Umugabo yareze umugore we wanze kumuha umwijima ngo atabare ubuzima bwe
Umugabo wo muri Koreya y’Epfo yajyanye umugore we mu nkiko amushinja kumuta ku bushake (malicious abandonment) amuziza kwanga gutanga igice cy’umwijima we kugira ngo arokore ubuzima bwe.
Abo bombi, bari mu myaka hafi 30 y’amavuko, bari bamaze imyaka itatu bashakanye kandi bafitanye abana babiri bato. Ariko ubuzima bwabo busanzwe n’uburyo babanamo byahindutse mu buryo bukomeye muri Mata uyu mwaka wa 2025, ubwo umugabo yasanganwaga indwara y’umwijima yitwa ’primary biliary cirrhosis’. Abaganga bakamubwira ko adahawe umwijima mushya, yaba asigaranye umwaka umwe gusa wo kubaho.
Nyuma yo gushyirwa ku rutonde rw’abategereje guhabwa umwijima, umugabo yahawe ubufasha bukomeye n’ababyeyi be, biyemeza kwishyura ikiguzi cy’ubuvuzi bwe, ndetse n’umugore we, yagumanye na we mu bihe byose byari bigoye.
Icyakora, uko byatindaga kubona umwijima umwijima ujyanye n’uwe wo kumutera, igihe cye cyarimo kigabanuka.
Mu gihe abaganga bari bamaze kwemeza ko umugore w’uwo murwayi yamuha umwijima bigakunda (donor), kubera ko bahuje ku kigero cya 95% ibyitwa ’ HLA (Human Leukocyte Antigen)’.
Ariko ibyishimo by’umugabo ntibyatinze, kuko umugore yahise abwira abaganga n’umuryango w’umugabo ko agira ubwoba bukabije bw’inshinge n’ibikoresho biteye ubwoba byo Kwa muganga, bityo ko atashobora kunyura mu kubagwa ngo atange igice cy’umwijima we.
Nyuma yo gutungurwa n’ayo makuru, umurwayi yatangiye kugaya no gupfobya imbaraga umugore we yashyiraga mu kumwitaho, amubwira ko ibyo yakoraga byose ntacyo bimaze,kandi ko yagombye no kumwica kuko yashakaga kumubona apfa.
Ababyeyi b’umugabo na bo batangiye kumushyiraho igitutu, bamubaza niba yarashakaga ko umugabo we n’umubyeyi w’abana be apfa mu gihe yari afite ubushobozi bwo kumurokora.
Mu gihe byari bimeze nk’aho byose byapfuye, habonetse umuterankunga w’umwijima, ni undi muntu wari wapfuye ariko umwijima we ushobora gutangwa, (brain-dead donor), maze umugabo ahabwa umwijima bigenda neza.
Ariko inkuru ntiyagarukiye aho, Nyuma yo gukira, umugabo yatangiye gushakisha ukuri ku bijyanye n’ubwoba umugore we yavugaga ko afite ku nshinge n’ibikoresho bikarishye byo Kwa muganga maze asanga yari yarigeze kubagwa (appendectomy) ndetse akanakorerwa ibizamini by’amaraso inshuro nyinshi kandi ntagire ikibazo.
Uwo mugore yaje kwemerera umugabo we ko ubwoba yavugaga atari indwara nyakuri, ahubwo ko yari afite ubwoba bukomeye bw’ingaruka zishobora guterwa no kubagwa, byashoboraga gutuma abana be basigara nta mubyeyi n’umwe bafite, mu gihe kubagwa byaramuka bigenze nabi.
Icyo gisobanuro nticyashimishije umugabo we, maze atanga ikirego amushinja “kumuta ku bushake” no kutubahiriza inshingano ze nk’umugore.
Iyi nkuru yateje impaka zikomeye ku mbuga nkoranyambaga muri Koreya y’Epfo, ariko urukiko rwaje gushyigikira umugore, ruvuga ko gutanga urugingo ari icyemezo cy’umuntu ku giti cye,kubera ko ari umubiri we bwite, kandi ko bidashobora gufatwa nk’inshingano, n’iyo byaba hagati y’abashakanye. Urukiko kandi rwemeje ko kwanga kwe kwashingiye ku mpamvu zumvikana zo kurengera imibereho myiza y’abana be.
Ikigo cy’itangazamakuru Seoul Broadcasting System cyatangaje ko bombi nyuma baje kumvikana gutandukana. Umugore yagumanye uburenganzira bwo kurera abana bombi, ariko akomeza no gutanga inkunga y’amafaranga yo gufasha uwahoze ari umugabo we, mu rwego rwo gukomeza kumufasha kwivuza.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|