Abarimu bagiye guhabwa mudasobwa ku nguzanyo

Abarimu bo mu Karere ka Rutsiro batangaza ko mudasobwa bagiye guhabwa ku nguzanyo na ASID (African Smart Investment Distribution) zizabafasha kunoza akazi kabo.

Abarimu bagiye guhabwa mudasobwa za Positivo ku nguzanyo.
Abarimu bagiye guhabwa mudasobwa za Positivo ku nguzanyo.

Barabitangaza nyuma y’uko kompanyi ishinzwe gukwirakwiza mudasobwa zikorerwa mu Rwanda, ASID, ivugiye ko igiye kujya iguriza abarimu mudasobwa bakazazishyura buhoro binyuze muri Koperative “Umwalimu Sacco”.

ASID ngo yagiranye amasezerano n’Umwalimu Sacco mu gihugu kugira ngo izorohereze abarimu bo mu Rwanda kubona inguzanyo na yo ibakope mudasobwa hagamijwe ikoranabuhanga mu kuzamura ireme ry’uburezi.

Umuhoza Claudine, umukozi wa ASID ushinzwe ubucuruzi, agira ati “Twatekereje kuguriza abarimu mudasobwa za “Positivo”zikorerwa mu Rwanda kugira ngo tubafashe kuzamura ireme ry’uburezi hakoreshejwe ikoranabuhanga, nyuma tuzajya no muzindi nzego ariko twabaye duhereye mu burezi.”

Abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu bavuga ko igitekerezo cyo kubaha izo mudasobwa ku nguzanyo ari cyiza kandi ko bizera kuzazikoresha mu kazi kabo ku buryo ngo zizabafasha kukanoza.

Nyiransabimana Elisabeth, Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Nyakarere mu Murenge wa Gihango, we agira ati “Icyerekezo tugezemo ni icyo kumenya gukoresha mudasobwa cyane ko twebwe mu burezi biba bidusaba kubika amakuru yizewe, kandi kuyabika muri mudasobwa ni byo numva byazadufasha kuyizera.”

Murenzi, umwarimu mu Kigo cy’Amashuri Yisumbuye cya Musasa, avuga ko hari igihe basabwaga gukora raporo bigasab gutira mudasobwa akavuga nibabona izabo bizabakiza izo mbogamizi.

Niyorurema Damas, Umukozi w’Akarere ka Rutsiro ushinzwe Uburezi, na we yemeza ko izo mudasobwa zizafasha abarimu mu kazi kabo, ariko by’umwihariko ngo zikabafasha gutanga amakuru yizewe mu rwego rw’uburezi.

Mudasobwa za “Positivo” zizahabwa abayobozi b’ibigo by’amashuri ndetse n’abarimu bazaba bazikeneye ngo zifite agaciro k’ibihumbi 215FRW, zikazajya zishyurwa mu myaka ibiri ku bazaba batse inguzanyo y’Umwarimu Sacco.

Ngo abazajya bazishaka batatse inguzanyo m’Umwarimu Sacco bazajya bishyura 50% y’igiciro cyayo andi bayishyure mu mezi 6.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Arko abarimu twaragowe koko,izo machine zikemangwa ubuziranenge nizo bashaka kuduha harya ngo kunguzanyo namafranga angana kuriya bamwe umwaka unarangira tutanakoreye!Imana ijye iturengera

SIBOMANA Emmanuel yanditse ku itariki ya: 6-08-2016  →  Musubize

ntibakatwifatire NGO bashake kutwungamo kungufu Oriya machine in fake cyane! twiguriye izacu

alias yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

Mng? iriya machine ya postivo rwose si ukuyifobya ariko ntikwiye ibihumbi 215 rwose. yarikwiye nki 100 kuko iri kurwego rwo hasi rwose. ndi umwarimu arko ntigitiye iyanjye sinayifata rwose kuko irananiwe rwose. cyokora wayibeshyeshya utazi ibya machine.

Markus yanditse ku itariki ya: 2-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka