaka ibiri nta mwana uzaba atiga.
Urubyiruko 430 rugizwe n’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu mahanga ndetse n’abigaga mu Rwanda bagize amanota meza mu kizamini gisoza amashuri yisumbuye muri 2015, bibukijwe ko uko u Rwanda ruzamera biri mu maboko yabo.
Abarangiza mu mashuri y’imyuga VTC, barasaba kugirirwa icyizere kuko nabo bashoboye, bagasaba abantu kureka umuco wo gutumiza ibintu mu mahanga.
Abanyeshuri baturutse mu bihugu 13 bya Afurika bamaze kwandikira Carnegie Mellon ishami ryo mu Rwanda bayisaba kuhigira icyiciro cya gatatu cya kaminuza muri siyansi n’ikoranabuhanga.
Abanyeshuri batorewe guhagararira abandi mu Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC South) barasabwa kuzamura umubare w’abanyeshuri bitabira gahunda z’ishuri.
Ishuri ryigenga ryari ryatangijwe i Buhabwa mu Murenge wa Murundi mu Karere ka Kayonza ryahagaritswe kubera ko ryatangiye mu buryo butemewe.
Abanyeshuri barangije muri za kaminuza zitandukanye muri EAC basaba ko impamyabumenyi zabo zemerwa ku isoko ry’umurimo nta yandi mananiza.
Ubuyobozi bw’ikigo cy’Igihugu giteza Imbere Ubumenyingiro, WDA, bwatangaje ko mu Rwanda hakenewe abanyeshuri bazakemura ibibazo bigaragara ku isoko ry’umurimo.
Umuryango MasterCard Foundation, wahaye Kaminuza ya Carnegie Mellon-Rwanda, inkunga ya miliyari 7,8Frw, azafasha abanyeshuri batishoboye kwiga ikoranabuhanga.
Abayobozi b’amashuri y’imyuga mu turere twa Nyagatare na Gatsibo barasaba ikigo cy’igihugu cy’ubumenyingiro WDA gukuraho urujijo mu kubona abarimu.
Ikigo cy’Abanyakoreya y’Epfo cy’Iterambere (KOICA) cyeguriye IPRC Kigali ikigo gikorerwamo ubucuruzi n’amahugurwa kitwa RZ Manna gifite agaciro k’ibihumbi 900$ bingana na miliyoni 702,4Frw.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke buratangaza ko hafashwe ingamba zikarishye kugira ngo hakumirwe ikibazo cy’abana bata ishuri.
Akarere ka Nyamasheke butangaza ko buri gukora igenzura ryimbitse ngo hamenyekane umubare nyakuri w’abana bataye ishuri, kugira ngo bagarurwe mu ishuri.
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Rubengera, Akarere ka Karongi biyemeje gutanga umusanzu mu gukemura ikibazo cy’abana bata amashuri.
Abarimu 1000 bo mu turere dutandukanye tw’igihugu batangiye guhabwa mudasobwa na modem, bizabafasha gufasha abandi barimu kwihugura mu bumenyi bw’icyongereza.