Ibihugu birimo u Buyapani, Koreya n’u Bushinwa byamaze kugera muri 2026
Mu gihe hirya no hino ku Isi hari abakibarira amasaha ku ntoki, kugira ngo basoze umwaka wa 2025 ari nako binjira mu mushya wa 2026, hari abamaze kuwugeramo n’abandi bawumazemo amasaha menshi.
Kugeza saa kumi n’ebyiri za Kigali ibihugu birenga icumi byo ku migabane itandukanye birimo u Bushinwa, u Buyapani, Koreya ya ruguru n’iy’Epfo na Nouvelle-Zélande byamaze kwinjira muri uwo mwaka, ndetse ibirori byo kuwishimira birarimbanyije.
Ibi bishingiye ku kuba amasaha atagenda kimwe hirya no hino ku Isi, bitewe n’aho ibihugu biherereye, bigatuma hari abagera ku itariki runaka mbere y’abandi.
Bigenda bibarwa hagendewe ku Isaha ngengamasaha (GMT). U Rwanda ruri imbere amasaha abiri ugereranyije n’Isaha ngengamasaha.
Bivuze ko iyo i Kigali batangiye akazi saa tatu za mu gitondo (9:00), kuri GMT biba ari Saa Moya (7:00).
Igihugu cyabaye icya mbere mu kwinjira mu 2026, ni Kiribati, kiri mu mugabane wa Oceania, cyawinjiyemo saa yine kuri GMT, nyuma y’isaha imwe gusa abo muri Nouvelle-Zélande, nabo bahise barasa ibishashi byo kwizihiza umwaka mushya wa 2026, kuko bawinjiyemo saa tanu kuri GMT.
2026 Nouvelle-Zélande yayigereyemo rimwe n’ibihugu birimo ibirwa bya Samoa na Tonga, hakurikiyeho ibihugu birimo Australie, byatangiye kwinjira mu mwaka mushya saa Saba kuri GMT, hamwe na Koreya ya Ruguru, Koreya y’Epfo n’u Buyapani, bawinjiyemo Saa Cyenda kuri GMT.
Saa Kumi kuri GMT, nibwo u Bushinwa nabwo bwiyongereye ku bindi bihugu byamaze kwinjira mu mwaka wa 2026.
Bikaba biteganyijwe ko nyuma y’isaha imwe ni ukuvuga saa kumi n’imwe kuri GMT, ibihugu bya Thailand na Indonesia nabyo biza kuba byamaze kugera muri uwo mwaka mushya utegerejwe na benshi.
Ibihugu byo ku mugabane wa Amerika biri mu bihugu biza kuwinjiramo nyuma y’ahandi, kubera ko nk’abari muri Brazil na Argentine baza kuwugeramo saa cyenda z’igicuku kuri GMT, mu gihe mu bice bimwe byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bo baza kurasa umwaka Saa kumi n’imwe za mu gitondo kuri GMT.
Muri Afurika no ku mugabane w’u Burayi ahenshi bararasa umwaka hagati ya saa yine na saa tanu z’ijoro ku masaha ya GMT, mu gihe mu Bwongereza ari na ho isaha fatizo ya GMT ibarizwa, baza kuwinjiramo neza saa sita zuzuye z’ijoro.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|