Kubura amafaranga ya buruse byatumye hari abata ishuri

Abanyeshuri biga mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyigiro rya Musanze baratangaza ko kumara amezi abiri batabona buruse hari abo byatumye bata ishuri.

Abiga mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyigiro rya Musanze (Musanze Polytechnic) basobanura ko kuba bamaze amezi abiri batabona amafaranga ya bourse byatumye ubuzima bubakomerera kuko abenshi basohowe mu mazu bacumbi.
Abiga mu ishuri rikuru ryigisha ubumenyigiro rya Musanze (Musanze Polytechnic) basobanura ko kuba bamaze amezi abiri batabona amafaranga ya bourse byatumye ubuzima bubakomerera kuko abenshi basohowe mu mazu bacumbi.

Bamwe mu banyeshuri baganiriye na Kigalitoday ariko batifuje ko amazina yabo akoreshwa bavuga ko bafite ibibazo bikomeye baterwa n’uko bamaze amezi abiri nta amafaranga ku buryo harimo abataye ishuri bakajya gushaka amafaranga azababeshaho mu gihe cy’ibizamini.

Umunyeshuri wiga mu mwaka wa kabiri mu bijyanye n’ubwubatsi hamwe n’ikoranabuhanga (Construction and technology program), avuga ko baheruka kubona amafaranga mu kwezi kwa gatanu bikaba birimo kubagiraho ingaruka ku buryo hari abo byaviriyemo guta ishuri.

Ati “Ubu ngubu tumaze amezi abiri, bamwe muri twe bamaze kugenda, baravuga bati reka tujye mu rugo aho tuzarya, umuntu nabona ibihumbi icumi nzaza mpereze abadutekera hanze kuko resitora yo mu kigo yamaze gufunga. Nk’iwacu hari abana nka batanu udashobora kubona mu ishuri bagiye, ugereranyije ushobora gusanga hari nk’abantu bageze icumi bamaze kugenda”.

Ingabire Letintia ni umwe mu bagaburira abanyeshuri bakamwishyura ku kwezi, avuga ko abanyeshuri agaburira basaga 50 yabihanganiye cyane ariko aho ageze akaba amaze kunanirwa kuko bamugezemo amafaranga menshi akaba yarahisemo kureka kubagaburira ku buryo asigaje abatageze 10.

Ati“Bangezemo amadeni y’amafaranga ibihumbi birenga 400 bikaba birimo kungiraho ingaruka kubera ko amafaranga atarimo kunguka kandi nkaba nta cyizere mfite cyo kuzayabona kandi niyo nayabona nta nyungu azanzanira”.

Umuyobozi wa Musanze Polytechnic, nubwo avuga ko REB na BRD bamwijeje ko abana bazabona amafaranga mu ngengo y'imari y'uyu mwaka ntiyemeranya n'izi nzego kuko bavuga ko yakoze ibinyuranyije n'amategeko.
Umuyobozi wa Musanze Polytechnic, nubwo avuga ko REB na BRD bamwijeje ko abana bazabona amafaranga mu ngengo y’imari y’uyu mwaka ntiyemeranya n’izi nzego kuko bavuga ko yakoze ibinyuranyije n’amategeko.

Umuyobozi wa Musanze Polytechnic Abayisenga Aime, asobanura ko ubusanzwe muri kino gihe abanyeshuri baza Kaminuza n’amashuri makuru baba bari mu biruhuko ariko kubera ko icyikiro cyicyo gihe cyatangiye mu kwa kane byabaye ngombwa yuko batagira ibiruhuko nk’abandi kugirango bazagera igihe bahuriza n’abandi, gusa ngo bamenyesheje inzego zishinzwe gutanga bourse.

Ati “REB na BRD twarabandikiye barabizi, ikibazo batubwiye nuko aribwo twari tukinjira mu mwaka w’ingengo y’imari bakatubwira ko bataratangira kuyikoresha ariko nibatangira kuyikoresha bazabaha amafaranga yabo yo kubatunga ukwezi kwa karindwi n’ukwa munani”.

Gasana Janvier umuyobozi REB we ntiyemeranya n’umuyobozi wa Musanze Polytechnic kuko avuga ko mbere y’uko abana batangizwa batinze byagombaga kumenyeshwa inzego zibishizwe ubundi bakabagira inama ariko ngo siko byagenze.

Ati “Ibyo kumbwira ngo yaranyandikiye ndabizi nta mpamvu yo kunyandikira amenyesha ko yahinduye ingengabihe, ntabwo ari njye byandikirwa ibyo ngibyo, nta n’ubwo byagombaga kubaho kuko ubundi iyo umuntu agiye gukora ikintu uzi ko kizasaba amafaranga urabanza ahubwo ukandikira inzego zibishinzwe uvuga ngo ngiye gukora ibi bizasaba amafaranga aya naya, nshobora kubikora? ariko ntabwo wandika uvuga uti narabikoze ahubwo nimutange amafaranga”.

Musanze Polytechnic ubusanzwe ifite abanyeshuri 570 ariko abarebwa n’ikibazo cy’amafaranga ya bourse ni 144.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 10 )

ubundi ntawe utaka umusonga w’undi basaza, none c iyo Gasana avuga biriya ngo ingengabihe yarahinduwe nukuvuga ko amafaranga baduhaye last year turi muri level one iyo ngengabihe siyo twarimo kd nubu akaba ariyo turimo? ikindi ngo principle yakoze amakosa! gute se? iminsi tubanye nawe turamuzi ubwo iyo ubeshya tuba tubibona, gusa mujye mwumva ko umuntu ari nk’undi basaza rero mureke kuturindagiza, ubundi organe ya education ikeneye muganga kuko irarwaye bikabije.

Gitera john yanditse ku itariki ya: 17-08-2016  →  Musubize

ziracyapfa bitanihira" ko numva ari hatari ubwo uwo mutype wa reb musanze ni muri zamburi kuburyo atazi amakuru ahubwo c ryatangiye ryari ge numva harimo kwitana bamwana ubwo c bategereje muzehe ko avuga ngo muyabahe nawe muramugora da mwagiye mukira ako mwasabye none wumve ukuntu mushwanisha leta na baturage ku makosa yanyu hari abinzu,aba resitora,abafotoza note abo bose babagiriye ikizere bazi ko azaza nataza urumva uko bizagenda nawe gusa numva mwari mukwiye kujya mukora inshingano zanyu kuko niyo ndahiro murahira imbere ya nya kubahwa muzehe wacu.none abo banyeshuli iyo mutabaha brouse bakamenya ko ari private hari kibazo kiba gihari.

gakoco yanditse ku itariki ya: 15-08-2016  →  Musubize

aaaah narumiwe iyo umuyobozi avuze ngo ntago bazi ibyo kd ubwe minister wa education Papias Malimba yaradusuy inshuro zirenze ebyiri abandi bari muri vacance akatubwira ko ikibazo cyacu kizwi ndavuga ubwo yadusaraga muri 2015 nabwo abandi bari muri vacance yatubwiye ko ikibazo cyacu kizwi nabwo twari twarayibuze none uwo ngo ntabwo aribwo buryo yashakaga k babimumenyesh , ubundi se ko ara makosa yabaye hari umunyeshuri wabigizemo uruhare ndumva ttwaba tubaye victim . kuko ndumva ntakizere aduha gusa turabangamiwe p

mp yanditse ku itariki ya: 14-08-2016  →  Musubize

Hanyuma c ubwo abo banyeshuri babayeho bate? Koko bareke ishuri kdi ababifite munshingano muhari mbegaaaa!

future yanditse ku itariki ya: 14-08-2016  →  Musubize

Uwo muyobozi wo muri REB aratangaje kuba atazi icyo kibazo kandi iryo kerererwa gutangira rimaze umwaka n’amezi 4 cg ni mushya mukazi yaba mushya c ntaza ngo amenye ibibazo nkibyo!

future yanditse ku itariki ya: 14-08-2016  →  Musubize

Nigute Umuyobozi ufite munshingano ze itangwa rya bource avuga ngo ntabwo yamenyeshejwe ingenga bihe ko yahindutse.
Ndetse akavuga ko kubimumenyesha ari amakosa!!!!
Kandi ikigo kimaze imyaka ibiri kandi kijya gutangira cyaratandiye bimaze kwemezwa mu na ma y’abaministiri.

H.Jp yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

uwo muyobozi se uvuga ngo umuyobozi wikigo ntiyabitangaje mbere ministre wuburezi yasuye ikigo kangahe?? yasuye ikigo inshuro 3 sinumva ukuntu avuga ngo icyo kibazo ntikizwi. ikindi kandi umuyobozi wikigo siwe ugena ngo ikigo gifungure kungengabihe itandukanye niyabandi. icyo kibazo kirasobanutse nibaduhe bourse nkuko abandi bayifashe batugomba amezi 10 none baduhaye amezi 8 gusa nibayaduhe kuko numwaka wabanje bari bayatanze

amani yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

Nigute Umuyobozi Atinyuka akavuga NGO ikigo cyatangiye muburyo butazwi kandi biri munshingano ze.
principal ko ashyirwaho n’inama y’abaministri, ikigo kikaba kimaze imyaka ibiri gitangiye, nigute avuga NGO ingenga bihe kandi kijya gutangira byaratangajwe kandi bikavugwa no Mu nama y’umushyikirano.

alias yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

ampayinka uwo muyobozi muri reb ko numva ntakizere atanga?

karangwa yanditse ku itariki ya: 13-08-2016  →  Musubize

POLYTECHNIC ZIREBWA NA REB CYANGWA NI WDA???

C yanditse ku itariki ya: 12-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka